• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

Ubwanditsi 13 Jun 2017 Mu Rwanda

U Rwanda rwakomeje gufatanya n’ibihugu by’Afurika mu gufata imodoka zibwe; ibi ni ibyavuzwe n’umuyobozi w’ishami rya Interpol muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake.

Yabivuze ubwo yagiraga icyo avuga ku yindi modoka yo mu bwoka bwa RAV4 yibwe, ikaba yarafatiwe ku mupaka wa Rusizi ku italiki 11 Kamena ubwo yageragezaga kwinjira mu Rwanda.Iyi modoka ikaba yarafashwe ku bufatanye bw’itumanaho bwa Interpol I-24/7, rikaba rihuriraho ibihugu 190 biri mu muryango wa Interpol; iyi modoka ikaba yari ifite nimero zo muri Kongo (RDC), ikaba yari yaribiwe muri Kenya mu 2014.

ACP Karake yagize ati:”Raporo za vuba zishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere nk’igihugu cyafashe imodoka nyinshi zibwe; ibi tubikesha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga I-24/7 riri ku mipaka yacu yose na za gasutamo.”

Avuga kandi ko icyo u Rwanda rurusha ibihugu byinshi ari uburyo rukoresha iryo koranabuhanga aho agira ati:” Rikoreshwa kuri buri bwinjiro bw’igihugu, imipaka, ikibuga cy’indege,..byatumye dushakashaka tugera ku makuru yose ya Interpol.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo iri koranabuhanga rifitwe n’ibihugu 190 ariko, ibyinshi muri Afurika bitararikoresha ku mipaka yabyo yose.

Mu mwaka ushize wonyine, u Rwanda rwakoze ubushakashatsi ku modoka 26,000 zibwe mu makuru ya Interpol rukoresheje I-24/7, ahafashwemo izigera kuri 11.

Guhera muri Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka indwi zageragezaga kwinjira mu Rwanda.

Aha ACP Karake yagize ati:” Zabaga zivuye mu bihugu bitandukanye ku isi. Muzo twafashe tutaraha benezo, 3 zavaga muri Afurika y’Epfo, imwe iva mu Bubiligi, imwe iva muri Polonye, eshatu zavaga mu Buyapani, imwe iva mu Bufaransa, imwe iva mu Butaliyani, imwe iva muri Kenya na moto yavuye mu Bwongereza.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ubujura bw’imodoka nka kimwe mu byaha ndengamipaka.

Agira ati:” Isi ya none ihanganye n’ubwiyongere bw’ibihungabanya umutekano, ibi byaha bigezweho byazahaje ibihugu bimwe kandi ababikora basa n’aho nta mipaka bafite; kugirango duhangane nabyo, tugomba gukorera mu bufatanye mpuzamahanga cyane cyane binyuze muri Interpol.”

-6957.jpg

ACP Karake yagarutse ku mbaraga u Rwanda rukoresha mu kongera ubushobozi bwarwo ngo rubashe kurwanya ibyaha ndengamipaka aho yagize ati:” Dukomeza guha agaciro ubufatanye n’ibindi bihugu aho Polisi yacu ihora ikorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano mu bihugu duturanye mu guhangana n’iki kibazo.”

Source : RNP

2017-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Ubwanditsi 19 Apr 2020
Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline  bahakanye ibyaha baregwa

Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline bahakanye ibyaha baregwa

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Ubwanditsi 02 Jun 2018
Perezida Kagame  yasesekaye  mu mujyi wa Ndjamena wakajijwe  umutekano hirindwa imyigaragambyo

Perezida Kagame yasesekaye mu mujyi wa Ndjamena wakajijwe umutekano hirindwa imyigaragambyo

Ubwanditsi 08 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shabalala na Shaiboub bayoboye abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2024
Ingabo z’u Rwanda zirahakana amakuru avuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo
Mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda zirahakana amakuru avuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo

Ubwanditsi 26 Apr 2016
Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye
ITOHOZA

Perezida Trump yemeje ko agiye gufunga umuhanzi Snoop Dogg wamwibasiye bikomeye mu ndirimbo ye

Ubwanditsi 16 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru