• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

Ubwanditsi 08 Sep 2023 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino w’intoki wa Volleyball yatsinze ikipe y’igihugu ya Tanzania amaseti 3-0, hari mu mukino wa kimwe cya munani wo guhatanira igikombe cya Afurika kirimo kubera i Cairo mu Misiri.

U Rwanda rumaze gukina imikino ine muri iri rushanwa rumaze gutsinda imikino itatu y’igikombe cya Afurika ndetse rukaba rwaratakaje umukino umwe rwatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Morocco mu mukino ufungura irushanwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 nibwo u Rwanda rwabonye itike yo gukina kimwe cya kane rutsinze Tanzanie amaseti atatu ku imwe (22:25, 29-27, 21-25 na 12-25).

Iyi tsinzi y’u Rwanda yahise iyihesha itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane aho igomba guhura n’ikipe y’igihugu ya Algerie yo yasezereye ikipe ya Ghana iyitsinze amaseti atatu kubusa (25:22, 25:21: 25:20).

Iyi mikino y’igikombe cya Afurika ikomeje kubera kuri Cairo Complex indoor Stadium mu murwa mukuru wa Misiri irakinwa muri kimwe cya kane aho ikipe y’igihugu y’u Rwand ay’Abagabo yinjira mu kibuga kuri uyu wa gatandatu guhera ku isaha ya Saa munani zo mu Rwanda.

Mu yindi mikino ya kimwe cya Kane igomba gukinwa, ikipe y’igihugu ya Libya irakina na Chad, Morocco ikine na Misiri yakiriye iri rushanwa naho Cameroon yo izakine na Tunisia.

Iyi mikino y’igikombe cya Afurika mu bagabo yatangiye tariki ya 3 Nzeri ikaba izasozwa ku itariki ya 13 Nzeri 2023.

2023-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Ubwanditsi 29 Dec 2021
Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Ubwanditsi 30 Oct 2023
Mgr Mbonyintege arashyize yemeye ko agiye gukorera yubire abajenosideri

Mgr Mbonyintege arashyize yemeye ko agiye gukorera yubire abajenosideri

Ubwanditsi 10 Jul 2016
Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Ubwanditsi 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa
Amakuru

Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa

RUSHYASHYA 06 May 2026
Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana
Amakuru

Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Ubwanditsi 01 Oct 2021
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 11)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 11)

Ubwanditsi 30 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru