• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 11 ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani yegukanye igikombe cya shampiyona habura imikino 4 ngo umwaka w’imikino wa 2020-2021 usozwe.

Nyuma y’imyaka 11 ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani yegukanye igikombe cya shampiyona habura imikino 4 ngo umwaka w’imikino wa 2020-2021 usozwe.

Ubwanditsi 03 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe ya Internazionale Milano yaraye yegukanye igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020-2021, ni nyuma yaho iyi kipe yatsinze ikipe ya Crotone ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 34 wa shampiyona izwi nka Serie A.

Ikipe ya Inter itozwa na Antonio Conte itwaye iki gikombe nubwo hasigaye imikino ine ya shampiyona ngo umwaka w’imikino urangire, gusa amanota azava muri iyo mikini ine isigaye ntacyo yahindura dore ko kugeza ubu Inter ifite amanota 84 ikaba irusha ikipe ya Atalanta ya kabiri amanota 13 kandi imikino ine isigaye ikaba izavamo amanota 12 gusa.

Mu mikino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Gicurasi ugahuza Inter de Milan yatsindiwe ibitego bibiri na Christian Eriksen ndetse na Achrafu Hakimi, kugirango iyi kipe itangazwe nk’iyegukanye iki gikombe yaherukaga mu myaka 11 ishize byasabye ko kuri iki cyumweru ikipe ya Atalanta inganya na Sassuolo igitego kimwe kuri kimwe.

Antonio Conte w’imyaka 51 y’aamvuko atwaye iki gikombe abifashijwemo n’abakinnyi bashya yinjije muri iyi kipe ubwo yayigeragamo mu mwaka wa 2019-2020 barimo Romelu Lukaku , Alexis Sanchez na Matteo Darmian aba bose yakuye muri Manchester United, aha ntawakwirengagiza kandi ko uyu mutoza mu mwaka ushize w’imikino yaguze Achraf Hakimi amukuye muri Real Madrid ndetse na Christian Eriksen yavanye muri Tottenham.

Gutwara igikombe cya shampiyona y’u Butaliyani kuri Antonio Conte biramugira umutoza w’ibigwi kuko iki ni igikombe cya kane atwaye muri Serie A dore ko yatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona ari kumwe n’ikipe ya Juventus hagati y’umwaka wa 2011 ndetse na 2014, nyuma yaje kwerekeza muri Chelsea yo mu Bwongereza atwarana nayo igikombe cya Premier League ubwo hari mu mwaka wa 2017.

Inter de Milan itwaye igikombe cya shampiyona y’u Butaliyani nyuma y’imyaka 11 icyegukanye kuko mu mwaka wa 2011 iyi kipe ubwo yatozwaga na Jose Mourihno yatwaye Serie A ndetse muri uwo mwaka inatwara igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi cya UEFA Champions League, muri rusange Inter ikaba yujuje ibikombe 19 bya shampiyona y’u Butaliyani.

2021-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Ubwanditsi 02 Sep 2025
“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Menya bimwe ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani

Menya bimwe ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba

Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba

Ubwanditsi 29 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye
Amakuru

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Ubwanditsi 29 Jan 2024
Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo

Ubwanditsi 09 Jul 2019
Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa- Perezida Kagame
UBUKUNGU

Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa- Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru