• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ku nshuro ya 14 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1038

Ku nshuro ya 14 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1038

Ubwanditsi 08 Dec 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8/12/2017, kaminuza yigenga ya Kigali [ ULK ] yatanze impamyabumenyi ku mugaragaro ku banyeshuri bagera ku 1038,  barangije muri iyo kaminuza mu cyiciro cya gatatu (Master’s Degree) ndetse n’icyiciro cya kabiri aricyo cya (Bacheror’s Degree), mu mashami atandukanye ariyo Amategeko, Ikoranabuhanga, Icungamutungo, Iterambere mpuzamahanga n’andi.

Ni umuhango wabereye kuri stade ya ULK iherereye ku Gisozi, ukaba witabiriwe n’abantu benshi batandukanye barimo abanyeshuri bari baje guhabwa impamyabumenyi zabo, abayobozi batandukanye ndetse n’ababyeyi bari baje baherekeje abahawe impamyabumenyi.

Abanyeshuri 147 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mugihe abagera kuri 891 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Nkuko byagarutsweho n’Umuyobozi wa ULK Dr Sekibibi Ezekiel, yavuze ko kaminuza ya ULK imaze kugaragaza ubushobozi ku isoko ry’umurimo aho yavuze ko ubu ari iya mbere muri kaminuza zigenga zo mu Rwanda ikaba iya kabiri mu Rwanda nyuma ya Kaminuza y’u Rwanda.

Yagaragaje ko mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza abakobwa aribo benshi bari kuri 61.3% mu gihe abahungu ari 38.7%, naho mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza abahungu akaba aribo benshi kuri 64.6% mu gihe abakobwa ari 36.4%.

Yashoje avuga ko bitewe n’ibyo kaminuza ya ULK igeza ku banyarwanda ndetse n’isi muri rusange uyu mwaka bakiriye abanyeshuri benshi baturutse mu bihugu bitandukanye byo hanze birimo Congo, U Burundi, Tanzania, Uganda, Nigeria ndetse na Canada.

Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze Kaminuza ya ULK yavuze ko bishimira ibimaze kugerwaho na ULK avuga ko abikesha Imana yamufashije gushing kaminuza ya ULK ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.

Ati” Nshimiye Imana mbere yo yabashije kumfasha gushinga Kaminuza ya ULK, nshimiye kandi ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku iterambere rigaragara hose u Rwanda rumaze kugeraho, umutekano kuko bidahari iri terambere ntitwarigeraho.”

Yanashimiye kandi Ingabo z’Igihugu ndetse na Police ku bwitange bagaragaza ngo igihugu kirusheho gutera imbere, anashimira Minisiteri y’Uburezi n’Umujyi wa Kigali ku mikoranire n’ubufatanye bagirana mu rwego rwo guteza imbere uburezi.

Yashoje atanga impanuro ku banyeshuri bahawe impamyabumenyi, aho yababwiye ko ubumenyi bavanye kuri kaminuza bagomba kubuhuza n’amahame y’indangagaciro z’ubuzima kuko ariwo musingi w’ubuzima bwiza, abasaba kumenya inshingano zabo ku isi birinda gushaka kubona ibiturutse mu nzira mbi bityo bagakorana umurava bakaba inyangamugayo muri byose kandi bakarangwa n’urukundo no kubaha Imana kuko aribyo bizabageza kubyo bifuza.

Yakanguriye abatarabona akazi kwihangira imirimo bibumbira mu matsinda ndetse bakanagana ibigo bitandukanye bifasha mu guhanga imirimo kugira ngo bibafashe ndetse binabagire inama.

 

Ni ku nshuro ya 14 kaminuza ya ULK itanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, bikaba ku nshuro ya 4 hatanzwe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Muri rusange kaminuza ya ULK imaze gutanga impamyabumenyi 30993 mu mashami atandukanye aboneka muri iyo kaminuza.

Norbert Nyuzahayo

 

 

 

 

2017-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Ubwanditsi 29 Mar 2020
Dr Raymond DUSABE azashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa kabiri

Dr Raymond DUSABE azashyingurwa i Rusororo kuri uyu wa kabiri

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Ubwanditsi 20 Aug 2017
The Ben na Sheebah bari muri Afurika y’Epfo gufata amashusho y’indirimbo yabo

The Ben na Sheebah bari muri Afurika y’Epfo gufata amashusho y’indirimbo yabo

Ubwanditsi 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena
Amakuru

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ubwanditsi 04 Sep 2021
Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza
IMIKINO

Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Ubwanditsi 14 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru