• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

Ubwanditsi 20 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, nibwo mu karere ka Bugesera muri La Palisse Hotel habereye umuhango wo gushyikiriza ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona yo gusiganwa ku magare, ni umuhango wayobowe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo Shema Maboko Didier.

Muri uyu muhango warimo na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY Murenzi Abadallah ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard basabye aba bakinnyi bazatangira imikino hagati ya tariki ya 22 na 27 Werurwe 2022 ikazakinirwa mu gihugu cya Misiri.

Mu ijambo ry’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier abanje gushimira abakinnyi uko bitwaye muri Tour du Rwanda22 , anaboneraho kubibutsa ko uyu mwaka biteguye neza, abasaba kurushaho guhatana, ababwira ko yizeye imidali muri iyi shampiyona y’Afurika bagiyemo.

Perezida wa FERWACY, Abdallah Murenzi yasabye abakinnyi gushaka imidali myinshi n’amanota kugira ngo u Rwanda rusubira mu myanya 3 ya mbere muri Afurika.

Ku rundi ruhande, Umutoza Sempoma Felix uyoboye aba bakinnyi berekeje mu Misiri mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, yavuze ko biteguye neza bityo intego ikaba ari ukuzana imidali myinshi.

Urutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitabiriye shampiyona y’Afurika 2022:

Abangavu : Uwera Aline

Ingimbi : Ndayisenga Bonheur

Abagore U23: Ingabire Diane ,Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline

Abagabo U23: Muhoza Eric , Mugisha Moise , Mugisha Samuel , Nsengimana Jean Bosco na Uhiriwe Byiza Renus .

Umuyobozi wa tekiniki ni Murenzi Emmanuel, Umutoza Sempoma Felix, Umukanishi Uwimana Jean de Dieu (Rafiki) ndetse na Masseuse Uwayezu Sandrine .

2022-03-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024
Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Ubwanditsi 12 Mar 2021
Village Urugwiro:  Perezida  Kagame yakiriye abakinnyi b’Amavubi mbere yo gukina na DR Congo.

Village Urugwiro: Perezida Kagame yakiriye abakinnyi b’Amavubi mbere yo gukina na DR Congo.

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Umugabo yakubise Umugore Mumuhanda Amwambura ubusa kubera ko Yamuririye Amafaranga

Umugabo yakubise Umugore Mumuhanda Amwambura ubusa kubera ko Yamuririye Amafaranga

Ubwanditsi 25 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko
Mu Rwanda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Ubwanditsi 27 Mar 2017
PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO
ITOHOZA

PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Nyarugenge: Yafatanywe Impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano
Mu Rwanda

Nyarugenge: Yafatanywe Impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Ubwanditsi 08 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru