• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

  • Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha   |   06 Nov 2025

  • APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse   |   05 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abaturage ba RDC baburiye Perezida wabo kutarenza igihe ntarengwa

Abaturage ba RDC baburiye Perezida wabo kutarenza igihe ntarengwa

Editorial 20 Oct 2016 Mu Rwanda

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gihe yari yarateguye imyigaragambyo ikaze ku wa 19 Ukwakira 2016, mu Mujyi wa Goma na Beni bakoze imyigaragambyo ariko i Kinshasa ho yaburijwemo kuko inzego zishinzwe umutekano zayiburijemo.

Mu mujyi wa Goma mu Intara y’Amajyaruguru abayoboke b’amashyaka biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo bise ‘‘y’ituze’’ amaduka ntiyafungurwa n’amashuri ntiyakora, kuko batinyaga imvururu, iyo myigaragambyo yatangiriye urugendo kuri rond-point signers barusoreza ku biro bya Guverineri, aho batanze ibitekerezo byabo babishyira mu inyandiko babishyira mu igikarito bise icyo ‘‘umuhondo’’ (Cartons Jaune).

Muri iyo nyandiko barunze mu igikarito cy’umuhondo babwiye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuzabagereza ubwo butumwa kuri Perezida Kabila ko atahirahira ngo arenze umunsi ntarengwa wo ku wa 19 Ukuboza 2016.

Icyo gikarito cy’umuhondo ngo gisobanura «kwihaniza» umukuru w’igihugu kugira ngo azabe yavuye ku butegetsi kuko manda ye izaba yarangiye mu Kuboza 2016.

Mu gutatanya abigaragambyaga Polisi y’Igihugu yakoresheje ibyuka biryana mu maso bakunze kwita ‘‘gaz lacrymogène’’ kugira ngo babashe kubatatanya.

Indi myigaragamyo ikaze yabaye mu Mujyi wa Beni aho abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bakoresheje ibyo bikarito by’umuhondo bamagana umugambi wo kugundira ubutegetsi Perezida Kabila.

Inama y’umushyikirano yahuje abanyekongo yashoje imirimo yayo ku 18 Ukwakira 2016 bemeje ko umukuru w’igihugu ari we Joseph Kabila yakomeza kuba Perezida w’igihugu kugeza amatora abaye akazakorana ihererekanyabubasha n’undi uzaba ucyuye igihe, kuko atemerewe kongera kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Abari muri iyo nama kandi bemeranya kandi ko guverinoma izaba iyobowe n’umuntu ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ari we Minisitiri w’Intebe.

Mu gihe cy’amezi 2 n’igice abanyekongo bari mu mishyikirano i Kinshasa, Bank-Moon Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Edem Kodjo Perezida w’Ubumwe bw’Afurika akaba n’Umukuru w’Igihugu cya Chad ndetse na Idriss Deby Itno umuhuza w’ibiganiro by’abanyekongo basabye ko abanyepolitiki gusenyera umugozi umwe birinda imvururu ko zakongera kuba mu baturage.

Muri iyo nama bemeje kandi ko hagiye gutegurwa amatora mu amezi atandatu ari imbere uhereye umunsi iyo nama ishojwe, aho mu Ukwakira 2017 ari bwo amatora agomba kuzaba aho kuba mu mwaka wa 2018 kuko ishyaka riri ku butegetsi PPRD ryabyifuzaga.

-4448.jpg

Perezida Joseph Kabila

Abazatorwa uhereye Ukwakira 2017 ni umwanya wa Perezida wa Repubulika, Inteko Ishinga Amategeko n’inzego zo mu Intara.

Umusomyi wacu i Goma muri RDC

2016-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Editorial 06 Dec 2017
Iyi foto ya Bihozagara bivugwa ko yafashwe isaha 1 n’igice mbere y’uko apfa!

Iyi foto ya Bihozagara bivugwa ko yafashwe isaha 1 n’igice mbere y’uko apfa!

Editorial 07 Apr 2016
Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Editorial 07 Sep 2021
Rutsiro na Karongi  : Abanyamuryango ba FPR basaga  ibihumbi 600,  bakiriye  Umukandida wabo Paul Kagame

Rutsiro na Karongi : Abanyamuryango ba FPR basaga ibihumbi 600, bakiriye Umukandida wabo Paul Kagame

Editorial 27 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!
Amakuru

Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Editorial 24 Aug 2021
Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe
Amakuru

Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe

Editorial 15 Nov 2017
Hari gukorwa amavugurura kuri zone , izasimburwa na rejiyo,tube uturere dutanu aho gukomeza kuba turindwi:Bugingo
Mu Rwanda

Hari gukorwa amavugurura kuri zone , izasimburwa na rejiyo,tube uturere dutanu aho gukomeza kuba turindwi:Bugingo

Editorial 09 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru