• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwanditsi 13 Apr 2016 Mu Rwanda

Ubwicanyi mu Burundi bukomeje gukaza umurego ariko noneho bikagaragara yuko bugenda buhindura isura ku buryo bitanoroshye kumenya uba yabukoze !

Nubwo nta munsi ucaho mu Burundi hatabayeho ubwicanyi, bukorwa cyane muri Bujumbura, ariko ubwakozwe kuri uyu wa mbere mu Ntara ya Ruyigi ihana imbibi n’igihugu cya Tanzania buteye amatsiko kuko bugaragara nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ubwo bwicanyi bwabereye muri komine Gisura muri iyo ntara ya Ruyigi aho abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu isoko barasaguramo amasasu, abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima naho abandi benshi barakomereka.

Ubusanzwe uko ubwicanyi mu Burundi bwakorwaga mu buryo wasangaga hari abantu baba bagambiriwe kwicwa ariko Atari ugupfa kurasa gusa nk’uko byagenze muri Gisura.

Kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushize igihugu cy’u Burundi gikomeje kurangwa n’akavuyo, karimo ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi, kandi wakwitegereza ugasanga hatagize icyakorwa ibintu bishobora kuzaba nabi kurushaho.

Abantu mu Burundi bakomeje kwicwa ijoro n’amanywa, hagakomeza kubaho ifungwa ry’abatavuga rumwe na leta, iyica rubozo n’abantu bagera ku bihumbi 250 bahunga icyo gihugu cyari kimaze hafi imyaka 10 mu gisa nk’umutuzo.

-2667.jpg

Umupfu

Umutekano muke mu Burundi watangiye muri uko kwezi kwa kane, umwaka ushize, aho ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD ritanze Petero Nkurunziza nk’umukandida Perezida ku itike yaryo. Ubwo imyigaragambyo yo kubyamagana, kuko byari binyuranijwe n’amategeko, iratangira ariko ibintu biza kuba bibi kurushaho nyuma ya ya kudeta yageragejwe tariki 15/05/2015.

Nkurunziza yatorewe kongera kuyobora igihugu, muri manda ya gatatu mu kwa karindwi, Abarundi benshi banga kumwemera nka Perezida wemewe n’amategeko, bakomeza kurwanya ubutegetsi bwe kugeza magingo aya.

Akarere cyimwe n’amahanga byakomeje kugerageza ngo amahoro agaruke mu Burundi ariko ntibigire icyo bitanga, kandi koko urebye uko ibintu biteye ntacyo byatanga. Nkurunziza ari ku butegetsi mu buryo butemewe n’amategeko kandi ntabwo ashobora kurekura. Abamurwanya nabo bakavuga yuko nta kindi bagomba kuganira nawe uretse gusa yuko yarekura ubutegetsi bavuga yuko yibye Abarundi !

Amahanga yagerageje kumvisha ubutegetsi mu Burundi yuko bwa kwemera imishyikirano, hakoherezwayo n’ingabo nyafurika zo kubungabunga umutekano ariko ibyo byombi nta kiragerwaho.

Hagati aho abarwanya ubutegetsi bwe babonye yuko Nkurunziza adashobora kurekura ubutegetsi ku bwende bwe bahitamo gushinga umutwe ugamije kubumukuraho ku ngufu. Uwo mutwe ukorera ahanini mu buhungiro wiswe Republican Forces of Burundi (Force republican du Burundi), FOREBU.

Abagize uyu mutwe batoye Major General Godfroid Niyombare kubabera umuyobozi mukuru. Niyombare niwe wari uyoboboye ya kudeta yapfubye. Edward Nibigira, wari umuyobozi wo hejuru muri polisi y’igihugu kuri ubu butegetsi bwa Nkurunziza, atorerwa kuba umuvugizi.

-2668.jpg

Bunyoni Alain Guillaume Komiseri mukuru wa Polisi

FOREBU ifite kandi umutwe w’ingabo uyobowe na Major General Filibert Habarugira, akaba yungirijwe na Colonel Zacharie Twagirayezu
Umuyobozi w’ishuli rikuru rya gisirikare ni Col. Julles Ndihokubwayo akaba yungirijwe na Lt.Col. Edward Nshimirimana.

Abanyamakuru b’Abarundi bari mu buhungiro hano mu Rwanda bahamya yuko muri rusange ubuyobozi bwa FOREBU Abarundi bose babwibonamo. Uretse n’abo banyamakuru ariko uko ni nako n’izindi mpunzi z’Abarundi ziri hano mu Rwanda zibibona.

Impamvu z’Abarundi kwibona muri FOREBU ni uko ubuyobozi bwashyizweho busobanutse kandi bukaba buturuka mu mitwe yose ya politike ibarizwa mu Burundi.
Ingero umuntu yatanga yahera kuri Niyombare w’imyaka 49 yari umwe mu ba kamanda ba CNDD-FDD ikiri mu ishyamba, muri Mata 2009 aza kugirwa umugaba mukuru w’ingabo, yigeze no kuba ambasaderi muri Kenya. Mu mpera za 2014 yagizwe umukuru wa za maneko ( Services de renseignements, SNR) ariko muri Gashyantare 2015 akurwa kuri uwo mwanya kubera yuko yari yasinye ku rwandiko rwamaganaga yuko Nkurunziza ya kwiyamamariza manda ya gatatu. Hari benshi rero muri CNDD-FDD bibona muri Niyombare.

Nibigira wagizwe umuvugizi wa FOREBU yari asanzwe ari komiseri wa Polisi muri ubu butegetsi bwa Nkurunziza ariko akaba yari no mu butegetsi bwo ku ngoma ya Petero Buyoya. Uyu muntu rero abo muri UPRONA bamwibonamo cyane cyimwe n’umugaba mukuru w’ingabo za FOREBU, Filbert Habarugira. Undi ubarizwa muri UPRONA ni Lt.Col. Edward Nshimirimana twavuze wungirije ukuriye ishuli rikuru rya gisirikare.

Col. Ndihokubwayo ukuriye ishuli rikuru rya gisirikare nawe yitandukanyije n’ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko akaba yarabarizwaga muri CNDD-FDD. Kugerageza gukurura abo muri CNDD ya Nyangoma, nibwo hashyizweho Col. Twagirayezu ku mwanya w’uwungirije umugaba mukuru w’ingabo.

-98.png

Major General Godfroid Niyombare umuyobozi wa FOREBU

Hari n’abandi mu buyobozi bwa FOREBU baturuka mu yindi mitwe ya politike, ibi bikaba byafasha uwo mutwe mushya kugira amaboko. Amakuru dufite n’uko hari n’abandi ba nyapolitike bakomeye bari muri uwo mutwe ariko bakaba barifuje yuko batamenyekana mu ikubitiro, ariko bakazagenda bigaragaza uko urugamba rwabo ruzaza rurushaho kugira imbaraga. Kuva inzego z’ubutegetsi bw’uwo mutwe zashyirwaho ariko ntabwo FOREBU iragira icyo yakora kigaragara kuba cyajegeza Nkurunziza !

Amakuru ya Associated Press avuga yuko icyo gitero muri Ruyigi gishobora kuba cyarakozwe n’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza ukorera mu nkambi z’impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania, ngo abagabye icyo gitero bakaba bari mu barwanyi bayobowe Leonodas Hatungimana wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza akaza kwirukanwa kuri uwo mwanya kuko nawe yarwanyije manda ya gatatu.

Kayumba Casmiry

2016-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame  kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Perezida Kagame kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Oct 2021
Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD

Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Abahanga mu mategeko, mu bukungu n’abaganga: Imboni mu bagize guverinoma nshya

Abahanga mu mategeko, mu bukungu n’abaganga: Imboni mu bagize guverinoma nshya

Ubwanditsi 17 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw’uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro .
Amakuru

Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw’uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro .

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo
INKURU NYAMUKURU

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Impamvu Umwami Kigeli adatahuka aracyarya amaturo ( reba Video )
POLITIKI

Impamvu Umwami Kigeli adatahuka aracyarya amaturo ( reba Video )

Ubwanditsi 10 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru