• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Ubwanditsi 28 May 2017 Mu Rwanda

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017 ubwo yakiraga Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyamugeni, iz’Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru. Bose hamwe bagera ku bihumbi bibiri.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu 2012 yatumiwe kujya kureba imikino ya Olempiki yabereye i Londres mu Bwongereza, ariko yaje gutungurwa no kubona 90% by’abari bahagarariye u Rwanda ari abayobozi aho kuba abakinnyi bahagarariye igihugu.

Ati “Nigeze gutumirwa kujya kureba imikino ya olempike ngira ngo hari mu Bwongereza, ndagenda ndicara aho abantu bakuru bicara, tureba abahiga, ibihugu bifite intore za siporo zabisohokeye, zabyambarire rwose harimo n’u Rwanda, ibendera ndaribona ariko nabara abantu barimo ba siporo ahubwo umubare nsanga ni abayobozi, ni abakozi ba za minisiteri n’abandi babaherekeje.”

“Njye mu bayobozi nari nziko mpagije, icyari gisigaye cyari ukubona abantu bagiye muri siporo ariko umubare wari uhari 90% [ni abayobozi]. Mukwiye kubihindura.”

Impinduka mu miyoborere y’imikino

Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cy’amakipe ajya aserukira u Rwanda ntiyitabweho aho abakinnyi bafatwa nabi kandi atari uko habuze ubushobozi. Ibiheruka cyane ni ikibazo cy’abakinnyi ba Rayon Sports aho mu 2015 baraye ku ibaraza rya hotel mu Misiri ndetse Umukuru w’Igihugu yanavuze kuri Nyirarukundo Salome uheruka mu marushanwa muri Maroc, witabiriye amarushanwa menshi aheruka ariko nta bufasha yahawe.

Mu irushanwa ngarukamwaka ribera muri Maroc (Semi-Marathon International de Berkane-SMIB) uyu mukobwa yitabiriye muri Maroc, yegukanye umudali wa Zahabu.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “ Nta kintu bamugejejeho.

Akagenda bakamuraza mu kibuga cy’indege akicwa n’inzara, adafite icyo arya na Minisiteri ntacyo yakurikiranye ngo imufashe […] izi nzego ndaza kuzimerera nabi,ibyo nabimenye kubera abanyamakuru babivuga.”

Ahandi Perezida Kagame yasabye ko hakorwa impinduka ni mu birebana n’ibikoresho byifashishwa mu mukino w’amagare aho hari ibikoresho byari bigenewe abakinnyi b’abanyarwanda ariko bikaza kwaka imisoro bigatuma abagombaga kubizana mu Rwanda babijyana ahandi.

Ibi nibyo yahereyeho avuga ko ababikoze bashobora kuba batumva intumbero y’igihugu mu ngeri zitandukanye. Yasabye abayobozi gufasha abifitemo impano zitandukanye kubongerera ubushobozi kugirango bave kurwego rumwe bajye kurundi twihute mu iterambere.

-6694.jpg

-6695.jpg

-6696.jpg

2017-05-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2022
RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Ubwanditsi 28 Jun 2024
Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa

Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa

Ubwanditsi 03 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose
POLITIKI

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Ubwanditsi 10 Sep 2018
Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda

Ubwanditsi 02 Sep 2019
Nyuma yo kugera muri Mali, Amavubi U23  yakoze imyitozo yoroheje yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri hashakwa itike ya CAN U23 ya 2023
Amakuru

Nyuma yo kugera muri Mali, Amavubi U23 yakoze imyitozo yoroheje yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri hashakwa itike ya CAN U23 ya 2023

Ubwanditsi 26 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru