• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kuki hari ibigo bya Leta bikorera ahantu hatorohereza Abafite Ubumunga

Kuki hari ibigo bya Leta bikorera ahantu hatorohereza Abafite Ubumunga

Ubwanditsi 27 Jun 2018 Mu Rwanda

Ikigo kigihugu cy’imiturire mu Rwanda nacyo gikorera ahantu hatorohereza abafite ubumunga, kuhagana kugirago bahabwe serevise nkabandi banyarwanda.

Mu  gihe  umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire cyashyizeho amabwiriza ku bubaka amagorofa ku gira ngo bajye banagena uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyazamuka, inama y’igihugu y’abafite ubumuga iravuga ko igiye kongera kugenzura niba ayo mabwiriza acyubahirizwa kuko ngo hari inyubako basanga zitabyubahiriza cyangwa hakabaho no gutezuka. 
Nubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko inyubako zisabwa kugira asanseri (ascenseur/elevator) ari izirengeje amagorofa atatu , (…)

Mu gihe umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire byashyizeho amabwiriza ku bubaka amagorofa ku gira ngo bajye banagena uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyazamuka, inama y’igihugu y’abafite ubumuga iravuga ko igiye kongera kugenzura niba ayo mabwiriza acyubahirizwa kuko ngo hari inyubako basanga zitabyubahiriza cyangwa hakabaho no gutezuka.

Nubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko inyubako zisabwa kugira asanseri (ascenseur/elevator) ari izirengeje amagorofa atatu, abafite ubumuga bavuga ko ibyo bidahagije kuko ngo hari n’iziba zifite munsi y’uwo mubare ariko ntizigire ubundi buryo bworohereza abafite ubumuga kuzizamuka.

Mugisha ufite ubumuga bw’amaso, yabwiye Abanyamakuru  ati : “Erega ntabwo asanseri ari cyo kibazo cya mbere. Hari n’ibipimo ngenderwaho byakagombye kuba byubahiriza, hari igihe usanga inyubako ifite asanseri ariko ari nto cyane ku buryo nk’umuntu uri ku kagare adashobora kuryinjizamo. Icya kabiri ni uko haba hari indi nzira isennye igomba kuba iri iruhande rw’amadarage, ariko hari aho utayisanga.”

Akomeza agira ati: “Ibyo ni ibintu bibiri byakagombye kugendana; ikindi kandi ni uko asanseri i Kigali, usanga hari ibindi bintu zibura nk’uburyo bwo kubwira agayirimo aho igeze cyangwa igiye, kugira uburyo bwo kumenya kuyikoresha kw’abatabona n’ibindi. Sinenga imbaraga zishyirwaho mu kwita ku bafite ubumuga, gusa ariko hari hakwiye kongerwamo n’izindi kugira ngo ibyo byose bitarakosoka birangire.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel avuga ko mu mwaka wa 2015 bakoze igenzura kandi ubu bakaba bagiye kongera kurisubiramo kugira ngo barebe ababa bariraye, kuko bibabaje kubona n’ikigo kimiturire mu Rwanda nacyo gikorera ahantu hatari inzira yabafite ubumunga.

Agira ati: “Iki kibazo turakizi, ni yo mpamvu umwaka wa 2015, mu gutegura umunsi w’abafite ubumuga, twakoze igenzura tukareba inyubako zitandukanye mu gihugu hose: zaba amavuriro, amashuri, amasoko n’izindi, tureba ko zujuje ibisabwa.”

Ndayisaba akomeza avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego zibifitiye ubushobozi bakongera gukora irindi genzura.

Agira ati: “Ubu tugiye gusubira inyuma turebe izo nyubako zubakwa zitabyuje, hari n’abakibikora kandi hari abakozi babishinzwe mu turere, nibiba ngombwa tuzanandikira abubatse izo nyubako cyangwa minisiteri ibishinzwe.”

Akomeza agira ati: “Hari ababikora hari n’abatabikora, naguha urugero rw’isoko rya Nyarugenge, ufashe akarere ka Kicukiro umuntu ashobora kuva muri etaje ya mbere akagera mu ya nyuma nta kibazo. Icy’ingenzi si asanseri, uko inyubako yaya ireshye kose, nishaka ibe ifite imwe, uko bayubaka kose, bakagombye gushyiraho ikintu kigufasha kujya heguru. yaba ifite ebyiri cyangwa irengeje eshatu, icya ngombwa ni uko ifasha umuntu kugera iyo agomba kugera.”

Rangira Bruno, umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko kuva mu mwaka wa 2015 nta nyubako n’imwe yemererwa kuzamurwa itujuje ibyangombwa.

Bruno ati: “Ndizera ntashidikanya ko kuva mu mwaka wa 2015 nta nyubako yari yongera kuzamuka itujuje ibyo byose. Turazigenzura kandi iyo inyubako irengeje etaje eshatu nibwo isabwa kuba yashyirwamo asanseri.”

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko iri genzura rizakorwa muri Gashyantare 2014 aho bazafatanya n’inzego zitandukanye cyane cyane Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire bakongera gukora iryo genzura mu gihugu hose.

Mu mwaka wa 2015 Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire cyasohoye raporo ivuga ku myubakire aho hari hanagaragajwemo inyubako zitujuje ibyangombwa byorohereza abafite ubumuga kuzikoresha. Byakozwe nyuma y’aho amabwiriza yari yatanzwe agena ko abubatse batujuje ibyo bisabwa bagomba kubikosora.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibireho myiza y’abaturage , Mukabaramba Alvera yavuzeyavuze ko bibabaje kubona hari inyubako cyane nk’iza Leta usanga zikorera ahantu hatubahiriza abantu bafite ubumunga kandi harashyizweho amabwiriza ndetse namategeko kugirogo bishyirwe mubikorwa.

Ati: “biteye agahinda ariko Leta igiye kubihagurikira kuburyo muntagiriro zukwezi gutaha kwa Nyakanga 2018, hazashyirwa igezura kuburyo uwo bazasangana inyubako yubaka idafite inzira yabafite ubumunga azajya asabwa kuyishyiraho yakwanga akabihanirwa kuko Atari hejuru yamategeko”.

Safi Emmanuel

2018-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Ubwanditsi 23 Jul 2021
Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa  Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 27 Mar 2025
Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura.

Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura.

Ubwanditsi 22 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi
Mu Mahanga

Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Ubwanditsi 11 Oct 2016
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022
Amakuru

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 04 Apr 2022
FLN [ Force De Libération National ] Umutwe Wa Gisirikare W’impuzamashyaka Ugamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda
ITOHOZA

FLN [ Force De Libération National ] Umutwe Wa Gisirikare W’impuzamashyaka Ugamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru