• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kuki hari ibigo bya Leta bikorera ahantu hatorohereza Abafite Ubumunga

Kuki hari ibigo bya Leta bikorera ahantu hatorohereza Abafite Ubumunga

Ubwanditsi 27 Jun 2018 Mu Rwanda

Ikigo kigihugu cy’imiturire mu Rwanda nacyo gikorera ahantu hatorohereza abafite ubumunga, kuhagana kugirago bahabwe serevise nkabandi banyarwanda.

Mu  gihe  umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire cyashyizeho amabwiriza ku bubaka amagorofa ku gira ngo bajye banagena uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyazamuka, inama y’igihugu y’abafite ubumuga iravuga ko igiye kongera kugenzura niba ayo mabwiriza acyubahirizwa kuko ngo hari inyubako basanga zitabyubahiriza cyangwa hakabaho no gutezuka. 
Nubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko inyubako zisabwa kugira asanseri (ascenseur/elevator) ari izirengeje amagorofa atatu , (…)

Mu gihe umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire byashyizeho amabwiriza ku bubaka amagorofa ku gira ngo bajye banagena uburyo bworohereza abafite ubumuga kuyazamuka, inama y’igihugu y’abafite ubumuga iravuga ko igiye kongera kugenzura niba ayo mabwiriza acyubahirizwa kuko ngo hari inyubako basanga zitabyubahiriza cyangwa hakabaho no gutezuka.

Nubwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko inyubako zisabwa kugira asanseri (ascenseur/elevator) ari izirengeje amagorofa atatu, abafite ubumuga bavuga ko ibyo bidahagije kuko ngo hari n’iziba zifite munsi y’uwo mubare ariko ntizigire ubundi buryo bworohereza abafite ubumuga kuzizamuka.

Mugisha ufite ubumuga bw’amaso, yabwiye Abanyamakuru  ati : “Erega ntabwo asanseri ari cyo kibazo cya mbere. Hari n’ibipimo ngenderwaho byakagombye kuba byubahiriza, hari igihe usanga inyubako ifite asanseri ariko ari nto cyane ku buryo nk’umuntu uri ku kagare adashobora kuryinjizamo. Icya kabiri ni uko haba hari indi nzira isennye igomba kuba iri iruhande rw’amadarage, ariko hari aho utayisanga.”

Akomeza agira ati: “Ibyo ni ibintu bibiri byakagombye kugendana; ikindi kandi ni uko asanseri i Kigali, usanga hari ibindi bintu zibura nk’uburyo bwo kubwira agayirimo aho igeze cyangwa igiye, kugira uburyo bwo kumenya kuyikoresha kw’abatabona n’ibindi. Sinenga imbaraga zishyirwaho mu kwita ku bafite ubumuga, gusa ariko hari hakwiye kongerwamo n’izindi kugira ngo ibyo byose bitarakosoka birangire.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel avuga ko mu mwaka wa 2015 bakoze igenzura kandi ubu bakaba bagiye kongera kurisubiramo kugira ngo barebe ababa bariraye, kuko bibabaje kubona n’ikigo kimiturire mu Rwanda nacyo gikorera ahantu hatari inzira yabafite ubumunga.

Agira ati: “Iki kibazo turakizi, ni yo mpamvu umwaka wa 2015, mu gutegura umunsi w’abafite ubumuga, twakoze igenzura tukareba inyubako zitandukanye mu gihugu hose: zaba amavuriro, amashuri, amasoko n’izindi, tureba ko zujuje ibisabwa.”

Ndayisaba akomeza avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego zibifitiye ubushobozi bakongera gukora irindi genzura.

Agira ati: “Ubu tugiye gusubira inyuma turebe izo nyubako zubakwa zitabyuje, hari n’abakibikora kandi hari abakozi babishinzwe mu turere, nibiba ngombwa tuzanandikira abubatse izo nyubako cyangwa minisiteri ibishinzwe.”

Akomeza agira ati: “Hari ababikora hari n’abatabikora, naguha urugero rw’isoko rya Nyarugenge, ufashe akarere ka Kicukiro umuntu ashobora kuva muri etaje ya mbere akagera mu ya nyuma nta kibazo. Icy’ingenzi si asanseri, uko inyubako yaya ireshye kose, nishaka ibe ifite imwe, uko bayubaka kose, bakagombye gushyiraho ikintu kigufasha kujya heguru. yaba ifite ebyiri cyangwa irengeje eshatu, icya ngombwa ni uko ifasha umuntu kugera iyo agomba kugera.”

Rangira Bruno, umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko kuva mu mwaka wa 2015 nta nyubako n’imwe yemererwa kuzamurwa itujuje ibyangombwa.

Bruno ati: “Ndizera ntashidikanya ko kuva mu mwaka wa 2015 nta nyubako yari yongera kuzamuka itujuje ibyo byose. Turazigenzura kandi iyo inyubako irengeje etaje eshatu nibwo isabwa kuba yashyirwamo asanseri.”

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko iri genzura rizakorwa muri Gashyantare 2014 aho bazafatanya n’inzego zitandukanye cyane cyane Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire bakongera gukora iryo genzura mu gihugu hose.

Mu mwaka wa 2015 Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire cyasohoye raporo ivuga ku myubakire aho hari hanagaragajwemo inyubako zitujuje ibyangombwa byorohereza abafite ubumuga kuzikoresha. Byakozwe nyuma y’aho amabwiriza yari yatanzwe agena ko abubatse batujuje ibyo bisabwa bagomba kubikosora.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibireho myiza y’abaturage , Mukabaramba Alvera yavuzeyavuze ko bibabaje kubona hari inyubako cyane nk’iza Leta usanga zikorera ahantu hatubahiriza abantu bafite ubumunga kandi harashyizweho amabwiriza ndetse namategeko kugirogo bishyirwe mubikorwa.

Ati: “biteye agahinda ariko Leta igiye kubihagurikira kuburyo muntagiriro zukwezi gutaha kwa Nyakanga 2018, hazashyirwa igezura kuburyo uwo bazasangana inyubako yubaka idafite inzira yabafite ubumunga azajya asabwa kuyishyiraho yakwanga akabihanirwa kuko Atari hejuru yamategeko”.

Safi Emmanuel

2018-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda benshi ntabwo bazi ko hari Ibihugu bemerewe kujyamo badasabwe Viza Dore urutonde rwabyo

Abanyarwanda benshi ntabwo bazi ko hari Ibihugu bemerewe kujyamo badasabwe Viza Dore urutonde rwabyo

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

RUSHYASHYA 25 Mar 2026
FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Ubwanditsi 15 Mar 2017
Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ubwanditsi 28 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame i Nyabihu ati  ‘ nta bwaki dushaka’
Mu Rwanda

Kagame i Nyabihu ati ‘ nta bwaki dushaka’

Ubwanditsi 26 Jul 2017
Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi
Amakuru

Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Ubwanditsi 19 Jan 2025
Inkomoko y’ishoramari rya RPF
Mu Rwanda

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Ubwanditsi 01 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru