Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasubije Gustave Mbonyumutwa wo muri JAMBO asbl, ishyirahamwe ry’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, wamushinjaga kumubeshyera no gutoteza umuryango we.
Gustave yifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko se, Shingiro Mbonyumutwa, nta ruhare yagize muri Jenoside, ndetse ko ibyavuzwe kuri we ari ibinyoma. Yongeyeho ko na Mathieu Ngirumpatse, Perezida w’ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, ngo atari umujenosideri, nyamara inkiko mpuzamahanga zamukatiye igifungo cya burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside.
Minisitiri Bizimana yamusubije amwibutsa ko ari we uri mu rugaga ruhakana Jenoside, ati: “Vous m’accusez de mensonges et c’est pourtant vous qui en es un.” (Uranyita umubeshyi, nyamara ni wowe uri we).
Yamusobanuriye ko gusaba umuntu kureka ibikorwa byo guhakana Jenoside no gusubira mu nzira yo kubaka ubumwe n’iterambere atari ugutera ubwoba, ahubwo ari inama ikwiye. Yibukije Gustave ko nyina wa byose, ukuri kw’amateka, kutapfukiranwa.
Dr. Bizimana yanatangaje ko Shingiro Mbonyumutwa yari Directeur de Cabinet wa Jean Kambanda, Minisitiri w’Intebe wemejwe n’inkiko ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside. Ibyo kandi ngo byanagaragajwe na Shingiro ubwe mu nyandiko y’amadosiye y’Ubuhungiro yasabye mu Bubiligi.
Yahakanye ibyo Gustave yavuze ko se atigeze avugwa mu rukiko rwa TPIR, avuga ko ari uko atigeze acibwa urubanza, ariko ko bitakuyeho ukuri ku byo yakoze: “Yaracitse ubutabera bw’abantu, ariko ntiyacitse ukuri ku byaha bye.”
Ikirenze ibyo, Minisitiri Bizimana yanibukije Gustave ko se yagiye kuri radiyo ku itariki ya 21 Mata 1994, agakangurira Interahamwe gukomeza Jenoside. Ibi bikorwa bya Shingiro, hamwe n’ibyavugiwe i Arusha na Gustave ubwe ashinjura Ngirumpatse, yabitangaje nk’ibimenyetso simusiga by’uburyo JAMBO asbl ikomeje ibikorwa byo guhakana, gupfobya no gutesha agaciro Jenoside.
Ati: “Wigeze kuvuga imbere y’urukiko i Arusha ko utigeze ubona Jenoside mu Rwanda, ko wayimenye ugeze i Burayi! Ibyo ni byo bisekeje byatangaje urukiko.” Yongeyeho ko ubuhamya bwa Gustave bwaranzwe n’ibinyoma bitatu bikomeye: guhakana ibyaha bya Ngirumpatse, guhakana ko Jenoside yabaye, no kwemeza ko yayimenye ari uko ageze i Burayi.
Ku birebana n’iraporo ya CNLG ku mateka ya Jenoside muri Gitarama, aho Gustave avuga ko izina rya se ritagaragaramo, Bizimana yamusubije ko iyo raporo itari igamije gutanga amazina y’abari ku nzitizi zicaga Abatutsi, ariko ko ubwo ubwo bushakashatsi buzashyirwa ahagaragara, barrière yari imbere y’inzu ya se izasobanurwa neza, ishingiye ku buhamya bw’abarokotse n’abahoze mu nterahamwe zayikoreragaho.
Yashoje amusubiza ko adashobora guhindura Minisitiri mu ishusho ashaka, ati: “Ushaka Minisitiri w’Ubumwe ugendera ku kinyoma no guhakana Jenoside nkawe? Ntazabaho. Ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku kuri kw’amateka n’ubwibutso bw’icyaha cya Jenoside ababyeyi n’abakurambere banyu basize bagize uruhare mu gutegura no gukora.”
Yanzuye avuga ko ibijyanye na Gustave abisoje aho, kuko umwanya yamuhaye wari munini bihagije: “Ibyo nkumenyesheje birangiriye aha. Nta mwanya mfite wo guta kuri negationisme yawe. Ndigendeye. Bye.”