• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara   |   18 Jul 2025

  • Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club   |   17 Jul 2025

  • Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto   |   17 Jul 2025

  • Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira   |   17 Jul 2025

  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo   |   16 Jul 2025

  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri   |   16 Jul 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Editorial 03 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasubije Gustave Mbonyumutwa wo muri JAMBO asbl, ishyirahamwe ry’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, wamushinjaga kumubeshyera no gutoteza umuryango we.

Gustave yifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko se, Shingiro Mbonyumutwa, nta ruhare yagize muri Jenoside, ndetse ko ibyavuzwe kuri we ari ibinyoma. Yongeyeho ko na Mathieu Ngirumpatse, Perezida w’ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, ngo atari umujenosideri, nyamara inkiko mpuzamahanga zamukatiye igifungo cya burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside.

Minisitiri Bizimana yamusubije amwibutsa ko ari we uri mu rugaga ruhakana Jenoside, ati: “Vous m’accusez de mensonges et c’est pourtant vous qui en es un.” (Uranyita umubeshyi, nyamara ni wowe uri we).

Yamusobanuriye ko gusaba umuntu kureka ibikorwa byo guhakana Jenoside no gusubira mu nzira yo kubaka ubumwe n’iterambere atari ugutera ubwoba, ahubwo ari inama ikwiye. Yibukije Gustave ko nyina wa byose, ukuri kw’amateka, kutapfukiranwa.

Dr. Bizimana yanatangaje ko Shingiro Mbonyumutwa yari Directeur de Cabinet wa Jean Kambanda, Minisitiri w’Intebe wemejwe n’inkiko ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside. Ibyo kandi ngo byanagaragajwe na Shingiro ubwe mu nyandiko y’amadosiye y’Ubuhungiro yasabye mu Bubiligi.

Yahakanye ibyo Gustave yavuze ko se atigeze avugwa mu rukiko rwa TPIR, avuga ko ari uko atigeze acibwa urubanza, ariko ko bitakuyeho ukuri ku byo yakoze: “Yaracitse ubutabera bw’abantu, ariko ntiyacitse ukuri ku byaha bye.”

Ikirenze ibyo, Minisitiri Bizimana yanibukije Gustave ko se yagiye kuri radiyo ku itariki ya 21 Mata 1994, agakangurira Interahamwe gukomeza Jenoside. Ibi bikorwa bya Shingiro, hamwe n’ibyavugiwe i Arusha na Gustave ubwe ashinjura Ngirumpatse, yabitangaje nk’ibimenyetso simusiga by’uburyo JAMBO asbl ikomeje ibikorwa byo guhakana, gupfobya no gutesha agaciro Jenoside.

Ati: “Wigeze kuvuga imbere y’urukiko i Arusha ko utigeze ubona Jenoside mu Rwanda, ko wayimenye ugeze i Burayi! Ibyo ni byo bisekeje byatangaje urukiko.” Yongeyeho ko ubuhamya bwa Gustave bwaranzwe n’ibinyoma bitatu bikomeye: guhakana ibyaha bya Ngirumpatse, guhakana ko Jenoside yabaye, no kwemeza ko yayimenye ari uko ageze i Burayi.

Ku birebana n’iraporo ya CNLG ku mateka ya Jenoside muri Gitarama, aho Gustave avuga ko izina rya se ritagaragaramo, Bizimana yamusubije ko iyo raporo itari igamije gutanga amazina y’abari ku nzitizi zicaga Abatutsi, ariko ko ubwo ubwo bushakashatsi buzashyirwa ahagaragara, barrière yari imbere y’inzu ya se izasobanurwa neza, ishingiye ku buhamya bw’abarokotse n’abahoze mu nterahamwe zayikoreragaho.

Yashoje amusubiza ko adashobora guhindura Minisitiri mu ishusho ashaka, ati: “Ushaka Minisitiri w’Ubumwe ugendera ku kinyoma no guhakana Jenoside nkawe? Ntazabaho. Ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku kuri kw’amateka n’ubwibutso bw’icyaha cya Jenoside ababyeyi n’abakurambere banyu basize bagize uruhare mu gutegura no gukora.”

Yanzuye avuga ko ibijyanye na Gustave abisoje aho, kuko umwanya yamuhaye wari munini bihagije: “Ibyo nkumenyesheje birangiriye aha. Nta mwanya mfite wo guta kuri negationisme yawe. Ndigendeye. Bye.”

2025-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yizeye impinduka zifatika mu ivugurura ry’Afurika yunze Ubumwe

Perezida Kagame yizeye impinduka zifatika mu ivugurura ry’Afurika yunze Ubumwe

Editorial 24 Apr 2017
Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Editorial 31 Oct 2019
Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Editorial 28 Jan 2019
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Editorial 17 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru