• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Ubwanditsi 15 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’amakuru twabagejejeho , avuga ko Uganda yitegura kohereza ingabo zayo zigera kuri Bataillons eshatu muri Congo  mu rwego rwokwitegura intambara ishobora guturuka muri Congo no gutera ingabo mubitugu umutwe wa RNC, bivugwa ko ukorera imyotozo mu majyepfo ya RDC, mu misozi ya Minembwe, ubu ntibikiri ibanga . Umuvugizi w’ igisirikare cya Uganda (UPDF) , Brig Richard Karemire yemeje aya makuru avuga ko mu rwego rwo kurinda umutekano w’ igihugu cyabo begereje ingabo nyinshi ku mupaka bafitanye na Congo-Kinshasa.

Ati “  Dufashe icyemezo cyo gukaza umutekano nyuma y’ igitero ADF kugaba kuri Monusco , hari  n’ amakuru atugeraho yemeza ko bari kwinjiza abantu mu gisirikare! ubu turiteguye ko baramutse baduteye dushobora kubarasa ndetse tukanabakurikira no hakurya y’ umupaka(muri DRC)”.

Brig.R Karemire akomeza avuga ko ADF ari umutwe wakomeje guteza ibibazo mu karere ndetse no muri Uganda  by’ umwihariko.

Muri 1988 yateye mu ishuri ry’ umwuga rya Kichwamba Technical Institute  ikica abanyeshuri 80 ibatwitse mu byumba bararagamo ikanasahura iby’ intangarugero ibikoresho by’ ikigo.

Abaturage batangajwe n’ ubwinshi bw’ ingabo za Uganda ku mupaka

Abaturage batuye mu Mujyi wa ka Fort Portal  batangaye ubwo babobanaga imodoka nyinshi za gisirikare zibajyana ahagana ku mupaka wa Uganda na Congo-Kinshasa bahise batangaza ko baherukaga kubibobana mu mya ka 20 irangiye ubwo ingabo za UPDF zahanganaga n’ inyeshyamba Allied Democratic Forces (ADF).

Gusa Leta ya Uganda yongereye ingabo zayo kuri uyu mupaka wo mu Burasirazuba mu gihe mu cyumweru gishize abasirikare 15 ba Monusco bakomoka muri Tanzania bishwe abandi 53 barakomereka bikomeye.

Abakurukiranira ahafi iby’ iyi mirwano yaguyemo izi ngabo zari mu butumwa bw’ amahoro bavuga ko uyu mutwe wa ADF washoboye kugera ku ntego zayo bitewe ni uko nta basirikare ba FARDC bari muri ako gace nk’ uko Chimpre ibitaganza.

Nubwo ADF itarigamba iki gitero hari amakuru yatangiye guhwihwiswa avuga ko uyu mutwe wihoreye kuba umuyobozi wawo mukuru, Jamil Mukulu yafatiwe muri Tanzania muri 2015 iki gihugu kihita kimohereza muri Uganda aho afungiwe kugeza magingo aya.

Hagati ya 1998 na 2003, iki gice cya Beni gikunze kuberamo ubwicanyi bukomeye, kiri ku mipaka ya Uganda na Congo-Kinshasa kizwiho ubutunzi bwinshi bushingiye ku mabuye y’ agaciro gicumbitsemo imitwe myinshi yitwara gisirikare

Intara y’ Amajyaruguru igizwe n’ imijyi mikuru ya  Goma, Butembo na Beni ndetse na teritwari  ya Beni, Lubero, Masisi ndetse na  Rutshuru.

Amaperereza atandukanye yerekana ko uyu mutwe wa ADF uyobowe na  Sheikh Baluku Musa-Lumu ugamije kigaba ibitero muri Uganda ufite abarwanyi 900 ariko muri iyi myaka ukaba umaze gutoza no kwinjiza urubyiruko rwinshi mu ngabo ndetse wanasahuye Monusco intwaro nyinshi cyane.

2017-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ubwanditsi 16 Dec 2023
Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ubwanditsi 30 Jan 2023
Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Ubwanditsi 29 Jul 2022
Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubwanditsi 22 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma
POLITIKI

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2016
Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame
UBUKERARUGENDO

Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Feb 2019
Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano
Mu Mahanga

Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 02 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru