• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tshisekedi yijeje gufungura imfungwa zose za politiki

Tshisekedi yijeje gufungura imfungwa zose za politiki

Ubwanditsi 25 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Felix Tshisekedi yarahiriye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nka Perezida wa Gatanu.

Mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019, Tshisekedi yijeje ko mu gihe cya vuba cyane azarekura imfungwa za politiki zose.

Ikindi, Tshidekedi yijeje abanyecongo kurwanya ivangura, irondakarere n’inzangano.

Yakomeje agira ati, “Turashaka kubaka Congo ikomeye iteza imbere imico itandukanye dufite. Tuzateza imbere iki gihugu mu mahoro n’umutekano, Congo irimo kwishyira ukizana kuri buri wese.”

Hagati mu ijambo rye, Tshidekedi yituye hasi, aza gukomeza ijambo nyuma y’iminota mike, nk’uko Al Jazeera ibitangaza.

Umuhango w’irahira rya Tshisekedi witabiriwe n’umuperezida umwe wo mu mahanga, wa Kenya, Uhuru Kenyatta.

Abandi bawitabiriye ni abaminisitiri b’intebe, abaminisitiri n’abambasaderi.

Ni bwo bwa mbere habayeho guhererekanya ubutegetsi muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1960.

Uyu mugabo agejejwe ku butegetsi n’amatora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018.

Asimbuye Joseph Kabange Kabila wari ufite ubutegetsi kuva mu 2001 ubwo yasimburaga se Laurent Kabila wapfuye arashwe.

Laurent Kabila yari yarasimbuye Mobutu Seseseko mu mwaka wa 1997, uyu Mobutu akaba yarahiritswe amaze imyaka 32 ku butegetsi.

Mobutu yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1965 ahiritse Perezida wa mbere w’iki gihugu gihana umupaka n’u Rwanda, Joseph Kassa-Vubu.

Mobutu azwiho kuba yaranahiritse Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki gihugu, Patrice Lumumba, uyu akaba yarahiritse mu mwaka yatoreweho, mu 1961, yicwa arashwe mu mwaka wakurikiyeho.

Felix Tshisekedi w’imyaka 55 y’amavuko, yavutse nyuma gato y’urupfu rwa Lumumba, akaba ari mwene Etienne Tshisekedi wapfuye umwaka ushize, warwanyije ubutegetsi bwa Mobutu n’ubwa Kabila.

Perezida wa Gatanu wa Congo, Felix Tshisekedi

Felix Tshidekedi arahiye mu gihe umwe mu bo bari bahatanye mu matora, Martin Fayulu yakomeje gutangaza ko ari we watsinze amatora, akavuga ko Tshisekedi bamwibiye amajwi.

Abashyigikiye Tshisekedi barabyina insinzi, bakishimira ahanini ko ubutegetsi buhererekanyijwe bitanyuze mu kumena amaraso nk’uko byagenze mu bihe byahise.

Perezida Tshisekedi ategerejweho gushyiraho Minisitiri w’Intebe mu minsi mike, ubundi agasaranganya ubutegetsi n’ishyaka rya Kabila ryatsindiye 3/4 by’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Joseph Kabila yitabiriye uyu muhango yogoshe bwa bwanwa bwe bwinshi kandi burebure yari amaranye iminsi.

Emmanuel Shadary watsinzwe na Tshisekedi mu matora ndetse wari ushyigikiwe na Kabila, yari muri uyu muhango, ariko Martin Fayulu uvuga ko yibwe insinzi we ntiyari ahari.

Nta n’uhagarariye Kiliziya Gatulika witabiriye uyu muhango, kuko Kiliziya Gatulika yizera ko insinzi ari iya Fayulu nubwo Tsisekedi ari we watangajwe ko yayegukanye, nk’uko bitangazwa na The Washington Post.

2019-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Ubwanditsi 05 Aug 2020
Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Ubwanditsi 07 Sep 2018
Nibarize Ingabire Victoire

Nibarize Ingabire Victoire

Ubwanditsi 21 Sep 2018

2 Ibitekerezo

  1. Sacyega
    January 25, 20198:56 pm -

    Ibyo avuga nibyo, azafungure imfungwa za politique n’ibi bihugu bindi bijye bireberaho, ntibumve ko Perezident azajya avaho apfuye, uwo badahuje igitekerezo akaba umwanzi w’igihugu, nk’uko amategeko ari abantu bagomba kugira uburenganzira bungana ku Gihugu cyabo , ucuruza agakora ntacyo yikanga , uworora nawe bikaba uko, ntihabeho kwiharira amasoko, ukoze ikosa uwo yaba ariwe wese agahanwa, nibwo amahoro azaboneka muri Afrika, ntihagire uwumva ko ari hejuru y’abandi.

    Subiza
  2. Btwenge
    January 25, 20199:27 pm -

    Yewe kuba umugabo nta ariko uba
    Ufite ibice bimwe byumubiri umugore
    Atagira!!! Kuba umugabo ni mumutwe!!
    Ubonye ngo Kabila. Arushe ubugabo
    Babandi biyita ibihangange maze abashaka kubariiraho bagakomamashyi?
    Kabila wumwana wejobundi arushe
    Ibisaza byibisahiranda kureba kure?
    Kabila agiye kurya utwe mumahoro
    Mugihugu cye!! Ntacyo ashinjwa
    Nabaturage!

    icyo ukoze cyaba kibi cyangwa cyiza
    Ujyumenya yuko uzagisanga imbere
    Kigutegereje!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma
Amakuru

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Congo: Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Tshisekedi yatawe muri yombi
POLITIKI

Congo: Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Tshisekedi yatawe muri yombi

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.
Uncategorized

Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 25 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru