• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred
Barafinda Sekikubo Fred na Karasira Aimable

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Ubwanditsi 23 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Muri iyi minsi kuva aho Ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Amerika Google gifite n’urubuga nkoranyambaga rwa Youtube gitangiye guhemba abantu bashyira video kuri urwo rubuga bitewe n’inshuro izo video zarebwe, abantu batandukanye biyambuye umuco, ubumuntu aho usanga bafotora abarwayi bo mu mutwe, abakecuru n’abasaza bakababaza ibivugwa n’ibitavugwa rimwe na rimwe abo bantu twubaha mu muco nyarwanda batabizi ko babafata amashusho,  bagashyira kuri Youtube n’imitwe y’inkuru ikurura abazireba. Akenshi usanga bavugisha abo bantu twubaha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko ariyo ngingo ikunda gukurura benshi.

Si ibijyanye no guta umuco rero gusa kuko Interahamwe n’ibigarasha nabyo ubu bushabitsi (business) ntibwabacitse aho babukora bagamije gushaka indonke no gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo, akenshi iba iganisha mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi,kubiba urwango mu Banyarwanda, kwangisha abaturage ubuyobozi buriho n’ibindi.

Ubwo muri 2017 Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yakiraga kandidatire z’abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, batunguwe n’umugabo waje yitwaje igikapu cye akavuga ko aje gutanga kandidatire ye, ariko mu byasabwaga byose nta nakimwe yari yujuje. Ubwo nibwo Abanyarwanda benshi bamenye Barafinda Sekikubo Fred, ariko abari batuye Kanombe cyangwa abanyeshuri bize ku ishuri rya Kagarama Secondary School yahoze yitwa Kigali international Academy ntabwo yari mushya kuri bo. Bari bamuzi nk’umuntu wacanganyikiwe. Yigeze kubwira abo banyeshuri ngo bazamwamamaze nk’ukuriye abarimu natorwa azabashyiriraho robinet z’igikoma kuva aho barira kugera aho barara bityo ntibazongere kubyuka. Nta hantu ku isi habura umuntu wacanganyakiwe mu gace runaka, aho akenshi usanga anywa inzoga nyinshi, yarasabwe n’ibiyobyabwenge, bityo ugasanga avuga amagambo menshi asekeje kandi amutunga dore ko nta kintu aba atinya.

Barafinda ari muri abo, ariko byaje guhumira ku mirari ubwo ibigarasha n’interahamwe byateye intero Barafinda yateye yiyita umunyapolitiki w’akataraboneka. Yemwe nta mugayo koko niwe ukwiye kubahagararira. Ubu imbuga nkoranyambaga zabaye inzira z’ibigarasha nizo akenshi usanga zivugisha Barafinda nk’umunyapolitiki, bakamuvugisha ibyo bashaka kuvuga dore ko nyuma abihemberwa. Aha twavuga cyane nk’Umubavu TV n’Ukuri (gukemangwa) kwa Karasira.

Uwitwa Karasira Aimable, nawe ugaragara nkuwacanganyikiwe, yajyaga ajya mu rugo rwa Barafinda igihe yari yarajyanwe mu bitaro byabavura ibibazo byo mu mutwe i Ndera, akagaragara kuri Youtube ahereza umugore wa Barafinda amafaranga ndetse anavugisha umwe mu bana ba Barafinda ufite imyaka itatu ibijyanye na Politiki. Karasira nawe nubwo yivugisha ko afite ikibazo cya depression, aba agamije indonke dore ko usibye gusabisha Barafinda nawe ubwe yirirwa asabiriza kuri Youtube, atanga ibiganiro avuga ngo bamufashe arinako atanga numero boherezaho amafaranga. Uko abona amafaranga niko aryoherwa ndetse akayaryohamo kuko akenshi agaragara yasinze mu ruhame. We ubwe niwe wivugiye ko amafaranga ye yose ayanywera.

Tugarutse kuri Barafinda, aho aviriye i Ndera, bigaragara ko ataragarura imbaraga, ibinyamakuru bitandukanye birimo Umubavu wa Ingabire Victoire, Ukuri gukemangwa kwa Karasira ndetse n’Ukwezi, bihutiye kumutunga mikoro ngo agire icyo avuga, ariko akumvikana ko rwose akeneye kwitabwaho aho gushyirwa mu itangazamakuru.

Mubyo Barafinda yavuze avugana niryo tangazamakuru yagize ati  ’’ Njyewe namize Politiki bunguri ndi umukuru wabaruda n’abarudakazi ndetse n’uturuda dutoya tutarafata indangamuntu, umunyapolitiki w’ubwenge bw’akataraboneka »  Barafinda yakomeje abwira Karasira Aimable nawe w’umurwayi ko mu matora ya Perezida wa Repubulika, ishyaka rye RUDA riteganya kugira abarihagaririye 30 (umwe muri buri Karere), hanyuma bagahitamo 20. Abo bakandida 20 ngo bazatorerwa bose icyarimwe kuba Perezida wa Repubulika, umwe ayobore imyaka 5 ahereza undi, ku buryo bizamara imyaka 100 nta yandi matora abaye. Nguwo umunyapolitiki Karasira aba yagiye gushaka.

Karasira Aimable nk’umuntu wakagombye kuba ari umurezi urerera igihugu nawe akoreshwa n’abifuza amaronko akuwe kuri za youtube, aho agaragara kenshi avuga amagambo asanzwe akoreshwa n’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe kurenza abantu bazima bafite ibitekerezo byubaka, aba bagabo bagakwiye kuba bavuzwa aho gukoreshwa n’abo bishakira indonke.

Ikindi kigaragaza ko aba barwayi bakoreshwa n’abifuza kwishakira indonke ni uko buri gihe hari amagambo asekeje akunda gukoreshwa na Barafinda aho aba abeshya ko yashimuswe inshuro nyinshi cyane akagera naho avuga ko yajyanywe za Nyarutarama,Mu biro bitandukanye bya Police kugera yewe no muri Village Urugwiro uwabyumva ahita yumva ikiba kigamijwe ko nta kindi uretse kwishakira amaronko gusa, Sekikubo ukunzwe n’abishakira indonke kuri murandasi.

Nibyo koko ibyo Karasira na Barafinda baba bavuga birasekeje, ariko nibishyirwe mu byiciro byo gusetsa aho kugirango babivangiremo na politiki bityo babe umuyoboro w’ibigarasha n’interahamwe n’abandi bose batifuriza u Rwanda amahoro. Ubu umukobwa wa Ntuyahaga Bernard (uyu yari yarakatiwe imyaka 20 n’inkiko z’u Bubiligi) wasakuzaga ko se niyohererezwa mu Rwanda azicwa niwe wirirwa avugira Barafinda nk’umunyapolitiki. Umukobwa wateye ikirenge mucya Se aho we yumvikana ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kugira Se umwere.

Barafinda aganira na Karasira basa nk’abahuje ibibazo byo mu mutwe yemeje ko yafungiwe kuri Metropolitan police HQ, bisa nkaho aribyo mu mvugo y’ubu bita kwikina dore ko mbere yari yivugiye ko yashyizwe mu isanduku akamaramo iminsi itatu ibyo nabyo ni akaga kavanze n’uburwayi bwo mu mutwe bwagaragaye kuri uyu mugabo, kuko yafashijwe kujyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Caraes nubwo hagikenewe kugira byinshi avurwa dore ko asa n’utarakira neza. Mugenzi we Karasira Aimable dore ko bombi bakwiye kwitabwaho byihariye.

Kwiyita abanyapolitiki kuri aba bagabo ni ishyano ababakoresha mu gushaka indonke bagakwiye mbere na mbere kubafasha kwivuza dore ko ayo bamaze kubakuramo ni menshi bakabahayeho make bakajyanwa kwivuza aho gukomeza kubakiniraho babashakamo indonke bifatwa nk’ubuhemu buvanze n’ubujura kandi bitagakwiye mu muryango nyarwanda, kuko zimwe mu nshingano za leta y’ubumwe harimo no kwita ku banyarwanda bavuzwa.

2020-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Ubwanditsi 29 Jan 2024
Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Ubwanditsi 05 May 2025
Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Ubwanditsi 01 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga
Amakuru

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Ubwanditsi 17 May 2024
Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?
Amakuru

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Ubwanditsi 04 Apr 2022
FARDC iravuga ko iby’inyeshyamba zinjiye muri Rutshuru ari ibihuha
Mu Mahanga

FARDC iravuga ko iby’inyeshyamba zinjiye muri Rutshuru ari ibihuha

Ubwanditsi 23 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru