• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y’imyaka ibiri   |   05 Nov 2026

  • Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye   |   05 Nov 2026

  • Ikipe ya Mukura VS yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Kigali FC ubusa ku busa   |   03 Nov 2026

  • Rusesabagina si uwo guhabwa mikoro, ahubwo akeneye kwitabwaho n’abaganga   |   03 Nov 2026

  • Rayon Sports yatsinze Marines FC, Police FC yongera kubona intsinzi, Gorilla FC iracyayoboye BK Pro League   |   02 Nov 2026

  • FERWAFA yashyize hanze ibiciro by’amatike yo guherekeza Amavubi muri Mali, umutoza Constantine agaragaza abakinnyi 28 azifashisha   |   02 Nov 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 14 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Itsinda ry’abanyarwanda baba mu buhungiro bahuriye muri Jambo asbl rikomeje guteza impagarara mu gihugu cy’Ububiligi nyuma yo kwemererwa n’inteko nshingamategeko y’icyo gihugu kwitabira ikiganiro bise  “amateka y’u Rwanda” .

Inteko Nshingamategeko y’u Bubiligi yemeye ko ku wa 1 Werurwe 2018 hazaba ikiganiro mpaka cyateguwe n’Ishyirahamwe « Jambo asbl » rikorera mu Bubiligi, rizwi nk’abahezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaganye ikiganiro mbwirwaruhame giteganyijwe kubera mu Nteko Ishinga Amategeko yabwo, kigamije gukoma mu nkokora kwemeza itegeko ryo guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkomoko y’ibi byose ni umushinga w’itegeko inteko nshingamategeko y’Ububiligi ishaka kuvugurura hakongerwa ingingo zihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abadepite b’ababiligi bifuza ko byajya mw’itegeko nkuko byakozwe kuri Jenoside yahorewe abayahudi.

Itegeko kandi niriramuka ryemejwe, inyito izahinduka maze hajye hakoreshwa “Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda, hashingiwe ku myanzuro y’umuryango w’abibumbye wemeje ukwezi gushize ko taliki 7 Mata ari “umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda”.

Mbere y’uko iri tegeko ritorwa, itsinda ya Jambo asbl ryanditse risaba ko ryakumvwa. Iri tsinda rigizwe ahanini n’urubyiruko rw’abanyarwanda bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, rivuga ko rifite amakuru yizewe ryifuza gusangiza abadepite, ashingiye ku mateka y’u Rwanda nkuko babyivugira. Mubyo banditse haba mu nyandiko bahaye inteko nshingamategeko y’Ubibiligi ndetse n’izindi bakwirakwiza hanze harimo imvugo ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jambo asbl n’iki?

Jambo asbl ni ihuriro (itsinda) ryihisha mu mwambaro wa “diaspora” cyane cyane igice cy’urubyiruko gihora kiyobya uburari ku mateka nyayo y’u Rwanda cyane cyane kubera uruhare imiryango (ababyeyi) yabo yagize muri Jenoside yakorewe ABatutsi.

Bamwe mubagize Jambo asbl ni bande?

Natacha Abingeneye; niwe uyoboye  Jambo asbl ubu. Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa  MRND yari k’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana. Muri 2005, yakatiwe na ICTR kubera ibyaha bya Jenoside ariko yapfuye agikorana n’ubushinjacyaha bw’urukiko ngo atanga amakuru y’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Placide Kayumba; niwe washinze iri huriro aranariyobora. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo, wahoze ari Sous-Préfet wa Gisagara mu ntara y’amajyepfo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 2010, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’icyahoze ari ICTR kubera ibyaha bya genocide, aho yayoboye ubwicanyi k’umusozi wa Kabuye ahiciwe Abatutsi barenga 30,000.

Ruhumuza Mbonyumutwa; Ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa akanaba n’umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, wabaye President wambere w’u Rwanda muri 1961. Shingiro Mbonyumutwa,  yatorotse nyuma yo gushinjwa Jenoside akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MDR-Power, wabaye umuyobozi (DireCab) mu biro bya Ministiri w’Intebe Jean Kambanda mu gihe cya Jenoside Jean Kambanda niwe wari ukuriye abashyitse mu bikora Jenoside, kuko yagendaga igihugu cyose akangurira abaturage kwica Abatutsi. Yanagaragaye kuri Television afite imbunda yo mu bwoko bwa masotela (Pistolet) agaragaza ko bafite intwaro zihangije ngo basohoze umugambi wabo.

Liliane Bahufite; Ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, umuvugizi w’ingabo n’interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire I Bukavu nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi

Jambo asbl ijya gushingwa, babanje kwiyita ari abanyarwanda “b’abahutu” ba diaspora, mu rwego rwo kwiyegereza abandi bafite imyumvire ishingiye ku moko.

Ubu buryo ni kimwe n’ubwo ishyaka CDR ryakoreshaga mu gukangurira abanyamuryango baryo kwanga Umututsi aho ava akagera, ari nabyo byaje kuvamo genocide yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni.

Jambo asbl igira imbuga nkoranyambaga zicishwaho amatwara ya “gi PARMEHUTU” ndetse hakanacishwaho imvugo n’inyandiko zishyigikira umutwe w’iterabwoba FDLR. Bamwe mu bagize jambo asbl banakunze gukora uruzinduko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhura n’abarwanyi ba FDLR aho bakoresha ibiganiro n’abo barwanyi ndetse n’imryango bafashe bugwate ngo bagaragaze ko abanyarwanda baheze ishyanga. Izo video bacisha kuri YouTube ubu zarasibwe kubera guhembera urwango, binyuranije n’amahame agenga urubuga YouTube.

Deo Mazina uyobora Umuryango Ibuka-Belgique, yavuze ko Umuryango Ibuka-Belgique udashobora kwihanganira igikorwa nk’icyo cy’abahezanguni bizwi nka « Jambo asbl », ubu bakaba barateguye urwandiko rwo gushyikiriza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi bamusaba guhagarika ibyo biganiro.

2018-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda

Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo kwicirwa mu bigo bya gisirikari, bitwa intasi z’ u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2022
Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri  yashimuswe  na CMI

Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri yashimuswe na CMI

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 02 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada : David Himbara yakomanyirijwe
ITOHOZA

Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Ubwanditsi 31 Oct 2017
U Rwanda rwahakanye kubangamira iperereza rya Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo
Mu Rwanda

U Rwanda rwahakanye kubangamira iperereza rya Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.
Amakuru

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Ubwanditsi 22 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru