• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Indege ya Habyarimana : Iturufu rya Kayumba ryo kubona ubuhungiro mu Bufaransa

Indege ya Habyarimana : Iturufu rya Kayumba ryo kubona ubuhungiro mu Bufaransa

Ubwanditsi 13 Oct 2016 ITOHOZA

Inkiko z’Ubufaransa zigiye gusubira mu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habarimana cyane cyane zigamije kwumva ubuhamya bwa General Kayumba Nyamwasa.

Aya ni amakuru yatangajwe na RFI ndetse n’ibindi binyamakuru bikomeye byo mu Bufaransa n’iburayi bivuga ko abacamanza b’ Abafaransa barimo gukora iperereza kuwarashe indege ya Perezida Habyarimana baba biyemeje kubyutsa idosiye.

Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bo mu ishyaka RNC, bakomeje gukeka ko gushinja ku mugaragaro Perezida Paul Kagame urupfu rwa Habyarimana n’ihanurwa ry’indege ye bishobora gukoma mu nkokora iterambere u Rwanda rumaze kugeraho no kuburizamo manda ya gatatu ya Perezida Kagame.

Ubuhamya bwa Gen. Kayumba ntagishya kirimo

Mu mwaka wa 2000 Bruguière, yumvise ubuhamya bwa Christophe Hakizabera, wemezaga ko ibisasu byaje ari bitandatu, mu gihe Jean Pierre Mugabe we avuga ko imbunda enye zo mu bwoko bwa SAM-16, zinjijwe muri CND, ibice bizigize bitandukanye, ngo zaziye mu byo kurya.

Mu mwaka wa 2004 muri Gicurasi, Umucamanza Jean Louis Bruguière yumvise uwahoze mu gisirikare cya APR akaza guhunga Aloys Ruyenzi wemeza ga ubwe ko yagenzuye ipakirwa ry’intwaro, mu ikamyo yari itwaye inkwi zo gucana, akavuga ko ibyo bisasu byarashe indege ya Habyarimana babizanye muri Gashyantare 1994, mu gihe Abdoul Ruzibiza we umutangabuhamya w’imena wa Bruguière, atigeze ahuza n’ibyavuzwe na Gafirita waje kuburirwa irengero muri Kenya, kuko Abdoul Ruzibiza we ahubwo yemeza ko ibyo bisasu byageze i Kigali mu mpera za Mutarama, nk’uko yabyanditsemu gitabo cye, Rwanda, l’hisotoire secrète, igihe yajyaga gutanga ubuhamya muri TPIR (Tribunal Pénal International pour le Rwanda), Ruzibiza yahinduye imvugo avuga ko niba yibuka neza ibisasu byageze i Kigali mu kwezi kwa Gashyantare.

-4311.jpg

Ibisigazwa by’Indege ya Habyarimana

Ireme n’i vuguruzanya riri hagati y’abo batangabuhamya, Ruyenzi, Ruzibiza, Micombero, Rudasingwa, Musoni, Marara, bavuga ko bari mu ngabo za FPR kandi bagize uruhare cyangwa bamenye imyiteguro y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana niryo ryatumye umucamanza w’umufaransa Marc Trévidic yanga kumva Gafirita akoresheje amazina y’amahimbano (annonymat) ndetse yiyizira mu Rwanda gukora iperereza ryimbitse ryagaragaje ko uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabazwa ingabo z’Abafaransa na Ex.FAR kuko aribo bari barinze ikibuga cy’inde cya Kanombe.

Ibi rero ni amaburakindi kuri Gen. Kayumba Nyamwasa uri gushaka ubuhungiro mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma yaho itsinda rihagarariye impunzi n’abimukira ryaregeye urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga muri Afurika y’Epfo, risaba isubirwamo ry’icyemezo giha ubuhunzi Kayumba Nyamwasa.

Iri huriro ry’abimukira n’impunzi muri Afurika y’Epfo, CoRMSA rifashijwe n’ikigo cy’abanyamategeko, Southern Africa Litigation Centre, SALC, ryavuze ko riri gusaba leta y’icyo gihugu “kubaha uburyo bwo gutanga ubuhunzi no guharanira ko Afurika y’Epfo idahinduka ubuhungiro ntavogerwa bw’abanyabyaha.”

Hari kandi urubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Pretoria muri Afurika y’Epfo aho rukurikirana urubanza Leta ya Afurika y’Epfo iregwamo kuba yarahaye Kayumba Nyamwasa ubuhungiro butubahirije amategeko, abarega bagaragaza ko Kayumba yahawe ubuhungiro ataragera muri iki gihugu.

-4312.jpg

Gen. Kayumba Nyamwasa

Urukiko rwashyikirijwe impapuro zigaragaza ko abaregwa bari bafitanye imikoranire mu ibanga mbere y’uko Kayumba ahungira muri iki gihugu.

Cyiza Davidson

2016-10-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagaragajwe ibimenyetso binyomoza Corneille uvuga ko umuryango we wishwe na FPR

Hagaragajwe ibimenyetso binyomoza Corneille uvuga ko umuryango we wishwe na FPR

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Ishyamba si ryeru muri New RNC : Bamwe mu baherutse gutorwa  bitandukanyije n’iri shyaka

Ishyamba si ryeru muri New RNC : Bamwe mu baherutse gutorwa bitandukanyije n’iri shyaka

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ubwanditsi 31 Oct 2024
Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga

Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga

Ubwanditsi 30 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura
HIRYA NO HINO

Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura

Ubwanditsi 15 Apr 2017
Kamonyi: Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we
ITOHOZA

Kamonyi: Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Ubwanditsi 27 Jun 2017
U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere
HIRYA NO HINO

U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere

Ubwanditsi 04 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru