• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Ubwanditsi 01 Sep 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard, yahererekanyije ububasha na Murekezi Anastase yasimbuye.

Mu ihererekanyabubasha ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Murekezi wagizwe Umuvunyi Mukuru yavuze ko yizeye ko ubunariribonye n’ubushobozi bwa Dr Ngirente bwanamugejeje muri Banki y’Isi, buzanamufasha gusohoza neza inshingano yahawe.

Dr Ngirente yakomeje avuga ko azihatira gukorana n’abandi baba abo asanze mu biro bya Minisitiri w’Intebe ndetse n’abandi bakora mu zindi nzego.

Yagize ati “Ibyo waba uzi byose hatari ubufatanye ntacyo wageraho. Icyo nzubakiraho cyane ni ubufatanye haba hano no mu zindi nzego.”

“Ndashimira Umukuru w’igihugu wangiriye icyizere kandi nk’uko nabimusezeranyije imbaraga zose mfite nzazikoresha nkorera igihugu cyambyaye.”

Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe Anastase Murekezi yavuze ko ari ishema kuba asimbuwe na Dr Ngirente yise ‘umuhanga kandi w’umukozi, ufite imbaraga’

Murekezi yavuze ko afitiye icyizere Dr Ngirente w’imyaka 44, ati “Ni ishema kuba u Rwanda rugenda rubona abana barwo b’abanyabwenge kandi biteguye kurukorera. Ni ishema kuba abantu bagenda bakabona abandi babasimbura…dufite amahirwe yo kugira Minisitiri w’Intebe ufite imyaka 44, ni umwanya wo gukora.”

Murekezi yakomeje agira ati “Muzi ko nkunda kwiyoroshya no kumva abandi ariko nasanze indangagciro nshyira imbere na we arizo ashyira imbere akongeraho n’ibindi byihariye.”

Dr Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Matovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke.Yari Umujyanama w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse Minisitiri w’Intebe, hanehererekanyijwe ububasha hagati ya Stella Ford Mugabo wari ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri na Kayisire Marie Solange wamusimbuye. Uwari umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe Kampeta Sayinzoga yahaye ububasha Uwamariya Odette wamusimbuye.

Kayisire yavuze ko imirimo yahawe ari mishya ariko ko yijejwe ubufatanye n’abakozi asanze. Ati “Kuri njye byose ni bishya ariko uwo nsimbuye yambwiye ko ngiye gukorana n’abantu beza, iyo ukorana n’abantu beza na we uri mwiza nta kibananira.”

Uwamariya Odette yavuze ko umwanya yahawe ari kubw’icyizere yakomeje kugirirwa inshuro nyinshi kandi ari n’igihango afitanye na Perezida Kagame, ngo ntabwo ateze gutatira icyo gihango.

Yavuze ko ari ubwa mbere agiye gukora mu biro bya Minisitiri w’Intebe ariko ko azemera abo asanze bakamuhugura mubyo adasobanukiwe.

Kampeta Sayinzoga yahawe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA), naho Stella Ford Mugabo nta wundi mwanya yahawe.

-7824.jpg

Dr Ngirente afite umugore n’abana babiri.

-7826.jpg

-7825.jpg

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard, yahererekanyije ububasha na Murekezi Anastase yasimbuye

2017-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Ubwanditsi 24 Apr 2021
Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali – Polisi

Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali – Polisi

Ubwanditsi 25 Mar 2017
Nyuma y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports zikomeje gukuhatanira igikombe , Etoile de l’Est na Etincelles mu murongo utukura

Nyuma y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports zikomeje gukuhatanira igikombe , Etoile de l’Est na Etincelles mu murongo utukura

Ubwanditsi 12 Feb 2024
Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Ubwanditsi 12 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere
IMIKINO

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda
HIRYA NO HINO

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1
HIRYA NO HINO

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Ubwanditsi 12 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru