• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo

Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo

Ubwanditsi 18 Jul 2016 Mu Rwanda

Nyuma y’iyicwa rya Hafasa Mossi wari umudepite w’u Burundi mu nteko nshingamategeko y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, abayobozi b’u Burundi bakomeje guhura n’ibibazo mu ruhando mpuzamahanga kubera uruhare barugizemo.

Mossi wabanje kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC mu Burundi, akaba n’umuvugizi wa Leta, yabaye n’umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye birimo na BBC.

Iyicwa rya Hafsa Mossi

Nyuma yuko agatsiko katumwe na leta y’u Burundi kabanje kumupanga kujya mukazi mu ntara, kaje kumukurikira mu kujijisha kagonga imodoka ye ku gice cy’inyuma, mu gihe avuyemo agiye kureba ibibaye bahita bamumishaho amasasu.

Mossi yari umurwanashyaka w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ariko amaze kugaragaza icyerekezo gitandukanye na leta.

Hafsa uvuka k’umubyeyi w’umuhutu n’umututsi yakoreye leta ya Nkurunziza igihe kinini, ariko nyuma aza kugaragaza gutandukanya na gahunda z’ubwicanyi n’itotezwa bikorerwa abarundi kandi bikorwa na leta yari arimo maze Hafsa, agerageza kubiganirira Léontine Nzeyimana, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’akarere n’ibikorwa by’umuryango w’ibihugu bigize Afrika y’iburasirazuba, ariko biza kumugwa nabi kuko Léontine yaje kumuvamo amurega kwa Nkurunziza ari nako yaje gupangirwa kwicwa.

-3293.jpg

Madamu Leontine Nzeyimana, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’akarere n’ibikorwa by’umuryango w’ibihugu bigize Afrika y’iburasirazuba wabaye nyirabayazana w’urupfu rwa Hafsa Mossi

Umwaka ushize Hafsa yaje mu Rwanda n’izindi ntumwa asura inkambi ya Mahama abonye impunzi z’Abarundi zihari n’uko zimerewe araturika ararira, iyi ikaba indi mpamvu iri mu cyateye iyicwa rye.

-3292.jpg

Ubwo aheruka mu Rwanda yabonye ikibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri i Mahama araturika ararira

Amakuru aturuka muri bamwe babaga hafi ye batangaza ko yari amaze igihe yikanga kwicwa kuburyo ngo yari yaranishinganishije mu nzego zose ariko byaranze biba ibyubusa, aricwa urupfu rusa n’urwabarundi benshi bamaze kwicwamo bazira kugaragaza ibitekerezo bigaya ibiri kubera mu Burundi.

Cyiza Davidson

2016-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amatora y’uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ararimbanyije

Amatora y’uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ararimbanyije

Ubwanditsi 29 May 2017
Impano z’abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025

Impano z’abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025

Ubwanditsi 29 Aug 2025
Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Ubwanditsi 24 Jul 2025
Nyabihu: Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasezeye

Nyabihu: Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasezeye

Ubwanditsi 08 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kate Bashabe yanenze abavuga ko yararanye na Davido
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kate Bashabe yanenze abavuga ko yararanye na Davido

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Uko  imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari
UBUKUNGU

Uko imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Ubwanditsi 27 Aug 2018
RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?
POLITIKI

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

Ubwanditsi 26 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru