• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Batatu bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Batatu bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Ubwanditsi 06 Dec 2017 Mu Rwanda

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego za Leta bakomeje urugamba rwo kurwanya ruswa n’ibisigisigi byayo ndetse tukaba tukiri mu cyumweru cy’ubukangurambaga burwanya ruswa bwatangiye ku italiki ya mbere Ukuboza kikaba kizarangira ku italiki 9 y’uku kwezi,  hari bamwe mu baturage batarumva ko ruswa itemewe mu Rwanda ndetse ihanwa n’amategeko  kuko , ku itariki ya 4 Ukuboza ,  Polisi ikorera mu karere ka Gasabo yafashe abagabo 2 , undi umwe afatirwa muri Rubavu,  bose bakekwaho guha abapolisi ruswa.

 Abafashwe ni Ntirenganya Elie w’imyaka 31 y’amavuko ari kumwe na Ngiruwonsanga Jeremie w’imyaka 30 bafatiwe ku kigo gipima ubuziranenge bw’imodoka(controle technique)  ubwo bageragezaga guha ruswa y’amafaranga 15,000 abapolisi bahakorera ngo babone icyemezo cy’uko imodoka zabo zasuzumwe kandi bikagenda neza mu gihe hari ibyo zitari zitujuje; ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Undi wafashwe ni Nsanzingoma Jean Pierre w’imyaka 35 ,wafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu , ubwo yashakaga gutanga amafaranga 9,000 ngo bamureke nyuma yo gusanga nta ruhushya rwo gutwara ibintu(autorisation de transport)  ,imodoka Fuso RAC 077J yari atwaye ifite  ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Gisenyi.
Kuri ibi bikorwa byombi, umuvugizi wa Polisi , ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda , yavuze biri mu murongo uhuriweho na  Polisi y’u Rwanda n’izindi  inzego za Leta zishinzwe kurwanya ruswa  zihaye mu rwego rwo kwereka Abaturarwanda ko ruswa hari aho igitangwa, ko kuyirwanya bikorwa, kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yagize ati :“ Kurwanya ruswa ni gahunda inzego zose za leta zihuriyeho ari nayo mpamvu natwe twibanze ku gukurikirana abagifite uwo muco, baba abayitanga cyangwa  abayakira. Turashaka ko abashoferi naba nyir’amamodoka bamenya ko Polisi n’izindi nzego z’igihugu zahagurukiye kurwanya ruswa”.
CIP Kabanda  yasabye ko buri wese ubonye utanga cyangwa uwakira ruswa yabimenyesha Polisi, aho yagize ati:” Nta mpamvu yo kugura serivisi ufitiye uburenganzira, cyangwa ngo mu gihe ufatiwe mu ikosa runaka urikosoze gutanga ruswa kuko uzabihanirwa byombi”.

Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ruswa muri serivisi zitandukanye za Polisi n’abayifatiwemo bagahabwa ibihano, aho yavuze ko mu ngamba yafashe harimo kuba yarashyizeho ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda, n’ikigo cyigisha imyitwarire y’abapolisi no gukora kinyamwuga.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze   cyangwa yashatse gutanga”.

2017-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Tariki 23 Gicurasi 1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Ubwanditsi 23 May 2018
Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize  bahekuye u Rwanda

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

RUSHYASHYA 11 Nov 2025
U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa

U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi

Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi

Ubwanditsi 12 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore Urutonde rw’ Abagore Muri Afurika Bafite Amafaranga Menshi Kurusha Abandi
HIRYA NO HINO

Dore Urutonde rw’ Abagore Muri Afurika Bafite Amafaranga Menshi Kurusha Abandi

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali
Mu Mahanga

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejejwe i Kigali

Ubwanditsi 24 Mar 2016
APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi
Amakuru

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

Ubwanditsi 08 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru