• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abasore n’ Abakobwa basigaye banywera shisha mu byumba bihishe nabo akabo kashobotse

Abasore n’ Abakobwa basigaye banywera shisha mu byumba bihishe nabo akabo kashobotse

Ubwanditsi 24 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima itangarije ko guhera ku wa 15 Ukuboza 2017, itabi rizwi nka Shisha ritemewe ku butaka bw’u Rwanda, abo yari yaragize imbata basigaye bayinywera mu ngo zabo.

Shisha yamaganwe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko igira ingaruka ku buzima bw’umuntu harimo gutera kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima n’izindi.

Shisha ni uruvangitirane rw’ibinyabutabire rutanga umwotsi ukururwa hifashishijwe igikoresho bita “hookah”, ikunze kugaragara mu tubari aho usanga abantu bayitumura, abenshi bishimira uburyo ihumura.

Bamwe mu rubyiruko rw’i Kigali bakundaga kunywera shisha mu ruhame iyo babaga basohotse, imaze gucibwa babwiye itangazamakuru ko bahinduye umuvuno, basigaye bayinywera mu rugo .

Umusore umwe utuye ahazwi nk ‘kuri 40’ i Nyamirambo wari umaze imyaka itatu atumura shisha yagize ati “ Erega nubwo shisha yaciwe biragoye ko yacika burundu, kubera ko yamaze kuba nk’urumogi, abantu bayikundaga basigaye bayinywera mu ngo kugira ngo batadufunga.”

Undi yagize ati “Shisha iranywebwa cyane ahubwo n’uko abantu basigaye bayinywa bihishe.”

Yakomeje avuga ko abasore n’abakobwa bikundaga shisha basigaye bateranya amafaranga bagahurira mu rugo rw’umuntu wifitiye cya cyuma ishyirwamo, bakaba ariho bajya kuyinywera ntihagire urabukwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko iyo ikintu kimaze kuvugwa ko kibujijwe Polisi ikora akazi ko kugenzura ko kitagikoreshwa, hakaba ha teganya kuzakorwa umukwabo.

Yagize ati “Ni ukuvuga icyo Polisi ishinzwe ni ukubahiriza amategeko, iyo ikintu cyamaze kwitwa icyaha …hari amategeko akibuza, Polisi ikora akazi ko kurebako cyacitse. Twahereye rero aho byarangwagwa cyane, ni ukuvuga mu tubari n’amahoteli ariko n’ahandi hose byaraciwe; ntabwo byaciwe mu tubari gusa byaciwe mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye kubimenya ko shisha yaciwe bakayirandura hose.

Yagize ati “Umuntu ubikora iwe, ubikora ahantu hose aba arimo gukora icyaha , tuzabirwanya nk’uko turwanya ibiyobyabwenge bindi.”

2018-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Ubwanditsi 19 May 2019
Guhura kwa Perezida Trump na Perezida Kim Jong-Un biraca amarenga yo kurangira kw’isi -Apôtre Dr Gitwaza

Guhura kwa Perezida Trump na Perezida Kim Jong-Un biraca amarenga yo kurangira kw’isi -Apôtre Dr Gitwaza

Ubwanditsi 28 Jun 2018
Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Ubwanditsi 28 Aug 2019
Col. Tshibangu wari wahaye Kabila iminsi 45 ngo abe yavuye ku butegetsi, agiye gushyikizwa inkiko

Col. Tshibangu wari wahaye Kabila iminsi 45 ngo abe yavuye ku butegetsi, agiye gushyikizwa inkiko

Ubwanditsi 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yisubije umwanya wa mbere, PSG academy Rwanda yatwaye igikombe cy’isi, Keny Gasana yahawe ubwenegihugu – ibyaranze umunsi wa mbere w’icyumweru muri siporo
Amakuru

APR FC yisubije umwanya wa mbere, PSG academy Rwanda yatwaye igikombe cy’isi, Keny Gasana yahawe ubwenegihugu – ibyaranze umunsi wa mbere w’icyumweru muri siporo

Ubwanditsi 24 May 2022
UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL
Mu Rwanda

UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro
POLITIKI

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Ubwanditsi 26 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru