• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Ubwanditsi 03 Oct 2022 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Kuwa gatandatu tariki 01 Ukwakira 2022, ubwo Abanyarwanda bifuriza u Rwanda ineza bizihizaga imyaka 32 FPR – Inkotanyi  itangije urugamba rwabohoye iki gihugu, za nkorabusa z’ibigarasha n’abajenosideri  zibarirwa ku mitwe y’intoki zo zahuriye i Buruseli  mu Bubiligi mu cyo bise imyigaragambyo yo kwibuka “Jenoside yakorewe Abahutu”.

Nubwo izo nzererezi zari zararitse isi yose ku mbuga nkoranyambaga, ndetse zikaniyambaza bamwe mu bakongomani baba i Burayi, amakuru aherekejwe n’amashusho dukesha abari mu Bubiligi, aragaragaza ko iyo ngirwa-myigaragambyo yabuze abayitabira, kuko haje abatarenga 50. 

Imbyino y’abagome yabuze uyikiriza,  mu gihe mu mijyi myinshi  hirya no hino ku isi, nk’i Génève mu Busuwisi,  Abanyarwanda babarirwa mu gihumbi bo bari babukereye, maze mu mudiho n’indirimbo zirata ubutwari bw’intwari zabohoye u Rwanda, bongera kwerekana ko nta na rimwe abagenzwa no gutukana no gusenya bazigera baruta abashima ibyiza u Rwanda rudahwema kugeraho, baharanira kubirinda no kubyongera.

Uretse ko ikimwaro kitica,  ba bana b’abajenosideri bo muri Jambo Asbl, za mpuzamugambi zo muri FDU/FDLR-Inkingi, bya byigomeke byo muri “Idamange Movement”, n’abandi barindagiriye mu Burayi, bagombye kubona ko ibyo bamazemo imyaka isaga 28, byo kugoreka amateka y’u Rwanda no guharabika abayobozi barwo, ntacyo byagezeho nta n’icyo bizigera bigeraho. Burya ariko isoni zigirwa n’ufite umutima, kandi aba bo sinzi niba baranawigeze.

Hari abasesenguzi ariko basanga ibigarasha n’abajenosideri batayobewe ko ibikorwa byabo bibi ntacyo bizatanga. Ahubwo babikora bagirango  bashuke ababacumbikiye n’ababagaburira ko bafite impamvu yo kuba mu buhungiro. Barabizi ko iyo “mapping Report” birirwa baririmba imaze imyaka n’imyaniko yaragizwe imfabusa, kuko ibiyikubiyemo ari ibirego bitagira epfo na ruguru.

Ntibayobewe ko na  Loni yasanze  abateguye icyo cyegeranyo gishinja u Rwanda ibinyoma, baragikoranye ubuswa no kubogama bikabije. Ingirwa banyapolitiki baracyatayanjwa muri “Mapping Report”, kandi ari indirimbo yaharurutswe.

Birazwi amaso y’umugome ntajya abona ibyiza. Ba nyir’ibiganza byamennye amaraso  ntibashobora kwakira ibibazaniye amahoro.  Abonse amashereka y’ingengabitekerezo ya giparmehutu banze gusangira n’abandi Banyarwanda ku ntango y’ubumwe, ahubwo bo baracyagotomera iyuzuye amacakubiri  n’umwiryane.

Icyiza ariko ni uko abo ari mbarwa, ugereranyije n’abashishikajwe no kubaka u Rwanda rutubereye twese. 

2022-10-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Ubwanditsi 30 Jul 2021
Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe

Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe

Ubwanditsi 26 Dec 2025
Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Ubwanditsi 22 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Irobo yitwa Sophie yahuye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia
Mu Mahanga

Irobo yitwa Sophie yahuye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia

Ubwanditsi 03 Jul 2018
Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’inzego z’iperereza [ SNR ]
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’inzego z’iperereza [ SNR ]

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Ubwanditsi 26 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru