• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda basuye Ishami rya Polisi rikoresha imbwa mu gusaka ibisasu ,ibiyobyabwenge n’ibiturika

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda basuye Ishami rya Polisi rikoresha imbwa mu gusaka ibisasu ,ibiyobyabwenge n’ibiturika

Ubwanditsi 01 Apr 2016 Mu Mahanga

​Itsinda ry’abanyeshuri 20 biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubuhinzi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’Inyamaswa, ejo taliki ya 31 Werurwe basuye ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa mu gusaka ibisasu, ibiturika n’ibiyobyabwenge mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi bujyanye n’ibyo biga.

Bayobowe na Dr Ryan Caroline, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, aba banyeshuri bakiriwe n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Celestin Twahirwa hamwe n’umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorana na Polisi Mpuzamahanga Interpol, ACP Peter Karake ndetse n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rikoresha ziriya mbwa mu gusaka, Senior Superintendent of Police (SSP),Innocent Semigabo.

Mu biganiro bagiranye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba banyeshuri bahawe ishusho y’imikorere ya ririya shami rikoresha imbwa , imigenzereze y’imbwa zikoreshwa na Polisi n’imibereho yazo.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa mu ijambo rye yagize ati:” Ibi ni bimwe mu bigize amasezerano Polisi y’u Rwanda ifitanye na Kaminuza y’u Rwanda, twishimiye gukorana n’aba banyeshuri mu kungurana ubumenyi kandi twizeye ko bahungukira byinshi.”

Mu izina ry’abanyeshuri, Dr Caroline yavuze ko amasezerano y’ubufatanye basanganywe atuma impande zombi zibyungukiramo iyo zihanahana ubumenyi aho yagize ati:”Uko Polisi ishishikajwe no kongera ubumenyi ni ko natwe dushaka kugira ibyo tuyigiraho kuko twemera ko bahawe uburyo bwo kuhigira,bahakura byishi.”

Umwe mu barimu, Dr Ben Asiimwe yagize ati:”Ibyo Polisi y’u Rwanda ikora biciye muri iri shami ryayo biratangaje cyane cyane mu birebana no gukumira ibyaha, ibyo twaboneye aha birenze ibyo umuntu yakwigira mu ishuri.”

Mu ruzinduko rwabo kandi, abanyeshuri bagaragaje inyota yo kugira ibyo bigira muri iri shami rya Polisi cyane cyane ku buzima bw’imbwa zihakoreshwa aho baboneyeho gusaba ko ishuri ryabo ryajya rihabwa imbwa zishaje bakajya bazifashisha mu kwiga.
Asubiza, ACP Karake yagize ati:”Nyuma y’amasezerano dufitanye, ubufatanye buzakomeza kandi buzungura impande zombi.”

Twakwibutsa ko iyo Polisi yakiriye imbwa, niyo iyihera imyitozo kandi ikabaariyo iyigenera ibyo izabasha gukora neza kurusha ibindi mu mirimo ziba zikora, Polisi y’u Rwanda ikaba ifite gahunda yo kwagurira iri shami ryayo no mu ntara zitandukanye.

RNP

2016-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

Ubwanditsi 23 Jun 2022
Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwigarurira uduce twari twaragizwe ingwate n’Ibyihebe, Agace ka Mbau kaguyemo ibyihebe 11

Ubwanditsi 21 Aug 2021
Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Ubwanditsi 19 Aug 2021
Uganda: Umukuru w’igipolisi aravugwaho guha abaturage uburenganzira bwo kujya batera abapolisi amabuye

Uganda: Umukuru w’igipolisi aravugwaho guha abaturage uburenganzira bwo kujya batera abapolisi amabuye

Ubwanditsi 25 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze
Amakuru

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Ubwanditsi 06 May 2021
# Umwiherero :  ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]
Mu Mahanga

# Umwiherero : ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Jonathan Musonera  yatetse umutwe abeshya ko  yatumwe n’ umuryango  Col. Karegeya?
ITOHOZA

Jonathan Musonera yatetse umutwe abeshya ko yatumwe n’ umuryango Col. Karegeya?

Ubwanditsi 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru