• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Ubwanditsi 13 Oct 2016 Mu Mahanga

Kuwa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipi nshya ya Guverinoma, by’umwihariko iha ikaze Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bakinjira muri Guverinoma, ibifuriza kuzatunganya neza inshingano zabo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye Major-General Richard RUTATINA na Major Issa KARAMAGE kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 13 Nzeri 2016, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku itariki ya 30 Kamena 2016.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki Rusange y’Imiyoborere y’Ibigo bya Leta n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’Urwandiko rw’Abajya mu mahanga rukoranye ikoranabuhanga ruhuriweho n’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, imaze gutanga ubugororangingo bwo kurunoza.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’ikibanza kingana na ha 10 kiri muri ICT Park muri Kigali Special Economic Zone, kigahabwa umushoramari African Leadership University (ALU).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rigena Imitunganyirize y’Imirimo y’Amabanki;

Umushinga w’ltegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu Butegetsi, imaze kuwukorera ubugororangingo;

Umushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho Urukiko rw’Ubujurire;

Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga N° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena Imiterere, Imikorere n’Ububasha by’Inkiko;

Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena Imiterere, Imikorere n’Ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga;

Umushinga w’Itegeko rigena Imitunganyirize n’Imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza;

Umushinga w’Itegeko rigena Ububasha bw’Inkiko;

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rishyiraho Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi b’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi Muri Minisiteri y’Ubutabera/ Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta (MINIJUST);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe Nº 47/03 ryo kuwa 27/2/2015 rigena Inshingano n’Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Inama y’Igihugu igenga Uburyo bw’Imyishyuranire rikanagena Imiterere, Inshingano, n’Imikorere byayo;

Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagize Komite Ngishwanama y’Ikigega cy’Ubwishingizi bw’Amafaranga yabikijwe mu Mabanki no mu Bigo by’Imari Iciriritse rikanagena Inshingano zabo n’igihe bamara ku mirimo;

Iteka rya Minisitiri rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri Nº 002/13/10/TC ryo kuwa 31/07/2013 rigena Imikoreshereze y’Imashini y’Ikoranabuhanga yemejwe mu gutanga Inyemezabuguzi;

Iteka rya Minisitiri ryerekeye Ibiribwa Bitunganyijwe n’Ibiranga Ibyemezo bigabanya Imyenda n’Ibiyongera;

Iteka rya Minisitiri ryerekeye Ibigenerwa Umugore uri mu Kiruhuko cyo Kubyara;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego Rureberera Ihahiro ry’Ingabo na Polisi by’u Rwanda (AFOS) n’Icyiciro ririmo, rikanagena Imiterere, Imikorere n’Inshingano by’Inzego zaryo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga, mu rwego rw’ishoramari ry’ubworozi bw’inka, Ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo bungana na hegitari 5.919 buherereye mu Kagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange no mu Tugari twa Kampeka na Biharagu, Umurenge wa Kamabuye, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba;

Iteka rya Perezida rigena Ingano y’Amafaranga yishyurwa kuri Serivisi zitangwa n’Umunoteri;

Iteka rya Perezida rigena Amafaranga atangwa ku Nyandiko z’Irangamimerere;

Iteka rya Minisitiri rigena Umubare, Amoko, Imiterere n’Imikoreshereze by’Ibitabo by’Irangamimerere.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Lt. Col (Rtd) Wilson UKWISHAKA, muri Komisiyo y’Igihugu y’ITORERO (NIC) ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Urugerero/Director of National Service Unit;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana TWAGIRIMANA Cyriaque, wari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

Iteka rya Perezida ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana UMULISA Alphonse, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana GATERA Jean d’Amour, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NZARAMBA Stevenson, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana KAMONYO Pierre Célestin, wari Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NTAGANDA François, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Kigo gishinzwe Umtungo Kamere mu Rwanda (RNRA) kubera ikosa ryo guta akazi.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi/MINECOFIN

Bwana KALINDA Charles: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ishoramari ry’Igihugu/Director of National Investment Unit.

Madamu RWIGAMBA Jeannette: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe icungwa n’itangwa rya raporo by’ingengo y’imari/Director of Budget Management and Reporting Unit.

Mu Kigega Gishinzwe Gusana Imihanda/RMF

Bwana SIBOMANA Mathias: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubufasha bwa Tekiniki/Director of Technical Support Unit.

9. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

Icyumweru cyahariwe Kuzigama mu mwaka wa 2016 kizatangira ku itariki ya 24 kikazageza ku ya 31 Ukwakira 2016, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kuzigama: Inzira Nyayo yo Kwigira”.

Uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga bwatangijwe mu cyiciro cya mbere mu Bigo bimwe na bimwe bya Leta kuva muri Nyakanga 2016 bikazageza muri Werurwe 2017. Ubwo buryo buzagezwa mu Nzego zose za Leta guhera muri Nyakanga 2017.

b) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi w’Ibiribwa ku Isi ku itariki ya 20 Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Imihindagurikire y’ibihe isaba ko hakorwa Impinduka mu biribwa no mu buhinzi”. Uwo munsi uzizihirizwa mu gishanga cya MURORI, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye/Intara y’Amajyepfo.

c) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hateguwe igikorwa cy’ubukangurambaga kuri Gahunda y’Igihugu yo guteza imbere Umurimo (Kora Wigire) kuva ku itariki ya 20 Ukwakira kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2016. Insanganyamatsiko ni: “Twiteze imbere, Twihangira Imirimo”.

d) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama Ngarukamwaka ya 27 ku byerekeye Ubumenyi ku rwego rw’Isi (TWAS) muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2016.

e) Minisitiri Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yamenyeshe Inama y’Abaminisitiri ko:

U Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 12 y’Urugaga Mpuzamahanga rw’Amakoperative (ICA) n’Inama Nyafurika ku byerekeye Amakoperative, izabera i Kigali, muri Hoteli Lemigo kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko ni, “Amakoperative muri Afurika muri gahunda yo gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye”.

U Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 17 ya SACCA, Inama Ngarukamwaka Mpuzamahanga y’Amakoperative yo Kuzigama no Kuguriza muri Afurika ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwita ku iterambere rya Afurika binyuze ku buryo bukomatanye bwo gushora imari ku buryo bw’amakoperative.” Nayo izabera i Kigali muri Hoteli Lemigo kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Ukwakira 2016.

f) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 15 Ukwakira kugeza ku ya 25 Ugushyingo 2016 hateguwe Gahunda y’Ubukangurambaga bw’Umuryango izabera mu Turere twose tw’Igihugu, ikazatangizwa ku itariki ya 15 Ukwakira 2016 mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Cyahinda, Akagari ka Cyahinda, Umudugudu wa Kinyaga. Iyo gahunda izahuzwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro. Insanganyamatsiko ni: “Twubake Umuryango ubereye Umwana”.

g) Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n’Amazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 2 Ugushyingo 2016, u Rwanda ruzakira Inama Ngarukamwaka y’Abafatanyabikorwa mu byerekeye Ibikorwaremezo hagamijwe Iterambere rya Afurika (IPAD).

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2016-10-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuyobe bw’Ubuhanuzi  butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri

Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri

RUSHYASHYA 22 Aug 2026
U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano

U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Ubwanditsi 20 Apr 2024
Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ubwanditsi 29 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine
INKURU NYAMUKURU

Ibyamamare ku Isi byokeje igitutu Perezida Museveni kubera ifungwa rya Bobi Wine

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Uko  Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma
POLITIKI

Uko Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Sudani: Abavandimwe ba Omar al Bashir batawe muri yombi
POLITIKI

Sudani: Abavandimwe ba Omar al Bashir batawe muri yombi

Ubwanditsi 18 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru