• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Ubwanditsi 13 Oct 2016 Mu Mahanga

Kuwa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipi nshya ya Guverinoma, by’umwihariko iha ikaze Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bakinjira muri Guverinoma, ibifuriza kuzatunganya neza inshingano zabo.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye Major-General Richard RUTATINA na Major Issa KARAMAGE kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 13 Nzeri 2016, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku itariki ya 30 Kamena 2016.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki Rusange y’Imiyoborere y’Ibigo bya Leta n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’Urwandiko rw’Abajya mu mahanga rukoranye ikoranabuhanga ruhuriweho n’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, imaze gutanga ubugororangingo bwo kurunoza.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’ikibanza kingana na ha 10 kiri muri ICT Park muri Kigali Special Economic Zone, kigahabwa umushoramari African Leadership University (ALU).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rigena Imitunganyirize y’Imirimo y’Amabanki;

Umushinga w’ltegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu Butegetsi, imaze kuwukorera ubugororangingo;

Umushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho Urukiko rw’Ubujurire;

Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga N° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena Imiterere, Imikorere n’Ububasha by’Inkiko;

Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena Imiterere, Imikorere n’Ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga;

Umushinga w’Itegeko rigena Imitunganyirize n’Imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza;

Umushinga w’Itegeko rigena Ububasha bw’Inkiko;

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rishyiraho Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi b’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi Muri Minisiteri y’Ubutabera/ Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta (MINIJUST);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe Nº 47/03 ryo kuwa 27/2/2015 rigena Inshingano n’Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Inama y’Igihugu igenga Uburyo bw’Imyishyuranire rikanagena Imiterere, Inshingano, n’Imikorere byayo;

Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagize Komite Ngishwanama y’Ikigega cy’Ubwishingizi bw’Amafaranga yabikijwe mu Mabanki no mu Bigo by’Imari Iciriritse rikanagena Inshingano zabo n’igihe bamara ku mirimo;

Iteka rya Minisitiri rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri Nº 002/13/10/TC ryo kuwa 31/07/2013 rigena Imikoreshereze y’Imashini y’Ikoranabuhanga yemejwe mu gutanga Inyemezabuguzi;

Iteka rya Minisitiri ryerekeye Ibiribwa Bitunganyijwe n’Ibiranga Ibyemezo bigabanya Imyenda n’Ibiyongera;

Iteka rya Minisitiri ryerekeye Ibigenerwa Umugore uri mu Kiruhuko cyo Kubyara;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego Rureberera Ihahiro ry’Ingabo na Polisi by’u Rwanda (AFOS) n’Icyiciro ririmo, rikanagena Imiterere, Imikorere n’Inshingano by’Inzego zaryo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga, mu rwego rw’ishoramari ry’ubworozi bw’inka, Ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo bungana na hegitari 5.919 buherereye mu Kagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange no mu Tugari twa Kampeka na Biharagu, Umurenge wa Kamabuye, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba;

Iteka rya Perezida rigena Ingano y’Amafaranga yishyurwa kuri Serivisi zitangwa n’Umunoteri;

Iteka rya Perezida rigena Amafaranga atangwa ku Nyandiko z’Irangamimerere;

Iteka rya Minisitiri rigena Umubare, Amoko, Imiterere n’Imikoreshereze by’Ibitabo by’Irangamimerere.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Lt. Col (Rtd) Wilson UKWISHAKA, muri Komisiyo y’Igihugu y’ITORERO (NIC) ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Urugerero/Director of National Service Unit;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana TWAGIRIMANA Cyriaque, wari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

Iteka rya Perezida ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana UMULISA Alphonse, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana GATERA Jean d’Amour, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NZARAMBA Stevenson, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Igenabikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana KAMONYO Pierre Célestin, wari Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Burundu mu Bakozi ba Leta Bwana NTAGANDA François, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Kigo gishinzwe Umtungo Kamere mu Rwanda (RNRA) kubera ikosa ryo guta akazi.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi/MINECOFIN

Bwana KALINDA Charles: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ishoramari ry’Igihugu/Director of National Investment Unit.

Madamu RWIGAMBA Jeannette: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe icungwa n’itangwa rya raporo by’ingengo y’imari/Director of Budget Management and Reporting Unit.

Mu Kigega Gishinzwe Gusana Imihanda/RMF

Bwana SIBOMANA Mathias: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubufasha bwa Tekiniki/Director of Technical Support Unit.

9. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

Icyumweru cyahariwe Kuzigama mu mwaka wa 2016 kizatangira ku itariki ya 24 kikazageza ku ya 31 Ukwakira 2016, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kuzigama: Inzira Nyayo yo Kwigira”.

Uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga bwatangijwe mu cyiciro cya mbere mu Bigo bimwe na bimwe bya Leta kuva muri Nyakanga 2016 bikazageza muri Werurwe 2017. Ubwo buryo buzagezwa mu Nzego zose za Leta guhera muri Nyakanga 2017.

b) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi w’Ibiribwa ku Isi ku itariki ya 20 Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Imihindagurikire y’ibihe isaba ko hakorwa Impinduka mu biribwa no mu buhinzi”. Uwo munsi uzizihirizwa mu gishanga cya MURORI, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye/Intara y’Amajyepfo.

c) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hateguwe igikorwa cy’ubukangurambaga kuri Gahunda y’Igihugu yo guteza imbere Umurimo (Kora Wigire) kuva ku itariki ya 20 Ukwakira kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2016. Insanganyamatsiko ni: “Twiteze imbere, Twihangira Imirimo”.

d) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama Ngarukamwaka ya 27 ku byerekeye Ubumenyi ku rwego rw’Isi (TWAS) muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2016.

e) Minisitiri Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yamenyeshe Inama y’Abaminisitiri ko:

U Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 12 y’Urugaga Mpuzamahanga rw’Amakoperative (ICA) n’Inama Nyafurika ku byerekeye Amakoperative, izabera i Kigali, muri Hoteli Lemigo kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2016. Insanganyamatsiko ni, “Amakoperative muri Afurika muri gahunda yo gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye”.

U Rwanda ruzakira Inteko Rusange ya 17 ya SACCA, Inama Ngarukamwaka Mpuzamahanga y’Amakoperative yo Kuzigama no Kuguriza muri Afurika ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwita ku iterambere rya Afurika binyuze ku buryo bukomatanye bwo gushora imari ku buryo bw’amakoperative.” Nayo izabera i Kigali muri Hoteli Lemigo kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Ukwakira 2016.

f) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 15 Ukwakira kugeza ku ya 25 Ugushyingo 2016 hateguwe Gahunda y’Ubukangurambaga bw’Umuryango izabera mu Turere twose tw’Igihugu, ikazatangizwa ku itariki ya 15 Ukwakira 2016 mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Cyahinda, Akagari ka Cyahinda, Umudugudu wa Kinyaga. Iyo gahunda izahuzwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro. Insanganyamatsiko ni: “Twubake Umuryango ubereye Umwana”.

g) Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Ingufu n’Amazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 2 Ugushyingo 2016, u Rwanda ruzakira Inama Ngarukamwaka y’Abafatanyabikorwa mu byerekeye Ibikorwaremezo hagamijwe Iterambere rya Afurika (IPAD).

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2016-10-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubwanditsi 16 Nov 2021
Burundi: Komanda wa Polisi ku musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho

Burundi: Komanda wa Polisi ku musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho

Ubwanditsi 07 Sep 2018
Ebola iravuza ubuhuha  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ebola iravuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ubwanditsi 09 May 2018
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Ubwanditsi 15 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 29 Jul 2025
Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi
Mu Rwanda

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Ubwanditsi 12 Oct 2017
Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi
HIRYA NO HINO

Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Ubwanditsi 14 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru