• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Ubwanditsi 12 Oct 2017 Mu Rwanda

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV ahamagarira abaturage ba Burera n’ab’Intara y’Amajyaruguru muri rusange ko bagomba kugira uruhare rugaragara ku mutekano wabo n’ibyabo kandi bakihatira gushaka no kwimakaza amahoro mu miryango yabo barwanya ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abagore n’abana kuko ari byo ntandaro y’umutekano muke mu muryango.

Ibi, uyu muyobozi yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira mu nama yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera, inama yari yitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Eugene Kabasha n’abandi bayobozi ku rwego rw’Intara n’akarere ka Burera.

Mu ijambo yagejeje ku baturage barenga igihumbi bari bitabiriye iyi nama, Guverineri Gatabazi yibanze ku ruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano n’inzego z’ibanze mu kubumbatira umutekano.

Gatabazi yagize ati:” Umutekano ni kimwe muby’ibanze igihugu cyacu cyagezeho, igihe cy’umutekano muke nacyo murakizi kandi mwakibayemo, ntiwizanye rero kuko iyo hatabaho ubufatanye bw’inzego zose namwe utari kugerwaho, ni iyo nzira tugomba gukomeza.”

Yakomeje agira kandi ati:” Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano kuko muzi neza ingaruka yo kutawugira, ahubwo tuba twibukiranya ngo hatabaho kudohoka no kwirara.”

Mu bindi Gatabazi yabasabye, harimo kwimakaza amahoro mu miryango yabo barwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana ndetse n’ibindi byose byakurura amakimbirane mu miryango birimo ubuharike, ubusinzi no kunywa ibindi biyobyabwenge kuko ari intandaro y’ibyaha byinshi ndetse bijya no hanze y’imiryango.

-8315.jpg

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV

Mu gusoza, Guverineri Gatabazi yababwiye ko nk’abafatanyabikorwa b’umutekano bagomba buri gihe gushyira imbaraga muri gahunda y’ijisho ry’umuturanyi kuko ari gahunda iboneye yafasha mu gukumira ibyaha kandi bagkurikiza gahunda za Leta kuko ziba zatoranyijwe ngo zibateze imbere.

CSP Kabasha mu ijambo rye, yashimiye uruhare abaturage bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha maze asaba abaraho kwirinda ibiyobwenge ndetse bakanashishikariza abataje mu nama guca ukubiri n’uwo muco, kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ibi kandi bikaba uretse kuba bibangamira umutekano binagira ingaruka ku iterambere.

Yagize ati:” Nta mutekano uriho, nta terambere ryashoboka, mukwiye kumenya bamwe muri mwe bitwara nabi, mwabona ari abantu bakemangwaho ibyaha cyangwa ibikorwa binyuranyije n’amategeko mukabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.”

Mu gusoza. CSP Kabasha yabwiye imbaga yari aho ko Polisi yabegereye mu mirenge ko bakomeza gukorana nayo muri byose, haba mu kubungabunga umutekano ndetse no mu bikorwa by’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Source : RNP

2017-10-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Maj.Dr Rugomwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’indishyi za miliyoni 11 Frw

Maj.Dr Rugomwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’indishyi za miliyoni 11 Frw

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 23 Jul 2017
Prophet Fire [ Pastor Bosco ]  avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Ubwanditsi 12 Oct 2017
Amafoto – Imanizabayo Eric uzwi nka Radio yegukanye isiganwa ry’amagare ryavaga I Kigali ryerekeza mu Karere ka Gicumbi

Amafoto – Imanizabayo Eric uzwi nka Radio yegukanye isiganwa ry’amagare ryavaga I Kigali ryerekeza mu Karere ka Gicumbi

Ubwanditsi 28 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere
Mu Rwanda

Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Ubwanditsi 03 Nov 2016
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya

Ubwanditsi 18 Sep 2019
Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo
ITOHOZA

Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Ubwanditsi 18 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru