• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

 
You are at :Home»Amakuru»CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

Editorial 22 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, yamaze gutangaza gahunda y’uko imikino itegura izagenda mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-2022, iyi ngengabihe yashyizwe hanze n’iyi mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Nkuko CAF yamaze kubitangaza amarushanwa itegura y’amakipe, ni ay’imikino ya Confederations Cup ndetse na Champions League izatangira mu kwezi kwa Nzeri 2021 izasozwe muri Gicurasi 2022.

Nk’uko bigaragara imikino y’icyiciro cya mbere ku makipe azahatana muri CAF Champions League ndetse na Confederations biteganyijwe ko bazakina hagati ya 10-12 Nzeri 2021 ni mu gihe imikino yo kwishyura izakina hagati ya 17-19 Nzeri 2021.

Imikino y’icyiciro cya kabiri mu guhatanira kujya mu matsinda, imikino ibanza izakinwa tariki ya 15-17 Ukwakira 2021 iyo kwishyura izabe hagati ya tariki ya 22-24 Ukwakira 2021.

Imikino ibanziriza amatsinda yo iteganyijwe tariki ya 26-28 Ugushyingo 2021 ndetse iyo kwishyura yo izakinwe hagati ya tariki ya 3-5 Ukuboza 2021.

Biteganyijwe ko imikino y’amatsinda kuri aya marushanwa izakinwa guhera ku itariki ya 11 na 13 Gashyantare 2021.

CAF yanaboneyeho gutangaza ko amashyirahamwe atandukanye agomba gutangaza amazina y’amakipe azayahagararira bitarenze tariki ya 30 Kamena 2021 naho igikorwa cyo kwandikisha abakinnyi cyo giteganyijwe bitarenze tariki ya 15 Kanama 2021, aha kandi buri kipe ikazaba yemerewe kwandikisha abakinnyi 40 kuko umubare w’abasimbura wavuye ku bakinnyi batatu bagera kuri 5.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kandi yatangaje ko hari ibihugu 12 bigomba guhagararirwa n’amakipe abiri muri buri rushanwa, ni ukuvuga abiri mu marushanwa ya CAF Champions League ndetse n’abiri muri CAF Confederations Cup.

Kugeza ubu amashyirahamwe azahagararirwa n’amakipe abiri muri buri cyiciro ni Algeria, Angola, RD Congo, Egypt, Guinea, Morocco, Nigeria, South Africa, Sudan, Tanzania, Tunisia ndetse na Zambia.

Kugeza ubu mu Rwanda ntabwo haramenyekana amakipe azahagararira igihugu mu marushanwa yafurika, gusa aya makipe azamenyekana bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021 kuko nibwo imikino izasozwa ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona ya 2020-2021.

2021-06-22
Editorial

IZINDI NKURU

Abamotari, abanyonzi n’abanyeshuri bashyizeho amahuriro atandatu  yo kurwanya ibyaha

Abamotari, abanyonzi n’abanyeshuri bashyizeho amahuriro atandatu yo kurwanya ibyaha

Editorial 10 Jun 2016
Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Editorial 23 Feb 2016
Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Editorial 19 Sep 2021
CHAN 2016: Urutonde rw’abakinnyi 23 bazahagararira Amavubi

CHAN 2016: Urutonde rw’abakinnyi 23 bazahagararira Amavubi

Editorial 08 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru