• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ishimangira umwanya wa mbere – Ibyaranze umunsi wa 10 wa RPL

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ishimangira umwanya wa mbere – Ibyaranze umunsi wa 10 wa RPL

Ubwanditsi 24 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru nibwo hasojwe umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League aho usize Rayon Sports iyoboye urutonde nyuma yo gutsinda Gorilla FC.

Ibitego by’umunya-Senegal Fall Ngagne ndetse na Kapiteni wa Gikundiro, Muhire Kevin nibyo bigejeje Rayon Sports ku mwanya wa mbere n’amanota 23 mu mikino 9 imaze gukina.

Wari umukino urimo imbaraga zidasanzwe ku mpande zombi ariko akabukuru ko kuri Rayon Sports gatuma ikipe ya Gorilla yari iyakabiri ku rutonde itakaza uyu mukino.

Uyu ukaba ubaye umukino wa 7 wikurikiranya ikipe ya Rayon Sports itsinze ndetse kugeza ubu muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 ikaba itaratsindwa umukino n’umwe.

Gikundiro yakinaga umukino wayo wa mbere hamaze kuba Amatora ya Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thadée ndetse n’abandi.

Usibye uyu mukino wabaye uyu munsi, Amagaju murugo yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1, Rutsiro yo itsinda Mukura 3-0.

Indi mikino yari yabaye kuri uyu wa Gatandatu, APR FC yatsinze Muhazi United 1-0, Marines itsindirwa mu rugo na Police 1-0.

I Bugesera, Ikipe y’aka karere yatsinzwe na Vision FC ibitego 2-1, Gasogi inganya na Musanze FC 1-1 naho kuwa Gatanu Kiyovu SC yari yatsinze Etincelles 2-1.

Kugeza ubu Rayon Sports irayoboye n’amanota 23, irakurikirwa na AS Kigali n’amanota 20 naho Police ikaza ku mwanya wa Gatatu n’amanota 18.

Vision irabarizwa ku mwanya wa 15 aho ifite amanota 8 naho ikipe ya Kiyovu SC yo iracyari ku mwanya wa nyuma aho kuri ubu ifite amanota 6 gusa.

2024-11-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore begukanye Kirehe Open Tournament

Amafoto – Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore begukanye Kirehe Open Tournament

Ubwanditsi 24 Sep 2023
Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Ubwanditsi 09 Feb 2022
Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Ubwanditsi 04 Nov 2021
Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Ubwanditsi 21 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Amavubi yatsinze  umukino wa mbere
IMIKINO

Uko Amavubi yatsinze umukino wa mbere

Ubwanditsi 17 Jan 2016
Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique
POLITIKI

Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique

Ubwanditsi 15 Sep 2018
Cyamunara, Amanyanga No Kugambanira Imitungo Y’Abaturage Mu Ma Banki, Bikomeje Kuzambya Ubukungu Bw’u Rwanda
UBUKUNGU

Cyamunara, Amanyanga No Kugambanira Imitungo Y’Abaturage Mu Ma Banki, Bikomeje Kuzambya Ubukungu Bw’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru