• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Police FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports mu makipe yiyongereye amahirwe yo kurenga 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

Police FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports mu makipe yiyongereye amahirwe yo kurenga 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

Ubwanditsi 02 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Imikino y’ijonjora ry’ibanze rya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 yakinwaga uhereye kuri uyu wa kabiri, mu makipe akomeje kwitwara neza harimo Police FC yatsindiye i Nyagatare, Kiyovu itsinda La Jeunesse naho Mukura ikura amanota yose i Rubavu.

Duhereye ku mikino yakinwe kuwa kabiri w’iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Paul Were ndetse na Héritier Nzinga Luvumbu.

Mu wundi mukino wabereye mu karere ka Rulindo, ikipe ya Esperance FC yo yatsinze ikipe ya Rwamagana City igitego kimwe ku busa.

Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Kiyovu SC yari yasuye la Jeunesse kuri sitade Mumena itsinda , ni urucaca rwabonye intsinzi y’ibitego 3-2 byatsinzwe na Muhozi Fred watsinzemo bibiri ndetse na Iradukunda Bertrand.

I Rubavu kandi, Mukura VS ibifashijwemo na Mico Justin yatsinzemo igitego kimwe mu bitego bibiri byabonetse ku mukino batsindaga ikipe ya Rutsiro FC.

Uyu mukino wabaye hakiri kare wakurikiwe nuwo Marines FC yatsinze ikipe ya Etincelles ibitego 3-1. Ni ibitego byatsinzwe na Gitego Arthur watsinzemo bibiri ndetse n’ikindi cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy.

I Nyagatare ho ikipe ya Sunrise FC yo yatsinzwe na Police FC ibitego bibiri kuri kimwe, ibi bikaba bimeze nk’uko umukino wa shampiyona wari wabahuje mu mpera z’icyumweru gishize.

Ku ruhande rwa Police FC ni ibitego byatsinzwe na Mugisha Didier ndetse na Dany Usengimana wuzuzaga ibitego bitanu muri iyi kipe, ku ruhande rwa Sunrise FC yo yatsindiwe na Samson Babua.

Mu wundi mukino waraye ubereye mu ntara y’i Burasizuba, Bugesera FC yangayije na Musanze FC ubusa ku busa.

2023-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Degaule mu baziyamamariza kuyobora FERWAFA

Ubwanditsi 12 Dec 2017
“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Mar 2024
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Busingye bakurikiye umukino Arsenal yatsinzemo Manchester United 2-0

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Busingye bakurikiye umukino Arsenal yatsinzemo Manchester United 2-0

Ubwanditsi 05 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya  ‘ The Nantucket Project ‘
ITOHOZA

USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ‘ The Nantucket Project ‘

Ubwanditsi 17 Sep 2017
Abayobozi barindwi batawe muri yombi
ITOHOZA

Abayobozi barindwi batawe muri yombi

Ubwanditsi 27 Apr 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru