• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Motsepe uyobora CAF, yasabye Sénégal kujurira niba itemera icyemezo cyo kuyambura igikombe cya Afurika

Motsepe uyobora CAF, yasabye Sénégal kujurira niba itemera icyemezo cyo kuyambura igikombe cya Afurika

RUSHYASHYA 19 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Perezida w’Impuzamashyirahamwe muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, ashyigikiye ko Sénégal ijya mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS) kujurira, nyuma y’uko yambuwe Igikombe cya Afurika kigahabwa Maroc.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, ni bwo Patrice Motsepe yagaragaje icyo atekereza ku cyemezo cyafashwe n’Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF, ku mvururu zabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ubwo Sénégal na Maroc zahuriraga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika, abakinnyi ba Sénégal bari mu mukino hagati bikuye mu kibuga kubera kutanyurwa n’ibyemezo by’abasifuzi.

Nyuma Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri CAF yahannye yihanukiriye amakipe yombi, ariko Maroc ntiyanyurwa n’umwanzuro wayo ahubwo igana Akanama gashinzwe Ubujurire.

Aka kanama kemeje ko Igikombe cyari cyegukanywe na Sénégal icyamburwa kuri mpaga y’ibitego 3-0, kigahabwa Maroc.

Patrice Motsepe yashimye iki cyemezo, ahamya ko cyanyuze mu mucyo kuko yizeye neza abagize inzego zishinzwe gukemura impaka muri CAF.

Ati “Ibyabaye kuri uriya mukino byari bibabaje kuko bitesha agaciro akazi kose tuba twarakoze mu myaka yose kugira ngo irushanwa rigende neza. Duhitamo abagize izi nzego twaritonze cyane kandi bigirwamo uruhare n’ibihugu byose bya Afurika uko ari 54.”

“Twe rero turi ku ruhande rw’imyanzuro yafashwe n’izo nzego kuko zikwiriye kwigenga. Ababikoze babikoranye ubushishozi, ariko nanone tunashyigikiye ko abatsinzwe bagana izindi nzego zisumbuyeho nka CAS, kandi umwanzuro wayo na wo uzubahwa.”

Guverinoma ya Sénégal idakozwa ibyo kuyambura Igikombe cya Afurika cya 2025, yasabye ko CAF ikorwamo iperereza kuri ruswa.

2026-03-19
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.

Akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.

Ubwanditsi 01 Jul 2019
CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Perezida wa FIFA yageze mu Rwanda

Perezida wa FIFA yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Umuhanzi Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukwiriye umwana w’Umunyarwanda ndetse inahwitura ababyeyi

Umuhanzi Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukwiriye umwana w’Umunyarwanda ndetse inahwitura ababyeyi

Ubwanditsi 12 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwari boss wa Cadillac yakiriye agakiza abatirizwa muri Yorodani Yesu na we yabatirijwemo
MULTIMEDIA

Uwari boss wa Cadillac yakiriye agakiza abatirizwa muri Yorodani Yesu na we yabatirijwemo

Ubwanditsi 30 Mar 2017
Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano
Mu Rwanda

Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Ubwanditsi 20 Feb 2018
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
POLITIKI

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Ubwanditsi 05 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru