• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane

Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane

Ubwanditsi 02 Jan 2018 Mu Rwanda

Ngo “atari ayawe ntakurara mu mubiri” ku gicamunsi cyo ku cyumweru Hakizimana Anastase wari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda  yitabye Imana Bitunguranye . Amakuru ye avuga ko yagiye kureba aho icyobo cy’umusarani yacukuzaga iwe kigeze ariko agira ibyago aranyerera agwa muri icyo cyobo ahita yitaba Imana.

Anastase Hakizimana yigishaga isomo ry’ubugenge “phyisics” muri Kaminuza y’u Rwanda. Yari atuye mu Murenge wa Tumba akagali ka Rango B umudugudu wa Urugwiro ari naho yaguye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi yatangaje  ko Hakizimana Anastase yacukuzaga umusarane I Tumba aho yari atuye ukaba wari umaze kugera kuri metero 15 yajya kureba aho ugeze akanyerera akagwamo abanje umutwe.

Yagize ati:” hari ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa, abacukuraga bari batashye we ajya kureba uko umeze (umwobo bacukuraga) ari kumwe n’umuplombier (ukora iby’amazi). Urabizi ko n’imvura yiriwe igwa yagize atya aranyerera abanzamo umutwe bamukuramo yamaze gupfa, ubu umurambo wajyanwe kuri CHUB ngo bawupime”.

Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba yavuze  ko Hakizimana Anastase yari afite imyaka 51 akaba asize umugore n’abana babili.

Vital Migabo avuga ko Anastase yari umugabo witanga cyane kugeze aho akazi yakoraga k’ubwalimu muri Kaminuza yari agafatanyije no kuba akuriye Abunzi mu Kagali ka Rango B yari atuyemo.

Yagize ati:” ubundi biragoye ko umwalimu wa Kaminuza abona umwanya, ariko Anastase yari umuntu witanga cyane, yari akuriye Abunzi mu Kagali”.

Umwe mu bakoranye na Anastase Hakizimana  yavuze ko kuri Kaminuza yitangiraga akazi ke kandi yari umuhanga. Avuga ko nta dosiye n’imwe y’ibibazo mu kazi yaba azi Anastase yigeze agaragaramo mu myaka irindwi avuga ko bakoranye.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

2018-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Shyaka Kanuma  aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana  ibyaha ashinjwa

Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 15 Jun 2017
Amafoto – Mu mukino w’amateka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Umutoza Adil yuzuza yuzuza imikino 4 yikurikiranya adatsindwa na mukeba

Amafoto – Mu mukino w’amateka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Umutoza Adil yuzuza yuzuza imikino 4 yikurikiranya adatsindwa na mukeba

Ubwanditsi 27 Feb 2022
Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 18 Aug 2021
Abafaransa niboneye n’amaso yange hariya iwacu iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere:Rucagu Boniface

Abafaransa niboneye n’amaso yange hariya iwacu iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere:Rucagu Boniface

Ubwanditsi 11 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye
Amakuru

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ubwanditsi 21 Mar 2021
Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza
ITOHOZA

Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Ubwanditsi 27 Aug 2016
Umurambo wa Savimbi washyinguwe nyuma y’imyaka 17 yishwe
HIRYA NO HINO

Umurambo wa Savimbi washyinguwe nyuma y’imyaka 17 yishwe

Ubwanditsi 03 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru