• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ‘ – Polisi y’u Rwanda

‘ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ‘ – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 23 May 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irakangurira abakoresha inzira nyabagendwa bose ; ni ukuvuga: abatwara ibinyabiziga, ababigendaho, ababigendamo, ndetse n’abanyamaguru kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka.

Ubu butumwa yabutanze ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Gicurasi mu kiganiro (Kubaza bitera kumenya) cyaciye kuri Televiziyo na Radiyo by’u Rwanda no kuri Radiyo z’abaturage ziri hirya no hino mu gihugu; aho Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze, ndetse anasobanura ibitera impanuka zo mu muhanda, uburyo bwo kuzirinda; kandi akangurira abakoresha inzira nyabagendwa kubahiriza amategeko yo kuwugendamo no kuwutwaramo ibinyabiziga.

Muri icyo kiganiro CP Rumanzi yunganiwe n’Umwungirije ushinzwe abakozi, imari n’ibikoresho, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rafiki Mujiji, ndetse n’Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda.

Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Wihutaza umunyantege nke , na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda.”

CP Rumanzi yavuze ko abakoresha umuhanda bafatwa nk’Abanyantege nke ari abagenda kuri moto n’amagare ndetse n’abanyamaguru; hanyuma abasabwe kubahiriza uburenganzira bwabo akaba ari abatwara ibinyabiziga binini; ni ukuvuga imodoka.

Yavuze ko ubu bukangurambaga buri mu byo Polisi y’u Rwanda yateganyije gukora mu Kwezi kw’ibikorwa byayo (Police Week); aho mu byo izakora ifatanyije n’izindi nzego harimo kwigisha amategeko y’umuhanda abawukoresha, gusibura ibimenyetso byo mu muhanda abanyamaguru bambukiramo, guhanga no gusimbuza ibyapa ku mihanda, n’ibindi.

Yagize ati”Abagenda kuri moto n’amagare hamwe n’abanyamaguru bagize 71 ku ijana by’abahitanywe n’abakomerekejwe n’impanuka zo mu muhanda mu mezi atandatu ashize. Abanyamaguru ubwabo bihariye 31 ku ijana, abagenda kuri moto ni 26; naho abagenda ku magare ni 14 ku ijana. 29 ku ijana basigaye ni abagenda mu modoka.”

CP Rumanzi yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, Polisi yafashe ingamba zirimo kwigisha abanyamaguru; barimo abanyeshuri ,ndetse n’abandi amategeko yo kugenda mu muhanda; aho mu bizibandwaho harimo kubabwira ko umuntu ugenda mu muhanda agomba buri gihe kunyura iburyo bwawo bitewe n’icyerekwezo cye, kunyura mu nzira yagenewe abanyamaguru , kwambuka umuhanda baciye mu mirongo igaragaza ahabugenewe, gukangurira abanyeshuri kudakinira mu muhanda, no gushishikariza abantu muri rusange kudakoresha telefone no kutambara ibintu mu matwi igihe bagenda mu muhanda cyangwa bawambuka kubera ko bibarangaza bikaba byatuma bagongwa n’ikinyabiziga, no kubakangurira kwambuka umuhanda ibemenyetso bimurika bimuritse ishusho y’umuntu wambuka y’icyatsi kibisi.

-6649.jpg

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi

Yakomeje agira ati,”Abatwara abinyabiziga bazakangurirwa kubahiriza amategeko abagenga arimo kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru. By’umwihariko abatwara moto bazakangurirwa kwambara umwambaro ubaranga n’ingofero yabugenewe ifasha kwirinda impanuka , no kugenzura ko umugenzi ayambaye neza. Tuzabibutsa kandi kwirinda guheka umugenzi urenze umwe, guhagarara igihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi ubifitiye ububasha, kwirinda guhindukira bitunguranye cyangwa guhindukirira ahatemerewe, kurangwa n’isuku, gutanga serivisi nziza no kutishora mu biyobyabwenge.

CP Rumanzi yagize kandi ati,” Abakoresha inzira nyabagendwa baramutse bubahirije amategeko y’umuhanda impanuka zakumirwa. Buri wese arasabwa kuba Umufatanyabikorwa mu kuzikumira; atanga amakuru ku gihe y’uwishe amategeko y’umuhanda kuri nimero za telefone ngendanwa : 0788311110 (Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda) na 0788311502 (Umuvugizi waryo).

Yavuze ko ishyirwa ry’Utugabanyamuvuko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byagize uruhare runini mu kugabanya impanuka zo mu muhanda; ariko na none yihanangiriza abatwangiza bagamije gutwara imodoka ku muvuduko urenze uteganyijwe n’amategeko.

ACP Mujiji yumwunganiye avuga ko gushyira imbaraga mu kwigisha abanyamaguru amategeko yo kugenda mu muhanda ari uko abenshi muri bo bakora impanuka kubera ko batazi amategeko y’umuhanda n’uburenganzira bwabo.

Source : RNP

2017-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi

RDC: Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi

Ubwanditsi 08 May 2017
Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Ubwanditsi 03 Mar 2022
Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Ubwanditsi 30 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma
INKURU NYAMUKURU

Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe
Amakuru

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Ubwanditsi 25 Oct 2020
General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya
Amakuru

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Ubwanditsi 26 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru