• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO

Ubwanditsi 05 Dec 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe ibyuma by’imodoka bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda byibwe Kompanyi ikora imirimo y’Ubwubatsi yitwa NPD- COTRACO.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ibyo byuma bya Actos Benz byafatiwe mu nzu y’uwitwa Ndayizeye Stella iherereye mu kagari ka Nyakabanda, mu murenge wa Nyakabanda.

Yakomeje avuga ko ibyo byuma byibwe ku itariki ya 1 Ugushyingo mu Bubiko bw’ibikoresho bwa NPD – COTRACO ku cyicaro cyayo kiri mu karere ka Kicukiro; kandi ko ababibye babanje kwica urugi rw’aho byari bibitse.

SP Hitayezu yagize ati:” Polisi imaze kwakira ikirego cy’iyi Kompanyi cy’uko yibwe ibyuma by’imodoka yahise itangira iperereza kugira ngo ababyibye bafatwe. Kugeza ubu abantu batatu ni bo bafunzwe bazira gucyekwaho ubwo bujura; abo akaba ari Ntagara Ramazan, Rwaka Seminega Ali na Kanobana Banaventure.”

Yavuze ko babiri babanza bafashwe ku ya 3 Ukuboza; naho uheruka (Kanobana) akaba yarafashwe mu minsi ishize; Dosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha; uyu akaba by’umwihariko yari ashinzwe umutekano w’ahari habitswe ibyo byuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yavuze ko usibye abo batatu bafunzwe kugeza ubu; hari abandi batatu barimo abakozi ba NPD – COTRACO bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura; bakaba ariko babikurikiranyweho bari hanze.

Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe nyiri urugo ibyo byuma byafatiwemo (Ndayizeye).

SP Hitayezu yashimye abatanze amakuru yatumye ibyo byuma bifatwa, ndetse yanatumye abo bagabo batatu bafatwa. Yasabye abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Aba bafunzwe nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.

-4921.jpg

2016-12-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali : Perezida Kagame yunamiye Intwari zitangiye Igihugu

Kigali : Perezida Kagame yunamiye Intwari zitangiye Igihugu

Ubwanditsi 04 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Ubwanditsi 16 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda
Mu Mahanga

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Loni yatangiye igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri Sudani y’Epfo
Mu Mahanga

Loni yatangiye igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 03 Feb 2016
Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka
Mu Rwanda

Imirwano hagati ya UPDF na M23 yaguyemo umusirikare wa Uganda undi arakomereka

Ubwanditsi 05 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru