• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Ubwanditsi 07 Jun 2016 Mu Mahanga

Mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuwa mbere tariki ya 6 Kamena hatangiye amahugurwa y’iminsi 10 y’ abapolisi 45 bagize umutwe wo gutabara aho rukomeye (East African Standby Force) n’abo muri Denmark. Aya mahugurwa akaba abategurira kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Abapolisi bari muri aya mahugurwa bakaba bakomoka mu bihugu bya Comoros, Kenya, Denmark, Ethiopia, Uganda, Sudani n’u Rwanda rwayakiriye; bakaba bazahugurwa ku mikorere y’umuryango wa Afurika Yunze ubumwe n’iy’umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Standby Force-EASF); banaganire ku bibazo bashobora guhuria nabyo mu bihugu baba bagiye kubungabungamo amahoro.

Atangiza aya mahugurwa, umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, Deputy Inspector General of Police, DIGP Dan Munyuza yavuze ati:”Ni ngombwa ko abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe baba bahuguwe neza, kugirango bazabashe guhangana no kwikura mu ngorane zose bahura nazo aho bari kubungabunga amahoro.”

DIGP Munyuza yakomeje ababwira ko Polisi y’u Rwanda yashyize mu byihutirwa uitangwa ry’amahugurwa y’ingeri zose kuko byagaragaye ko amahugurwa ahoraho atanga umusaruro ufatika
.
Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ifata amahugurwa nk’imwe mu nkingi igenderaho kugirango ibashe kugera ku nshingano zayo. Tuzi neza ko abapolisi tudahawe amahugurwa ahagije tudashobora gukora akazi kacu neza kandi ubushobozi n’imbaraga nke ntibyatuma duhangana n’ibyaha birimo bivuka muri iyi minsi.”

Yakomeje avuga ko ibihugu bigize umutwe wo gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ugomba guha amahugurwa abapolisi bawo kugirango babashe guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’amakimbirane bigaragara muri Afurika.

Yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko batazahabwa ubumenyi bwo kubungabunga amahoro gusa, ahubwo bazanahugurwa ku kurwanya ibindi byaha birimo icuruzwa ry’abantu rikunda kugaragara mu bihugu birangwamo amakimbirane.

Yagize ati:”Ibyaha nk’ibi mushobora kuzabisanga mu bihugu muzajya gukoreramo, mukwiye kubimenya rero, kugirango muzamenye uko muzajya mubikemura kinyamwuga. Nkaba nizera ko nimurangiza aya mahugurwa muzaba mufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo nk’ibi no kugarura amahoro aho muzajya gukorera hose mu bihugu bya Afurika.”

Mu ijambo rye, uyoboye abapolisi bakorera mu mutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, ACP Kahsay Gebre Weldeslasie, yavuze ko uyu mutwe wigira ku byiza Polisi y’u Rwanda ikora, bityo Polisi yo muri aka karere ikaba yarigiye ku Rwanda gukora kinyamwuga, guhangana n’ibyaha birimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakaba banashimirwa uko bakora akazi kabo neza aho boherejwe kubungabunga amahoro.

Aya mahugurwa yatewe inkunga na Germany International Cooperation (GIZ), ikaba yari ihagarariwe na Silke Hampson we akaba yavuze ko iterambere ritagaragazwa no kubaka imihanda, ahubwo ko rinagaragazwa n’umutekano n’amahoro byo bituma abaturage biteza imbere bakagira ubuzima bwiza.

Amahugurwa nk’aya, ni aya mbere abereye mu Rwanda yateguwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ayari asanzwe ahabera akaba yabaga yateguwe n’umuryango w’Abibumbye.

RNP

2016-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Ubwanditsi 21 Dec 2023
Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

RUSHYASHYA 09 Dec 2025
Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha

Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 24 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa
Amakuru

Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 09 Oct 2021
Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21
ITOHOZA

Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21

Ubwanditsi 06 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru