• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Ubwanditsi 05 Nov 2017 Mu Mahanga

Abanyeshuri batandatu bigaga muri Kampala International University (KIU) bitabye Imana mu mpanuka y’imodoka ubwo bavaga mu birori bya mugenzi wabo, maze imodoka barimo iza kugonga ikamyo ubwo bari mu nzira bataha.

Umwe mu banyeshuri biga kuri KIU yabwiye Itangazamakuru ko “bari batashye ubukwe bw’umukobwa mugenzi wabo wari washyingiwe, nk’uko basanzwe basangira ubuzima bwa buri munsi ku ishuri mu muryango w’Abanyarwanda baba ari abavuye mu gihugu cyangwa abavukiye muri Uganda.”

Batanu muri abo banyeshuri bahise bitaba Imana impanuka ikimara kuba, undi umwe agwa mu nzira bamujyanye ku bitaro bya Nsambya.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, John Paul Kangave, yavuze ko imodoka itwara abagenzi yari itwaye abo banyeshuri, yagonze ikamyo ya Isuzu yari iparitse ku muhanda ahitwa Kakoge.

Bavaga Walusi-Migyera mu karere ka Nakasongola ahabereye ubukwe, bagana mu murwa mukuru Kampala ari naho biga. Amakuru akavuga ko iyo kamyo bagonze yari yahagaze nabi mu muhanda nta n’amatara yacanye, ku buryo umushoferi wari utwaye aba banyeshuri yisanze yayigezeho.

Amazina y’abitabye Imana batangajwe ko ari Fred Mutabazi, Frank Ngarambe (ari nawe wayoboraga umuryango w’Abanyarwanda muri KIU), Samson Makwenjere, Vincent Kwizera, Fred Kasasira na Emmanuel Shema.

-8580.jpg

-37.gif

Impanuka ikimara kuba, babanje kujyanwa ku ivuriro ryari hafi aho, nyuma baza koherezwa mu bitaro bya Nsambya.

2017-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika

Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika

Ubwanditsi 20 Oct 2016
Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Ubwanditsi 30 Aug 2021
Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abari abayobozi bakuru muri FDLR, La Forge Fils Bazeye n’ Abega bagejejwe imbere y’Urukiko
INKURU NYAMUKURU

Abari abayobozi bakuru muri FDLR, La Forge Fils Bazeye n’ Abega bagejejwe imbere y’Urukiko

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya
ITOHOZA

Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya

Ubwanditsi 22 Jul 2016
Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi
Mu Rwanda

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Ubwanditsi 17 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru