• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere   |   03 Mar 2026

  • FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium   |   02 Mar 2026

  • Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi   |   02 Mar 2026

  • Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15   |   27 Feb 2026

  • Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe   |   24 Feb 2026

  • Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi   |   24 Feb 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Ubwanditsi 05 Nov 2017 Mu Mahanga

Abanyeshuri batandatu bigaga muri Kampala International University (KIU) bitabye Imana mu mpanuka y’imodoka ubwo bavaga mu birori bya mugenzi wabo, maze imodoka barimo iza kugonga ikamyo ubwo bari mu nzira bataha.

Umwe mu banyeshuri biga kuri KIU yabwiye Itangazamakuru ko “bari batashye ubukwe bw’umukobwa mugenzi wabo wari washyingiwe, nk’uko basanzwe basangira ubuzima bwa buri munsi ku ishuri mu muryango w’Abanyarwanda baba ari abavuye mu gihugu cyangwa abavukiye muri Uganda.”

Batanu muri abo banyeshuri bahise bitaba Imana impanuka ikimara kuba, undi umwe agwa mu nzira bamujyanye ku bitaro bya Nsambya.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, John Paul Kangave, yavuze ko imodoka itwara abagenzi yari itwaye abo banyeshuri, yagonze ikamyo ya Isuzu yari iparitse ku muhanda ahitwa Kakoge.

Bavaga Walusi-Migyera mu karere ka Nakasongola ahabereye ubukwe, bagana mu murwa mukuru Kampala ari naho biga. Amakuru akavuga ko iyo kamyo bagonze yari yahagaze nabi mu muhanda nta n’amatara yacanye, ku buryo umushoferi wari utwaye aba banyeshuri yisanze yayigezeho.

Amazina y’abitabye Imana batangajwe ko ari Fred Mutabazi, Frank Ngarambe (ari nawe wayoboraga umuryango w’Abanyarwanda muri KIU), Samson Makwenjere, Vincent Kwizera, Fred Kasasira na Emmanuel Shema.

-8580.jpg

-37.gif

Impanuka ikimara kuba, babanje kujyanwa ku ivuriro ryari hafi aho, nyuma baza koherezwa mu bitaro bya Nsambya.

2017-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Happy 27th Wedding Anniversary

Happy 27th Wedding Anniversary

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Ubwanditsi 06 Jun 2025
Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Ubwanditsi 20 Aug 2016
Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Ubwanditsi 15 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye :   Alexandre Kayiranga  yaguye  mu mpanuka ikomeye
Mu Mahanga

Huye : Alexandre Kayiranga yaguye mu mpanuka ikomeye

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Aline GAHONGAYIRE ukubutse muri Amerika
IMIKINO

Aline GAHONGAYIRE ukubutse muri Amerika

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo
INKURU NYAMUKURU

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 13 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru