• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 20 Sep 2016 Mu Mahanga

Itsinda ry’Impuguke eshatu z’Umuryango w’Abibumbye, ku itariki 19 Nzeri ryasoje igikorwa cyamaze icyumweru cyo gusuzuma imyiteguro y’imitwe itatu y’abapolisi b’u Rwanda 420 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic – MINUSCA.

Imitwe ibiri y’abapolisi bakorera hamwe (Formed Police Units – FPUs) n’umwe w’abashinzwe kurinda umutekano w’abayobozi Bakuru b’inzego za Leta z’iki gihugu (Protection Support Unit – PSU) bamaze amezi atatu bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana, aho bahabwa ubumenyi ku byo bazaba bashinzwe.

Mu byo izo mpuguke zasuzumye harimo urwego rw’abo bapolisi mu kurinda abaturage, guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kumasha no gutwara imodoka, n’ibikoresho bazakoresha muri iyo mirimo bitegura koherezwamo.

Iryo tsinda ry’impuguke riyobowe na Tarek Bouteraa uturuka muri Tunisia ryarimo Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’abapolisi bakorera hamwe muri MINUSCA witwa Daniel Nkoa, akaba aturuka muri Cameroon, n’umwe mu mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo muri Portugal ihugura abari muri ubu butumwa bw’amahoro yitwa Nazareth De Carvalho Figueira Jose Ricardo.

Nyuma y’iryo suzuma, izo mpuguke zagize ziti:”Twishimiye kandi tunyuzwe n’urwego rwiza rw’imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri CAR, harimo ubumenyi buhambaye mu kumasha, gutwara imodoka no kurinda abaturage, ndetse n’ubunararibonye bw’ababahugura.”

Zakomeje zigira ziti:”Turemeza ko iyi mitwe itatu twakoreye isuzuma yujuje ibyangombwa byo kujya mu butumwa bw’amahoro.”

Biteganijwe ko abagize iyo mitwe bazasimbura abandi bangana na bo bari hafi yo gusoza ubutumwa barimo muri iki gihugu.

-4106.jpg

U Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bw’amahoro butandukanye bakorera hamwe (FPUs), muri bo, 820 bakaba bari muri Central African Republic, Haiti na Sudani y’Epfo.

RNP

2016-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka

Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka

Ubwanditsi 15 Apr 2016
2016: Ruswa yariyongereye cyane, abayitangaho amakuru baragabanyuka

2016: Ruswa yariyongereye cyane, abayitangaho amakuru baragabanyuka

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Ubwanditsi 04 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera
Mu Rwanda

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Advance Party ya Padiri Nahimana na First lady  we yaba yageze mu Rwanda
POLITIKI

Advance Party ya Padiri Nahimana na First lady we yaba yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Uko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa
INKURU NYAMUKURU

Uko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa

Ubwanditsi 10 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru