• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 20 Sep 2016 Mu Mahanga

Itsinda ry’Impuguke eshatu z’Umuryango w’Abibumbye, ku itariki 19 Nzeri ryasoje igikorwa cyamaze icyumweru cyo gusuzuma imyiteguro y’imitwe itatu y’abapolisi b’u Rwanda 420 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic – MINUSCA.

Imitwe ibiri y’abapolisi bakorera hamwe (Formed Police Units – FPUs) n’umwe w’abashinzwe kurinda umutekano w’abayobozi Bakuru b’inzego za Leta z’iki gihugu (Protection Support Unit – PSU) bamaze amezi atatu bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana, aho bahabwa ubumenyi ku byo bazaba bashinzwe.

Mu byo izo mpuguke zasuzumye harimo urwego rw’abo bapolisi mu kurinda abaturage, guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kumasha no gutwara imodoka, n’ibikoresho bazakoresha muri iyo mirimo bitegura koherezwamo.

Iryo tsinda ry’impuguke riyobowe na Tarek Bouteraa uturuka muri Tunisia ryarimo Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’abapolisi bakorera hamwe muri MINUSCA witwa Daniel Nkoa, akaba aturuka muri Cameroon, n’umwe mu mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo muri Portugal ihugura abari muri ubu butumwa bw’amahoro yitwa Nazareth De Carvalho Figueira Jose Ricardo.

Nyuma y’iryo suzuma, izo mpuguke zagize ziti:”Twishimiye kandi tunyuzwe n’urwego rwiza rw’imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri CAR, harimo ubumenyi buhambaye mu kumasha, gutwara imodoka no kurinda abaturage, ndetse n’ubunararibonye bw’ababahugura.”

Zakomeje zigira ziti:”Turemeza ko iyi mitwe itatu twakoreye isuzuma yujuje ibyangombwa byo kujya mu butumwa bw’amahoro.”

Biteganijwe ko abagize iyo mitwe bazasimbura abandi bangana na bo bari hafi yo gusoza ubutumwa barimo muri iki gihugu.

-4106.jpg

U Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bw’amahoro butandukanye bakorera hamwe (FPUs), muri bo, 820 bakaba bari muri Central African Republic, Haiti na Sudani y’Epfo.

RNP

2016-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Ubwanditsi 17 Sep 2016
FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

Ubwanditsi 05 Nov 2022
ESE ABACIRA URUBANZA BAKANATUKA GITWAZA NI ABATAGATIFU?

ESE ABACIRA URUBANZA BAKANATUKA GITWAZA NI ABATAGATIFU?

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo

Ubwanditsi 26 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe
HIRYA NO HINO

‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe

Ubwanditsi 20 Mar 2020
Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana  – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa
Amakuru

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Ubwanditsi 24 May 2024
2017 : ..Abagera kuri 98%3 batoye  YEGO , muri Referandumu bahaye  Ticket  Kagame yo gutsinda Amatora
POLITIKI

2017 : ..Abagera kuri 98%3 batoye YEGO , muri Referandumu bahaye Ticket Kagame yo gutsinda Amatora

Ubwanditsi 08 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru