• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Inama y’Abaminisitiri yateranye yiga ku kibazo cy’abarenga 116 bahitanywe n’ibiza

Inama y’Abaminisitiri yateranye yiga ku kibazo cy’abarenga 116 bahitanywe n’ibiza

Ubwanditsi 03 May 2018 POLITIKI

Imibare ya Ministeri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda, (Midimar), igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza ku wa 30 Mata 2018, mu gihugu hose abantu 116 bamaze guhitanwa n’ibiza, 207 barakomeretse. Inzu 4130 zarangiritse, izigera ku 1201 zisenyuka burundu, amatungo 705 arapfa n’ibiraro 33 birasenyuka.

Mu bindi bikorwa byangijwe birimo imihanda 12 yarangiritse, insengero zirindwi zasenyutse, ibiraro 18 byasenyutse n’amatungo 700 yapfuye.

Iyi Minisiteri itangaza ko “Inkuba n’Inkangu n’ibyo biza byabaye byinshi mu guhitana abantu kuva muri Mutarama 2018 kugeza ku 27 Mata 2018.”

Iki kibazo cyatumye ku wa Gatatu, tariki ya 02 Gicurasi 2018, haterana Inama y’Abaminisitiri muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ni inama yateranye ku buryo bw’umwihariko igamije gusuzuma ikibazo cy’ibiza bimaze iminsi byibasiye Abanyarwanda, bitwara ubuzima bwa bamwe ndetse byangiza n’imitungo myinshi.

Itangazo ry’ibyemezo byafatiwemo rivuga ko “Inama y’Abaminisitiri yihanganishije Abanyarwanda bose, by’umwihariko imiryango yabuze ababo hamwe n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba n’uburyo byo gukomeza gufasha abibasiwe n’ibiza ndetse no gukomeza gusana mu buryo bwihuse ibyangiritse.”

“Inama y’Abaminisitiri yemeje kongera imbaraga mu guhangana no gukumira ibiza, kurwanya ingaruka zabyo mu gihe kirambye, hibandwa ku kubungabunga ibidukikije, ibikorwaremezo, imiturire myiza, ubuhinzi n’ubworozi.”

Imvura ikomeye iheruka guhitana abantu benshi ni iyaguye mu ijoro ryo ku wa 23 Mata 2018, yahitanye abantu 18 mu bice bitandukanye by’igihugu. Icyo gihe imibare yahise imenyekana yerekanaga ko mu Karere ka Rulindo hapfuye abantu barindwi, Gasabo umunani, muri Gatsibo hapfa batatu.

Mu bihe by’imvura, Midimar isaba abaturage kwirinda ibiza basibura ruhurura ziyobora amazi ahabugenewe aho zitari zigashyirwaho; kuzirika ibisenge bigakomezwa cyane ku nkuta hirindwa ko byatwarwa n’umuyaga.

Ibasaba kandi kugenzura ibikorwa bishobora kwangizwa n’imvura bigasanwa hakiri kare; kugenzura inzu zituwemo ko zatangiye kwangirika zigasanwa cyangwa abazituyemo bakavivamo no gufasha abatuye mu manegeka kwimuka

2018-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Ubwanditsi 20 Aug 2019
Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Ubwanditsi 25 Jan 2020
Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana

Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana

Ubwanditsi 01 Feb 2020
Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 09 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Magufuli bemeranyije gutangira iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi [ Isaka-Kigali ]
UBUKUNGU

Perezida Kagame na Magufuli bemeranyije gutangira iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi [ Isaka-Kigali ]

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600
Mu Mahanga

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Ubwanditsi 09 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru