• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Apr 2019 POLITIKI

Buri wa 13 Mata, Abanyarwanda bibuka abanyapolitiki bishwe ku ikubitiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira kurwanya politiki y’urwango, akarengane, ingoma y’igitugu, ivangura n’ibindi byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yahitanye abana barwo barenga miliyoni.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Mata 2019 ni kunshuro ya 25 hibukwa aba banyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside i Rebero mu Mujyi wa Kigali, babarizwaga mu mashyaka  PL, PSD, MDR, UDPL, PSR, PDC na PDI ataravugaga rumwe n’uwari Perezida Habyarimana n’ishyaka rye MRND.

Bakaba bararanzwe na Politiki, itavangura,  Politiki y’ubumwe nta mususu kugeza ubwo bishwe kuwa 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga. Barimo; Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kameya Andre, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita n’abandi.

Bimwe mu bigwi by’abo banyapolitiki

Joseph Kavaruganda : Yari Perezida w’Urukiko rurinda Ubusugire bw’Itegeko Nshinga.Yarwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza yicwa. Nyamara  yishwe yari amaze kwakira indahiro ya Juvenal Habyarimana, hasigaye indahiro z’abadepite bo mu nzibacyuho n’abagize Guvarinoma yaguye irimo na FPR-Inkotanyi.

Kavaruganda niwe wari ushinzwe kwakira indahiro z’Umukuru w’Igihugu, yishwe kuwa 7 Mata kugira ngo atabangamira irahira rya Guverinoma nshya y’abatabazi yashyizweho bucyeye bwaho.

Landouard Ndasingwa : Yari umuyobozi w’ishyaka rya PL.[ Igice kitavugaga rumwe na Mugenzi wa PL Power ] Uyu mugabo wari  ny’iri Hotel Chez Lando azwi ku izina rya Lando, umugore we  w’umunyacanada n’abana babiri bishwe tariki 7 Mata 1994, i Remera n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.

André Kameya : Akomoka mu cyahoze ari Komini Kibayi , ubu ni mu Karere ka Gisagara, Ise ni Rubwiriza Augustin [ wishwe muri jenoside ] aba bavuka mu bwoko bw’Abega,  Kameya yize mu Iseminali nkuru ya Nyakibanda ubwo yiteguraga kuba umupadiri 72, yaje guhungira muri Zaire aciye i Burundi, aza kugaruka muri za 74 , aho yabaye Umunyamakuru wa Kinyamateka yakoze no muri  ORINFOR yaje no kuba umukozi wa Leta mu cyahoze ari Minijust  na Minisupress kugeza 90 Ikontanyi zitera igihugu.

Kameya  wari umunyapolitiki akaba umwe mubashinze ishyaka PL yaje no gushinga Ikinyamakuru Rwanda Rushya numero ya mbere ya Rwanda Rushya yari ifite titre [ Umutwe w’inkuru ] ivuga ngo ” Ninde uzitoragurira Abatutsi “.  Yabaye  umwe mu bayobozi bakuru mu ishyaka PL, aho yaje no kuribera umunyamabanga mukuru, yishwe mi ijoro ry’ itariki ya 15-16 Kamena 1994 muri st Famille i Kigali aho yari yarahungiye. Umugore we n’umwana we nabo bishwe kuya 19 Mata 1994.

Frederic Nzamurambaho : Yari Perezida w’Ishyaka rya PSD akaba na Minisitiri w’ubuhinzi. Ku italiki ya 7 Mata 94, yarasiwe imbere y’umuryango we n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.

Felicien Ngango : Yari Visi Perezida w’Ishyaka PSD. Yishwe azira gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda buzira urwango rushingiye ku moko. Yari ku rutonde rw’abanyapolitiki bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano ya Arusha.

Faustin Rucogoza:  Yari Minisitiri w’Itangazamakuru wakomokaga mu ishyaka rya MDR. We n’umugore we bishwe ku italiki ya 7 Mata 1994. Mu 1993 yabashije gutinyuka agaragaza ko RTLM irimo kubiba urwango ndetse aranayihanangiriza atitaye ko yari iy’ibikomerezwa mu butegetsi bw’icyo gihe.

Venantie Kabageni : Yari mu ishyaka PL. Yishwe ku ikubitiro rya Jenoside kuko yari azwiho kurwanya imikorere y’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Augustin Rwayitare : yari umurwanashyaka w’Ishyaka rya PL. Yishwe muri Jenoside azira kutihanganira leta yabibaga urwango.

Jean de La Croix Rutaremara : Yari umunyapolitiki warwanyaga ibitekerezo bya leta ya Habyarimana byo kwimika urwango n’amacakubiri.

Jean Baptiste Mushimiyimana:  Yari umunyamuryango wa PSD. Yishwe azira kutavuga rumwe na Leta ya Habyarimana.

Charles Kayiranga : Yari Umunyapolitiki wabarizwaga mu ishyaka rya PL, yishwe muri Jenoside azira guteza imbere ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi.

Aloys Niyoyita : Yari umunyapolitiki wo mu Ishyaka rya PL. Nk’abandi barwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana, byamuviriyemo kwicwa.

Abanyapolitiki benshi bishwe bakomokaga mu ishyaka PL, byavugwaga ko ari  ibyitso by’inkotanyi ryari iry’Abatutsi. Ikindi ni uko  abayoboke ba PL  Mugenzi Justin, yari amaze kubagurisha muri MRND agahitamo gukora igice cya PL- POWER.

Aba banyapolitiki biyongeraho, Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe, akaba ashyinguye mu gicumbi cy’Intwari i Remera.

2019-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Ubwanditsi 26 Dec 2024
Urugendo rw’iminsi ibiri  Perezida Paul  Kagame agirira muri  Morocco  ( Video )

Urugendo rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame agirira muri Morocco ( Video )

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Felix Tshisekedi yatorewe gusimbura se ku buyobozi bw’ishyaka bitera impaka

Felix Tshisekedi yatorewe gusimbura se ku buyobozi bw’ishyaka bitera impaka

Ubwanditsi 04 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo
SHOWBIZ

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?
Amakuru

Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?

Ubwanditsi 07 Dec 2020
Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda
Mu Rwanda

Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru