• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Apr 2019 POLITIKI

Buri wa 13 Mata, Abanyarwanda bibuka abanyapolitiki bishwe ku ikubitiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira kurwanya politiki y’urwango, akarengane, ingoma y’igitugu, ivangura n’ibindi byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yahitanye abana barwo barenga miliyoni.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Mata 2019 ni kunshuro ya 25 hibukwa aba banyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside i Rebero mu Mujyi wa Kigali, babarizwaga mu mashyaka  PL, PSD, MDR, UDPL, PSR, PDC na PDI ataravugaga rumwe n’uwari Perezida Habyarimana n’ishyaka rye MRND.

Bakaba bararanzwe na Politiki, itavangura,  Politiki y’ubumwe nta mususu kugeza ubwo bishwe kuwa 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga. Barimo; Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kameya Andre, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita n’abandi.

Bimwe mu bigwi by’abo banyapolitiki

Joseph Kavaruganda : Yari Perezida w’Urukiko rurinda Ubusugire bw’Itegeko Nshinga.Yarwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza yicwa. Nyamara  yishwe yari amaze kwakira indahiro ya Juvenal Habyarimana, hasigaye indahiro z’abadepite bo mu nzibacyuho n’abagize Guvarinoma yaguye irimo na FPR-Inkotanyi.

Kavaruganda niwe wari ushinzwe kwakira indahiro z’Umukuru w’Igihugu, yishwe kuwa 7 Mata kugira ngo atabangamira irahira rya Guverinoma nshya y’abatabazi yashyizweho bucyeye bwaho.

Landouard Ndasingwa : Yari umuyobozi w’ishyaka rya PL.[ Igice kitavugaga rumwe na Mugenzi wa PL Power ] Uyu mugabo wari  ny’iri Hotel Chez Lando azwi ku izina rya Lando, umugore we  w’umunyacanada n’abana babiri bishwe tariki 7 Mata 1994, i Remera n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.

André Kameya : Akomoka mu cyahoze ari Komini Kibayi , ubu ni mu Karere ka Gisagara, Ise ni Rubwiriza Augustin [ wishwe muri jenoside ] aba bavuka mu bwoko bw’Abega,  Kameya yize mu Iseminali nkuru ya Nyakibanda ubwo yiteguraga kuba umupadiri 72, yaje guhungira muri Zaire aciye i Burundi, aza kugaruka muri za 74 , aho yabaye Umunyamakuru wa Kinyamateka yakoze no muri  ORINFOR yaje no kuba umukozi wa Leta mu cyahoze ari Minijust  na Minisupress kugeza 90 Ikontanyi zitera igihugu.

Kameya  wari umunyapolitiki akaba umwe mubashinze ishyaka PL yaje no gushinga Ikinyamakuru Rwanda Rushya numero ya mbere ya Rwanda Rushya yari ifite titre [ Umutwe w’inkuru ] ivuga ngo ” Ninde uzitoragurira Abatutsi “.  Yabaye  umwe mu bayobozi bakuru mu ishyaka PL, aho yaje no kuribera umunyamabanga mukuru, yishwe mi ijoro ry’ itariki ya 15-16 Kamena 1994 muri st Famille i Kigali aho yari yarahungiye. Umugore we n’umwana we nabo bishwe kuya 19 Mata 1994.

Frederic Nzamurambaho : Yari Perezida w’Ishyaka rya PSD akaba na Minisitiri w’ubuhinzi. Ku italiki ya 7 Mata 94, yarasiwe imbere y’umuryango we n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.

Felicien Ngango : Yari Visi Perezida w’Ishyaka PSD. Yishwe azira gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda buzira urwango rushingiye ku moko. Yari ku rutonde rw’abanyapolitiki bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano ya Arusha.

Faustin Rucogoza:  Yari Minisitiri w’Itangazamakuru wakomokaga mu ishyaka rya MDR. We n’umugore we bishwe ku italiki ya 7 Mata 1994. Mu 1993 yabashije gutinyuka agaragaza ko RTLM irimo kubiba urwango ndetse aranayihanangiriza atitaye ko yari iy’ibikomerezwa mu butegetsi bw’icyo gihe.

Venantie Kabageni : Yari mu ishyaka PL. Yishwe ku ikubitiro rya Jenoside kuko yari azwiho kurwanya imikorere y’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Augustin Rwayitare : yari umurwanashyaka w’Ishyaka rya PL. Yishwe muri Jenoside azira kutihanganira leta yabibaga urwango.

Jean de La Croix Rutaremara : Yari umunyapolitiki warwanyaga ibitekerezo bya leta ya Habyarimana byo kwimika urwango n’amacakubiri.

Jean Baptiste Mushimiyimana:  Yari umunyamuryango wa PSD. Yishwe azira kutavuga rumwe na Leta ya Habyarimana.

Charles Kayiranga : Yari Umunyapolitiki wabarizwaga mu ishyaka rya PL, yishwe muri Jenoside azira guteza imbere ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi.

Aloys Niyoyita : Yari umunyapolitiki wo mu Ishyaka rya PL. Nk’abandi barwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana, byamuviriyemo kwicwa.

Abanyapolitiki benshi bishwe bakomokaga mu ishyaka PL, byavugwaga ko ari  ibyitso by’inkotanyi ryari iry’Abatutsi. Ikindi ni uko  abayoboke ba PL  Mugenzi Justin, yari amaze kubagurisha muri MRND agahitamo gukora igice cya PL- POWER.

Aba banyapolitiki biyongeraho, Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe, akaba ashyinguye mu gicumbi cy’Intwari i Remera.

2019-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR yambuwe agace gakomeye yagenzuraga muri RD-Congo, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda

FDLR yambuwe agace gakomeye yagenzuraga muri RD-Congo, abarwanyi bayo bahungira muri Uganda

Ubwanditsi 18 Apr 2020
Abayoboke 8 ba Agathon Rwasa  bamaze gutabwa muri yombi  n’inzego z’umutekano

Abayoboke 8 ba Agathon Rwasa bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Ubwanditsi 09 Jan 2019
RDC: Mutombo yashimye umubano n’u Rwanda, aburira abashaka intambara hagati y’ibihugu byombi

RDC: Mutombo yashimye umubano n’u Rwanda, aburira abashaka intambara hagati y’ibihugu byombi

Ubwanditsi 08 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?
Amakuru

Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Ubwanditsi 18 Mar 2021
Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.
Mu Rwanda

Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.

Ubwanditsi 14 Aug 2017
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho
POLITIKI

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru