• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 09 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019 mu ijambo risoza amahugurwa ku miyoborere yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda. Akomoza by’umwihariko ku banyamadini bayigizemo uruhare.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera ku 2000 barimo abayobozi mu nzego za leta n’izigenga ndetse n’abanyamadini, yabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo yakigejeje kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni akwiye gusiga isomo rifatika ku gihugu.

Yagize ati ‘‘Amateka dufite nayo ndizera ko byavuyemo isomo. Sindasobanukirwa neza kumva abantu bahagararaga imbere y’abandi bigisha, barangiza izo nsengero zikaba izo kwiciramo abantu. Abigishaga akaba aribo batunga agatoki berekana aho abantu bahigwaga bari.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Iyo ni inenge izahora idukurikirana ku buryo nk’u Rwanda tugomba gukora ibidasanzwe mu guhangana n’iki kintu kidasanzwe.
Dufite akazi gakomeye ko kwihanaguraho iyo nenge itagira aho igarukira.’’

Perezida Kagame yavuze ko mu nyigisho zitangwa hakwiye gukurwamo amasomo y’ingenzi yo kubakiraho.

Yakomeje avuga ko ‘‘Dufite akazi kenshi ko gukora. Ntitubuze inyigisho zitwigisha ibyo dukwiye gukora. Ahari intege nke tugenda twongera imbaraga mu guhindura Isi nziza. Tugomba guhera iwacu tugakora ibintu binoze hanyuma tukajya ahandi.’’

Pasiteri Rick Warren mu nyigisho ye yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko rumaze gutera intambwe ifatika mu rugendo rw’iterambere.

Yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta Munyafurika wifuzaga kuza mu Rwanda. Uyu munsi buri wese muri Afurika, abenshi bifuza kuza mu Rwanda kuko hatekanye kandi ubukungu bwaho bukaba bwihuta cyane.’’

Yakomeje agira ati “Ubwo nazaga mu Rwanda, icyo Abanyamerika bari baruziho ni Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu ni cyo gihugu gitekanye muri Afurika, kiri kwihuta cyane mu bukungu.’’

Abanyamadini bakunze gushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zimwe mu nsengero zigishirizwagamo zahindutse ahantu ho kwicira abashakaga ubuhungiro.

Src : IGIHE

2019-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023
Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake
ITOHOZA

Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake

Ubwanditsi 05 May 2018
Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya
HIRYA NO HINO

Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze
IKORANABUHANGA

Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze

Ubwanditsi 26 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru