• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana
Col. Laurent Serubuga na Colonel Theoneste Bagosora

Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

 Ku mugoroba wo ku ya 06 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, yarahanutse bombi barapfa, ubwo bavaga Arusha muri Tanzaniya mu nama ireba uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano yo gusangira ubutegetsi na RPF- Inkotanyi.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, haracyibazwa byinshi birimo n’uwahanuye indege Falcon 50 yari itwaye abo bakuru b’ibihugu bibiri.

Inyandiko z’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu, DGSE, zagaragaje ko guhera mu 1994 u Bufaransa bwari bufite amakuru ko abatanze itegeko ryo guhanura indege ya Juvenal Habyarimana ari Colonel Theoneste Bagosora na Laurent Serubuga.

Kuva mu myaka ishize, ibinyamakuru Radio France na Mediapart byagiye bishyira hanze amakuru menshi u Bufaransa bubitse ku Rwanda arimo uburyo icyo gihugu cyahaye intwaro leta yashyize mu bikorwa jenoside.

Ubu ikigezweho ni ubutumwa DGSE yandikiye abarimo Perezida Mitterand ku makuru rwari rufite ku wahanuye indege yari itwaye Habyarimana,.

Inyandiko ibigaragaza ni iyo ku wa 22 Nzeri 1994 yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 17 Nzeri 2015, mu gihe cy’iperereza ryakorwaga n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana.

Inavuga mu izina ‘abahezanguni babiri’, “ba colonel [Théoneste] Bagosora, wahoze ayobora ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (FAR), nk’abatanze itegeko ry’igikorwa cyo ku wa 6 Mata 1994.”

Ku wa 12 Nyakanga 1994 nyuma y’amezi abiri bibaye, DGSE nabwo yari yagaragaje ko iyo ndege yahanuwe n’abahezanguni bagamije kwikiza Perezida Habyarimana wari wemeye kumvikana na FPR Inkotanyi.

Indege igihanuka urujijo rwari rwose. Ariko nk’uko ikinyamakuru gikomeye cyo muri Amerika “The New York Times” cyasohoye inkuru icukumbuye kuri iryo hanuka ry’indege tariki 12 Ugushyingo 1994, gishimangira ko indege yahanuwe n’agatsiko k’abasirikare ba Leta ya Habyarimana b’abahezanguni gafatanyije n’Abafaransa.

Umubiligi witwa Paul Henrion wari umaze imyaka isaga 60 ku Kiyaga cya Muhazi, yatangaje ko ubwo yageraga i Masaka avuye i Kigali ari kumwe n’umushoferi we, batwaye moteri y’ubwato yari yapfuye bavuye kuyikoresha, yabonye imbere yabo imodoka ikurura imbunda nini.

Yasabye umushoferi we kugenda buhoro. Bageze imbere bahuye n’abasirikare birabura bagera kuri 12, babiri bambaye imyenda mishya ya gisirikare y’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR).

Buri wese yari afite imbunda ku rutugu, imbunda nini cyane yo yari itwikirijwe n’umwenda. Abo basirikare bari bambaye ingofero zihengamiye iburyo uretse abo basirikare babiri bari bazihengekeye ibumoso.

Uyu muzungu yakomeje urugendo rwe aza kugaruka mu Mujyi wa Kigali ni mugoroba. Nyuma y’iminota 45 ageze i Kigali nibwo yumvise ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana ihanutse.

Igisasu cyo mu bwoko bwa misile cyahanuye iyo ndege, bivugwa ko cyaturutse mu kibaya cya Masaka nk’uko abaturage bo muri Masaka babonye ibishashi by’igisasu kizamuka babyemeza, akaba ari n’aho Paul Henrion yabonye abo basirikare.

Nyuma gato y’uko abasirikare 10 b’Ababiligi bicwa n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, ubushinjacyaha bwa gisirikare bw’u Bubiligi bwatangiye iperereza ariko ryagaragaje ko intagondwa zo muri Leta ya Habyarimana zitashakaga kugabana ubutegetsi na FPR ari zo zahanuye indege.

Ibi bihura neza kandi n’irindi perereza ryakozwe nyuma na Leta y’u Rwanda rigasohora raporo muri 2012, raporo yiswe Mucyo nk’uwari ukuriye iyi komisiyo.

Uretse ayo maperereza, nyuma y’impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda zibashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege zasohowe n’umucamanza Jean Louis Bruguiere nta perereza ryakozwe, Leta y’u Bufaransa yashyizeho itsinda ryo gukora iperereza.

Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic bakoze iryo perereza banzura ko indege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa za Leta ya Habyarimana zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ukwakira 2016, ubucamanza bw’ u Bufaransa bwongeye kuzamura iyo dosiye bwari bwaratangaje ko yarangiye, buvuga ko bugiye kumva umutangabuhamya bufata nk’ingenzi ari we Kayumba Nyamwasa urwanya Leta y’u Rwanda.

Inzobere z’abasirikare b’Ababiligi zakoze iperereza zavuze ko iyo ndege yahanuwe na Misile z’Abarusiya zitwa SAM 7 zari i Masaka, mu birometero bike uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe, ikigo cy’abasirikare cya Kanombe n’ingoro ya Perezida Habyarimana.

Mu iperereza ryakozwe n’abo Babiligi, babonye inyandiko y’impapuro ebyiri yanditswe n’uvuga ko yari mu bantu bane bacuze umugambi wo guhanura indege harimo n’Abafaransa babiri.

Ibisigazwa by’Indege ya Habyarimana

2019-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Ubwanditsi 23 Nov 2020
Uganda yahisemo umurongo wa Jenoside wemerwa na FDLR, yirengagiza uw’Umuryango w’Abibumbye

Uganda yahisemo umurongo wa Jenoside wemerwa na FDLR, yirengagiza uw’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 14 Apr 2020
Tshisekedi ntashobora gutsinda intambara buri wese amwikangamo umwanzi

Tshisekedi ntashobora gutsinda intambara buri wese amwikangamo umwanzi

Ubwanditsi 12 Feb 2024
Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Ubwanditsi 04 Jun 2024

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    February 7, 20197:49 am -

    Ese ubundi uretse kwijijisha kubera inyungu zabo baba bagamije icyo batazi niki? ubuse ko baterekanye BOITE noire yayo?sibo bahageze bwambere indege ikimara kuraswa? ko nta musirikare w;umufransa wishwe se arikoye !!!! bajye bamenya ko umunyarwanda wo muri 1959 atariwe wo muri 2019 kandi nabwo nabo suko bari injiji bwari ubushobozi buke bwo kutagira uburyo kandi nisi yari ikiri mu mwijima.umuzungu yakoraga ibyo ashatse byose ku mwirabura nta cyamagana.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bumaya Andre wigeze kuba Minisitiri yagarutse mu Rwanda ndetse arateganya gusura umuhungu we P Fla uri muri Gereza
Mu Mahanga

Bumaya Andre wigeze kuba Minisitiri yagarutse mu Rwanda ndetse arateganya gusura umuhungu we P Fla uri muri Gereza

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Kwita izina 2018 : Hazagaragara abakinnyi bakomeye ba  ARSENAL
Mu Rwanda

Kwita izina 2018 : Hazagaragara abakinnyi bakomeye ba ARSENAL

Ubwanditsi 12 Jul 2018
DRC: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri
Mu Rwanda

DRC: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri

Ubwanditsi 02 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru