• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Ubwanditsi 29 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa mbere wiki cyumweru, Pasiteri Deo Nyirigira yatumijwe n’Urwego rushinzwe iperereza rya Gisirikari muri Uganda (CMI) ngo yisobanure uburyo yihuje na Jean Paul Turayishimye nyuma yuko ashingiye ishyaka rye RAC-Urunana, nyuma yuko Deo Nyirigira yari amaze guhagarikwa ku buyobozi bwa RNC muri Uganda na Kayumba Nyamwasa.  Pasiteri Nyirigira yavuzwe guhera mu mwaka wa 2017 kubera gukoresha urusengero rwe rwa AGAPE nk’indiri ya RNC aho kwigisha ijambo ry’Imana. Yatangiye yihishahisha ariko biza kugaragara ko ariwe ushinzwe ubukangurambaga bwa RNC muri Uganda kugeza ayoboye uwo mutwe w’iterabwoba muri mbere yuko ashwana n’icyihebe gikuru Kayumba Nyamwasa.

Kuba Nyirigira yariyomoye kuri Kayumba Nyamwasa, agatumizwa na CMI, mu gihe cyose atigeze atumizwa kubera uruhare rwe mu guteza umutekano muke mu Rwanda, bigaragara ko Kayumba Nyamwasa afite ijambo rikomeye mu nzego z’umutekano za Uganda. Nta mugayo kuko yagiye abivuga kenshi abwira abamwiyomoyeho muri Uganda ko bazabona ishyano.  Nyirigira n’urusengero rwe rwa AGAPE rukorera Mbarara, niho n’umutwe wa gisirikari wa P5 wubakiwe, kuko abajyaga mu mashyamba ya Kongo banyuze muri Tanzaniya n’u Burundi niho baturukaga. Nyirigira yatanze n’umuhungu we Mwizerwa Felix , kuko n’igihe inzego z’umutekano za Tanzaniya zafashe abantu 40 bari bagiye muri P5, bahawe ibyangombwa by’inzira na CMI, Mwizerwa Felix yari kumwe nabo.

Ikibazo cyo gutandukana hagati ya Kayumba Nyamwasa na Deo Nyirigira, twagiye tubibagezaho mu nkuru zitandukanye bitewe nuko cyagendaga gifata intera, dore ko twababwiye uburyo Pasiteri Nyirigira atari acyizera Kayumba kubera kumwicira umuhungu we Felix Mwizerwa, hakaba kandi gushwana bapfuye imisanzu ndetse n’uburyo Nyirigira na Busigo babaye abanzi ba Kayumba bitewe n’ibura rya Ben Rutabana wari kumwe na Mwizerwa.

Uko RNC muri Uganda yahindutse RAC Urunana ya Jean Paul Turayishimye

RNC muri Uganda niyo yari inkingi ya mwamba ya RNC/P5 kubera ko igisirikari ariho cyari gishingiye kandi byose bishyigikiwe n’icyo gihugu, ikindi nuko ariho babonaga imisanzu myinshi kubera impunzi z’Abanyarwanda babeshyaga bavuga ko bafite igisirikari bari hafi gukuraho Leta y’u Rwanda. Ubwo ingabo za P5 zari ziyobowe na Maj (Rtd) Mudathiru ndetse na Capt Charles Sibo akicwa, umwuka mubi watangiye gututumba muri Uganda kuko Kayumba yihakanye abo basirikari kandi imiryango myinshi yaratanze abana babo ariko bakaba ntamakuru yabo bari bafite.

Icyaje guhumira ku mirari ni ibura rya Ben Rutabana n’umuhungu we Felix Mwizerwa ryaje kumenyekana ko baburishijwe na Kayumba Nyamwasa kandi adashaka kubivugaho. Ikibazo cya Rutabana cyateje impunduka zikomeye muri RNC haba muri Canada na Uganda bityo bibera ikiraro ku bantu bose birukanwe na Kayumba kubera kugaragaza uwo ariwe bakuriwe na Jean Paul Turayishimye, Leah Karegeya, Tabita Gwiza, Simon Ndwaniye n’abandi.

Nyuma yaho baje gushinga ishyaka ryabo RAC-Urunana ryakirwa na yombi muri Uganda n’abari barambiwe Kayumba Nyamwasa. Kuko Kayumba ishyaka aribara mo imisanzu nta gahunda ya politiki afite, byahise bimurakaza bityo akoresha inzego z’umutekano za Uganda bahita bafata abantu bose bari bitabiriye iyo nama. Ubwo RAC yari imaze icyumweru ishinzwe, muri Uganda habaye inama yambere tariki ya 11 Nyakanga 2020. Abantu 40 bari bitabiriye iyo nama bafatiwe ahitwa Nama hafi y’ikiyaga cya Wamala mu Karere ka Mityana.

Abari bayoboye iyi nama ni bamwe mu biyomoye ku ishyaka RNC ya Kayumba babitumwe na Pasitori Deo Nyirigira wa Agape Church Mbarara uhagarariye ishyaka “Urunana Rw’abanyarwanda Ruharanira Impinduka” mugihugu cya Uganda. Amwe mu mazina y’abafashwe harimo John Tabara na Sylvestre Kimenyi, umwe mu mabandi abereyeho kunyunyuza imitsi y’abaturage ngo arashaka imisanzu.  Abitabiriye iyo nama bagafatwa bari babwiwe ko Deo Nyirigira afite uruhushya rwa CMI nyuma yuko bafashwe bavuzeko nta Kayumba nta Nyirigira bose ari abatekamitwe. Nyuma yuko abitabiriye iyo nama bafashwe, ubu Deo Nyirigira wari wabatumiye niwe watahiwe.

2020-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2024
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Ubwanditsi 11 Nov 2018
Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye  iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Ubwanditsi 05 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya :Raila Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora akomeje gutsindwamo na Kenyatta
Mu Rwanda

Kenya :Raila Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora akomeje gutsindwamo na Kenyatta

Ubwanditsi 09 Aug 2017
Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?
Amakuru

Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Ubwanditsi 16 Jul 2021
Umuhanzi Teta Diana yaciye agahigo  i San Fransisco muri  Rwanda Day
ITOHOZA

Umuhanzi Teta Diana yaciye agahigo i San Fransisco muri Rwanda Day

Ubwanditsi 28 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru