• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU i Addis Ababa

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU i Addis Ababa

Ubwanditsi 28 Jan 2017 Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho bitabiriye inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.

Kuwa 30-31 Mutarama 2017 nibwo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazahurira ku cyicaro cya AU i Addis Ababa mu kazi kadasanzwe karimo; gutora Umuyobozi wa Komisiyo ya AU n’abakomiseri, kugezwaho raporo ku mavugurura y’iyo Komisiyo yakozwe na Perezida Kagame n’itsinda ry’intiti icyenda zamufashije no kugena umusimbura wa Perezida Idriss Deby Itno ku buyobozi bwa AU.

Iyi nama izasiga hamenyekanye usimbura Dr.Dlamini Zuma mu bakandida batanu barimo; Umunya-Botswana Pelonomi Venson-Moitoi n’Umunya-Guinee Equatoriale Agapito Mba Mokuy, bari mu bahataniraga uwo mwanya ntibabasha gutambuka mu matora yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, biyemeje gukomeza guhatana n’abakandida bashya, Abdoulaye Bathily ukomoka muri Senegal, Moussa Faki Mahamat, ukomoka muri Tchad na Amina Mohamed, wo muri Kenya.

Kuri Perezida Kagame kwitabira iyi nama bifite igisobanuro gikomeye kuko agomba kuzatangaza ibyo yagezeho n’itsinda ry’intiti icyenda zamufashije gutegura impinduka muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Mu bihe bitandukanye Umukuru w’Igihugu yahuye n’iryo tsinda yaba muri Village Urugwiro no mu rugo rwe i Rwamagana mu murenge wa Muhazi, ariko ntawe uramenya icyo bagezeho, biteganyijwe ko byose bizahishurirwa muri iyi nama.

Abakuru b’ibihugu kandi bazafata umwanzuro ku busabe bwa Maroc bwo kugaruka muri AU nyuma y’imyaka 34 yikuyemo. Birasaba ko ibihugu 36 muri 54 bigize AU byemeza ko iwugarukamo nkuko amatageko awugenga abiteganya.

Bazanemeza imbanzirizamushinga y’imirongo ngenderwaho mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Kigali wo gutera inkunga ibikorwa bya AU binyuze mu gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu.

Mu nama ya 28 ya AU, abakuru b’ibihugu bagomba no kuzakomoza ku ngingo y’ihungabana ry’amahoro n’umutekano mu bihugu bimwe na bimwe. Aha biteganyijwe ko hazigwa ku ngamba zirimo; kohereza ingabo muri Sudani y’Epfo no kongera kubaka Centrafrique yashegeshwe bikaze n’intambara y’amoko n’amadini.

Hazanasuzumwa umuti wavugutirwa ibihugu birimo imvururu za politiki nko mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Guinea-Bissau. Ibibazo by’iterabwoba mu bihugu bya Tchad, Nigeria, Mali, Libya na Somalia ntibizasigara inyuma.

-5543.jpg

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Addis Ababa muri Ethiopia

Source : Igihe.com

2017-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Ubwanditsi 26 Jun 2017
EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

Ubwanditsi 16 Mar 2016
As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Ubwanditsi 18 Sep 2021
Polisi y’ u Rwanda yagaragaje uko umutekano waraye wifashe mu gihugu

Polisi y’ u Rwanda yagaragaje uko umutekano waraye wifashe mu gihugu

Ubwanditsi 25 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.
SHOWBIZ

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

Ubwanditsi 29 Aug 2017
CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi
INKURU NYAMUKURU

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

Ubwanditsi 15 Jan 2020
Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi
Mu Rwanda

Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Ubwanditsi 27 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru