• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 07 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Rumwe mu rubyiruko rukomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze iminsi barayobotse imbuga nkoranyambaga na YouTube mu kumvisha isi ko habayeho jenocide ebyiri babinyunyije mu biganiro bise ngo ni “Ribara uwariraye”.

Ubundi mu kinyarwanda iyi mvugo “Ribara uwariraye” ikoreshwa iyo umuntu ashaka gusobanura akaga gakomeye yahuye nako mu ijoro. Igihe Jenoside yabaga Abatutsi bicwaga babaga bihishe ku buryo ijoro ariryo ryari ubwihisho bwiza nubwo naryo abicinyi barinyuragamo, Abatutsi bakarara bahigisha imbwa. 

Muri icyo gihe, abana b’abajenosideri bo babaga baryamye mu ngo z’iwabo barindiriye kurya inyama ziturutse ku nka z’Abatutsi, ndetse no kwambara imyenda y’abana b’Abatutsi babaga basahuriwe n’ababyeyi babo. 

Nk’uko umuhanga mu bya Jenoside Prof. Stanton yavuze ko icyiciro cya nyuma cya jenoside ari ukuyihakana, aba bana b’abajenosideri nabo nicyo cyiciro barimo bagamije kweza ababyeyi babo, bababagaburiye ibisahu. Muri icyo cyiciro, abakoze jenoside bahidura imvugo, bakigira abahohotewe kugirango ibyaha byabo cyangwa iby’ababyeyi babo byibagirane.

Icyo kiganiro “ribara uwariraye” rero ni uburyo bushya urubyiruko rukomoka ku bajenosideri rwabonye mu kwigira abahohotewe ngo batere impuhwe isi, maze ibyaha by’ababyeyi babo bizimangatane. 

Iki kiganiro gihuza n’inyangabirama ziyemeje guharabika u Rwanda, kugoreka amateka yarwo, zipfobya Jenoside yakorewe Abatsi hifashishijwe ikinyoma cy’uko hari naJenoside yakorewe Abahutu. 

Abenshi muri aba ni abanakomotse ku bajenosideri babihamijwe n’inkiko, abatorotse bakihisha ubutabera, inshuti zabo n’abandi babujijwe abahwemo n’ipfunwe ry’uruhare ababo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayobora iki kiganiro, barimo Gatebuke Claude wagiye guteka imitwe ngo aratanga ubuhamya, avuga koyarokotse Jenoside, nyamara birazwi neza ko ari umuhungu wa Gatubuke Gatsinzi, ukomoka mu ntimatima ya MRND, mu cyahoze ari komini Kayove, muri Perefegitura ya Gisenyi yo hambere. Ubugome bwaranze uyu Gatsinzi n’uburyo yangaga urunuka Abatutsi bakoranaga mu cyahoze ari  ONAPO ntabwo bizibagirana.

Abandi fatanya kuyobora iki kiganiro, barimo Marie Aimee Delphine Uwamwezi, Urujeni Genty, Eric Maniriho Ngoga, n’abandi batandukanye bafatanyije guharabika u Rwanda, 

Iki kiganiro ni ikinamico ikinwa n’imburamukoro zahagurukiye gusebya u Rwanda, aho uwitwa Freeman Bikorwa yatumiwe nk’impuguke mu mateka n’ubutabera, byahe byo kajya

Uyu Freeman Bikorwa nimwene Tangishaka David na Mariane Baziruwiha. Ni umusore wayobotse ingengabitekerezo ya nyina.Yize ikoranabuhanga ariko atunzwe no gukanika imodoka muri Amerika, akabifatanya no gukora ibiganiro bigamije kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda, gusebanya no  no kurubibamo amacakubiri,  agamije gushaka amaronko kuri  YouTube.

Nyina Mariane Baziruwiha, Jenoside ikirangira yoherejwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku mwanya w’umujyanama wa kabiri. Amaze kurengwa, yadukiriye umutungo w’ambasade atangira kuwinezezamo aho gukora akazi igihugu cyamutumye. Ipfunwe ry’ibyo yakoreye u Rwanda ryamubujije amahoro none ahora arusebya agamije kwitagatifuza. 

Mu bihugu by’amahanga cyane cyane mu Burayi, huzuye amatsinda menshi y’Abanyarwanda n’inshuti zabo yiyemeje guharabika u Rwanda, cyane cyane buririye ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Abenshi rero usanga ari abatifuriza ibyiza u Rwanda, abarufitiye ishyari ku bwo gutungurwa n’uburyo nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda bashyize hamwe bakiteza imbere, mu gihe abandi birirwa babunza ibinyoma mu bazungu ngo babashe kwikuraho umutwaro n’urusyo rw’ibyaha bakoze cyangwa byakozwe n’ababyeyi babo.

2022-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 15 Aug 2016
Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 16 Jan 2017
How RPF Soldiers Rescued 2000 Tutsi at Saint Paul Centre

How RPF Soldiers Rescued 2000 Tutsi at Saint Paul Centre

Ubwanditsi 21 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi
ITOHOZA

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda
ITOHOZA

Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Ubwanditsi 06 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru