• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 07 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Rumwe mu rubyiruko rukomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze iminsi barayobotse imbuga nkoranyambaga na YouTube mu kumvisha isi ko habayeho jenocide ebyiri babinyunyije mu biganiro bise ngo ni “Ribara uwariraye”.

Ubundi mu kinyarwanda iyi mvugo “Ribara uwariraye” ikoreshwa iyo umuntu ashaka gusobanura akaga gakomeye yahuye nako mu ijoro. Igihe Jenoside yabaga Abatutsi bicwaga babaga bihishe ku buryo ijoro ariryo ryari ubwihisho bwiza nubwo naryo abicinyi barinyuragamo, Abatutsi bakarara bahigisha imbwa. 

Muri icyo gihe, abana b’abajenosideri bo babaga baryamye mu ngo z’iwabo barindiriye kurya inyama ziturutse ku nka z’Abatutsi, ndetse no kwambara imyenda y’abana b’Abatutsi babaga basahuriwe n’ababyeyi babo. 

Nk’uko umuhanga mu bya Jenoside Prof. Stanton yavuze ko icyiciro cya nyuma cya jenoside ari ukuyihakana, aba bana b’abajenosideri nabo nicyo cyiciro barimo bagamije kweza ababyeyi babo, bababagaburiye ibisahu. Muri icyo cyiciro, abakoze jenoside bahidura imvugo, bakigira abahohotewe kugirango ibyaha byabo cyangwa iby’ababyeyi babo byibagirane.

Icyo kiganiro “ribara uwariraye” rero ni uburyo bushya urubyiruko rukomoka ku bajenosideri rwabonye mu kwigira abahohotewe ngo batere impuhwe isi, maze ibyaha by’ababyeyi babo bizimangatane. 

Iki kiganiro gihuza n’inyangabirama ziyemeje guharabika u Rwanda, kugoreka amateka yarwo, zipfobya Jenoside yakorewe Abatsi hifashishijwe ikinyoma cy’uko hari naJenoside yakorewe Abahutu. 

Abenshi muri aba ni abanakomotse ku bajenosideri babihamijwe n’inkiko, abatorotse bakihisha ubutabera, inshuti zabo n’abandi babujijwe abahwemo n’ipfunwe ry’uruhare ababo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayobora iki kiganiro, barimo Gatebuke Claude wagiye guteka imitwe ngo aratanga ubuhamya, avuga koyarokotse Jenoside, nyamara birazwi neza ko ari umuhungu wa Gatubuke Gatsinzi, ukomoka mu ntimatima ya MRND, mu cyahoze ari komini Kayove, muri Perefegitura ya Gisenyi yo hambere. Ubugome bwaranze uyu Gatsinzi n’uburyo yangaga urunuka Abatutsi bakoranaga mu cyahoze ari  ONAPO ntabwo bizibagirana.

Abandi fatanya kuyobora iki kiganiro, barimo Marie Aimee Delphine Uwamwezi, Urujeni Genty, Eric Maniriho Ngoga, n’abandi batandukanye bafatanyije guharabika u Rwanda, 

Iki kiganiro ni ikinamico ikinwa n’imburamukoro zahagurukiye gusebya u Rwanda, aho uwitwa Freeman Bikorwa yatumiwe nk’impuguke mu mateka n’ubutabera, byahe byo kajya

Uyu Freeman Bikorwa nimwene Tangishaka David na Mariane Baziruwiha. Ni umusore wayobotse ingengabitekerezo ya nyina.Yize ikoranabuhanga ariko atunzwe no gukanika imodoka muri Amerika, akabifatanya no gukora ibiganiro bigamije kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda, gusebanya no  no kurubibamo amacakubiri,  agamije gushaka amaronko kuri  YouTube.

Nyina Mariane Baziruwiha, Jenoside ikirangira yoherejwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku mwanya w’umujyanama wa kabiri. Amaze kurengwa, yadukiriye umutungo w’ambasade atangira kuwinezezamo aho gukora akazi igihugu cyamutumye. Ipfunwe ry’ibyo yakoreye u Rwanda ryamubujije amahoro none ahora arusebya agamije kwitagatifuza. 

Mu bihugu by’amahanga cyane cyane mu Burayi, huzuye amatsinda menshi y’Abanyarwanda n’inshuti zabo yiyemeje guharabika u Rwanda, cyane cyane buririye ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Abenshi rero usanga ari abatifuriza ibyiza u Rwanda, abarufitiye ishyari ku bwo gutungurwa n’uburyo nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda bashyize hamwe bakiteza imbere, mu gihe abandi birirwa babunza ibinyoma mu bazungu ngo babashe kwikuraho umutwaro n’urusyo rw’ibyaha bakoze cyangwa byakozwe n’ababyeyi babo.

 

2022-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Ibiganiro ku mutekano wo mu muhanda nibyo byaranze umunsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Ibiganiro ku mutekano wo mu muhanda nibyo byaranze umunsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Ubwanditsi 16 Jun 2016
U Burundi buragana he? Ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri birangiye nta masezerano ashyizweho umukono

U Burundi buragana he? Ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri birangiye nta masezerano ashyizweho umukono

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Muramu wa Rwigara [ Ben Rutabana ]na Edgar Tabaro mu mugambi wo kwagura RNC mu karere ushyigikiwe na Museveni

Muramu wa Rwigara [ Ben Rutabana ]na Edgar Tabaro mu mugambi wo kwagura RNC mu karere ushyigikiwe na Museveni

Ubwanditsi 18 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko  rwe mu  Rwanda
Mu Rwanda

Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Ubwanditsi 16 Aug 2017
Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha
INKURU NYAMUKURU

Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha

Ubwanditsi 23 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru