• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w’ishyirahamwe Igicumbi?

Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w’ishyirahamwe Igicumbi?

Ubwanditsi 19 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hashize imyaka irenga itatu abantu barwanya Leta y’u Rwanda bihishe inyuma y’umwambaro w’abarokotse nyamara bagamije gahunda zabo za politiki zitagira aho zihurira no kwamagana Jenoside, Kwibuka abayizize ndetse no guharanira imibereho myiza y’abarokotse.

Kubera imyiteguro y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 birimbanyije, abarwanya u Rwanda ndetse n’abahakana Jenoside bakomeje kwitwaza iri shyirahamwe igicumbi bakwirakwiza ibitekerezo byabo. Mu bari imbere hari Judi Rever wemeje ku mugaragaro ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ndetse ko abapfuye bose bishwe n’Inkotanyi.

Judi Rever yumvikanye anavuga ko Inkotanyi zari zarakwiriye igihugu cyose aba arizo zica Abatutsi, mbese akaba ari ya mvugo y’abicanyi ngo Abatutsi bariyishe cyangwa barizize. Nyuma y’amagambo ya Judi Rever, wibaza icyo abagize igicumbi bahuriyeho cyane ko ahakana Jenoside abo mu igicumbi bavuga ko barokotse. Ikigaragara bose bakurikiye inyungu za politiki bitwikiriye umwambaro w’abarokotse.

Uyu muryango kandi ukorana hafi n’abandi bantu batandukanye bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Agnes Mukarugomwa, Jean Claude Mulindahabi n’abandi.
Ubwo igicumbi cyavukaga, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA-Rwanda, wamaganye abarimo Basabose Philippe bashinze icyo gicumbi mu izina ry’abarokotse Jenoside kandi umugambi nyamukuru aruwo gusebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Ku ikubitiro harimo Basabose Philippe, Ben Rutabana wa RNC, Dada Gasirabo, Hosea Niyibizi, Uwibambe Léontine, Tabitha Gwiza, Louis Rugambage, Nkubana Louis, Jovin Bayingana n’abandi.
Perezida wa IBUKA, icyo gihe ubwo igicumbi cyashingwaga, Nkuranga Eugene, yatangarije ibitangazamakuru ko icyo iri tsinda rigamije ari ugukora ishyirahamwe ribumbira hamwe abatuka n’abasebya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ati “Nta kuntu ushobora guharabika ngo utuke uwo uzi neza ko ari we wakurokoye, ari we warokoye igihugu.”
Yakomeje agira ati “Twebwe rero, nk’abahagarariye inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano zacu za mbere ni ugukora ubuvugizi kugira ngo ibibazo abacitse ku icumu basigiwe na Jenoside bibonerwe ibisubizo.”

Kuba mu bavuga ko bashinze ririya shyirahamwe harimo abacitse ku icumu rya Jenoside, IBUKA ivuga ko bitavuze ko bagomba gukora ibinyuranyije n’amategeko ngo birirwe basebya u Rwanda ari na yo mpamvu bakwiye gukurikiranwa.

Nkuranga ati “Twebwe nka IBUKA, dukangurira abanyamuryango bacu gukurikiza amategeko yaba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga aho bari hose, kugira ngo na bo ubwabo biyubake.”

Abarokotse Jenoside nibo bazi ubukana bwayo, bityo kuba uwayirokotse yakwifatanya n’uwayikoze, ni ikigaragaza ko ashaka inyungu za politike zitagize aho zihuriye nizo kurengera abarokotse

2024-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gicumbi: Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

Gicumbi: Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

Ubwanditsi 04 May 2016
Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Ubwanditsi 17 Oct 2021
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro ku wa gatanu tariki ya 03/02/2017

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro ku wa gatanu tariki ya 03/02/2017

Ubwanditsi 06 Feb 2017
Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Ubwanditsi 14 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda  ari  i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari, 2016 Global African Investment Summit (TGAIS).
Mu Mahanga

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari, 2016 Global African Investment Summit (TGAIS).

Ubwanditsi 06 Sep 2016
HAMISA MABETTO urwaye bikomeye ngo yaba yafashwe n’Amadayimoni
SHOWBIZ

HAMISA MABETTO urwaye bikomeye ngo yaba yafashwe n’Amadayimoni

Ubwanditsi 09 Nov 2017
U Buholandi bwagejeje i Kigali Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside
Mu Mahanga

U Buholandi bwagejeje i Kigali Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyi Jean Claude bakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 13 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru