• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Ubwanditsi 22 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Aba ni abasirikari basaga 500 b’Abarundi bavanywe muri Kivu y’Amajyaruguru muri Kongo kuva tariki 10 Ukuboza umwaka ushize, bajyanwa mu bigo bya gisirikari binyuranye, birimo icya Mujejuru, Rebero na Cibitoke, bazira kuba barabajije impamvu nyakuri ituma bajya gutakariza ubuzima mu ntambara igihugu cyabo kidafitemo inyungu.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru binyuranye, aravuga ko kuva izo ntwaramuheto zagezwa mu Burundi zatangiye kwicwa urwagashinyaguro, harimo kubicisha inkoni, kubima amazi n’ibyo kurya, ndetse bagatabwa mu byobo rusange bamwe bataranashiramo umwuka.

Imiryango yabo rero, ndetse n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, biratabariza bake bagihumeka, kuko ngo niba ubutegetsi bwa Jenerali NEVA butunamuye icumu, nabo mbarwa basigaye ushatse wababarira iminsi yo kubaho.

Ayo makuru avuga ko ubu abakirushya iminsi bimuriwe muri gereza mbi cyane ya Muzinda, aho badasurwa, ntibavuzwe, mbese bariho mu buzima burutwa no gupfa ukavaho.

Abenshi mu bari muri ako kaga, ni abahoze mu gisirikari cyo ku butegetsi bwa Perezida Buyoya, biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, ari naho abakurikiranira hafi ibyo mu Burundi bemereza ko uyu mugambi uri muri gahunda ndende ya Hutu-pawa no kwihorera, biranga ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Abo mu miryango yabo bagerageje kubaza akanunu k’abavandimwe babo, ndetse ngo banamenye igihe bazagerezwa imbere y’inkiko, ubuyobozi bubasubiza ko abo basirikari bagiye muri RED-Tabara irwanya ubutegetsi, abandi ngo bakaba barahisemo kwifatanya na bene wabo b’Abatutsi bo mu mutwe w’Abanyekongo wa M23.

Kuva u Burundi bwatangira kohereza abasoda gufatanya na Leta ya Kongo kurwanya M23, abamaze kugwa mu mirwano barabarirwa mu bihumbi, ndetse M23 ikaba idasiba kumurika abo yagize imfungwa z’intambara. Imwe mu mpamvu zituma bahura n’uruva gusenya, ni ukutamenya neza agace barwaniramo, kuba baravangavanzwe n’imitwe yitwara kijura, ariko cyane cyane kubera kutagira impamvu yo kurwana.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kwishongora ku baburiye ababo muri iyo ntambara ireba Abanyekongo ubwabo, ko nta gitangaje kuba umusirikari yagwa ku rugamba, kabone niyo baba benshi, ngo kuko ariyo miterere y’inshingano zabo. Icyo atashoboye gusobanura ariko, ni impamvu Abarundi bambikwa impuzankano(uniform) z’igisoda cya Kongo, aho kwambara umwambaro uranga, ukanatera ishema intwaramuheto z’uBurundi, niba koko zariyemeje kumenera amaraso abaturanyi beza b’Abanyekongo.

2024-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Ubwanditsi 28 Apr 2023
Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Nkurunziza yongeye gusaba Museveni, gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Nkurunziza yongeye gusaba Museveni, gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Ubwanditsi 30 Dec 2018
Police Handball Club yashimangiye ubudahangarwa bwayo itsinda ES Kigoma

Police Handball Club yashimangiye ubudahangarwa bwayo itsinda ES Kigoma

Ubwanditsi 31 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?
ITOHOZA

IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?

Ubwanditsi 02 Aug 2018
FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba
Amakuru

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Nov 2021
AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.
Amakuru

AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

Ubwanditsi 14 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru