• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo

U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 31 Aug 2018 Mu Rwanda

Ku nshuro ya karindwi, Abasirikare b’u Rwanda 165 bo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere boherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho bagiye gusimbura bagenzi babo bariyo.

Aboherejwe ni abari mu Itsinda ry’ingabo zirimo abatwara indege (Rwanda Aviation Unit, RAU7), bazaba bafite inshingano zirimo gutwara abakozi ba UNMISS, ibikoresho, kujyana no kujya gukura abasirikare mu bice byitaruye, gutwara indembe n’ibindi.

Mu butumwa yahaye aba basirikare mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Kane, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba, yabasabye gukomeza kwitwara neza, kuko bazaba ari indorerwamo y’igisirikare n’u Rwanda muri rusange.

Ati “ Mbere yo kujya muri ubu butumwa mwarateguwe bihagije, ariko ubwo muzaba muri mu kazi, murasabwa kuzagaragaza imyitwarire myiza. Mwitezweho kwitanga uko bishiboka kandi mu kinyabupfura.”

Lt Col Charles Baguma uyoboye RAU7 yavuze ko we na bagenzi be biteguye gushyira kandi bazubakira ku byakozwe n’abagize itsinda basimbuye ryari riyobowe na Lt Col Alex Kayisire.

Aba basirikare boherejwe mu gihe igice kimwe cy’abo basimbuye cyamaze kugera mu Rwanda, Maj Pascal Mutabazi wari ubarangaje imbere akaba yavuze ko bishimira kuba babashije kugaruka amahoro.

Ati “Tugarukanye ishema kuko twabashije gushyira mu bikorwa inshingano igihugu cyacu cyatwohereje gukora arizo kurinda no kugarurira umutekano abagizweho ingaruka n’imvururu ziri muri Sudani y’Epfo.”

Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya kane cyohereza abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, ahabarurwa abagabo n’abagore bagera ku 5859.

2018-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU  i Addis Ababa

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU i Addis Ababa

Ubwanditsi 28 Jan 2017
Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye

Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye

Ubwanditsi 19 Aug 2016
Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Ubwanditsi 01 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI
Mu Rwanda

UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 

Ubwanditsi 22 Apr 2020
CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje   1/4
IMIKINO

CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje 1/4

Ubwanditsi 20 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru