• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakiriwe na Gen Kabarere

Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakiriwe na Gen Kabarere

Ubwanditsi 13 May 2016 Mu Mahanga

Lt Gen ( Rtd) Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi (MINUAR), yakiriwe na Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarere, baganira ku bibazo bikigarara ku Isi aho abana bakoreshwa mu gisirikare.

Lt Gen ( Rtd) Romeo Dallaire kandi akaba agenzwa n’uko umuryango yatangije ugamije kurwanya ikoreshwa ry’abana mu bihe by’intambara, (Dallaire Initiative Organisation) no gusinyana amasezerano n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Yakiriwe na Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarere n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’Igihugu.

Uyu muryango wa Gen Dallaire utegamiye kuri leta, uharanira ko abana bashyirwa mu gisirikare bagomba kugabanuka, ndetse n’ikoreshwa ryabo mu gihe cy’imirwano rikarwanywa.

Lt Gen Dallaire akaba kandi yari aherekejwe n’umuyobozi w’uyu muryango Dr Shelly Whitman.

Dallaire yagize ati “Impamvu nyamukuru yatumye duhitamo gufatanya na RDF nk’umufatanyabikorwa wa mbere, ni uko ifite ingabo zikora kinyamwuga ku ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.”

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarere, yashimiye cyane Gen Dallaire kubera uyu mushinga yatangije.

-2801.jpg

Romeo Dallaire yasuye igisirikari cy’u Rwanda, agirana ibiganiro na Gen James Kabarebe ndetse na Gen Patrick Nyamvumba

Yijeje kandi uyu muyobozi ko ingabo z’u Rwanda (RDF) ziyemeje kuzakomeza ubufatanye n’uyu muryango we kugira ngo uzagere ku byo wiyemeje.

Gen Kabarere yavuze ko kurinda no kurwanya ko abana bakoreshwa mu mirwano biri mu mahame y’igisirikare cy’u Rwanda, ndetse no kurwanya abasivile bakoreshwa mu bihe by’intambara.

Gen Dallaire azwiho kuba ubwo yari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarasabye ko Loni yamwongerera abasirikare kubera Jenoside yabonaga ikorwa. Ariko izo ngabo ntiyazihawe.

2016-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 18 Mar 2016
Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya

Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya

Ubwanditsi 19 May 2018
Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Ubwanditsi 18 Jun 2016
Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo  wa Jacques Bihozagara

Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo wa Jacques Bihozagara

Ubwanditsi 13 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye
Mu Rwanda

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17
IMIKINO

Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) – Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko
POLITIKI

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) – Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

Ubwanditsi 14 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru