• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Ubwanditsi 26 Jun 2019 UBUKUNGU

Raporo ya Banki y’Isi ku ishusho y’ubukungu mu gihe giciriritse, yagaragaje ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rizaba riri hagati ya 7.6% na 8%, buri mwaka hagati ya 2019 na 2021.

Muri iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Kabiri, ushinzwe ubukungu muri Banki y’Isi, Aghassi Mkrtchyan, yavuze ko ‘bitewe na gahunda nziza zateguwe mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, u Rwanda rukomeje kugira ubukungu buhagaze neza burangwa n’izamuka ryabwo ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko riri hasi’.

Ati “Nubwo ishoramari rya leta rizakomeza gushyigikira iterambere ry’ubukungu mu gihe giciriritse, u Rwanda rukeneye kongerera ingufu urwego rwarwo rw’abikorera kugira ngo rukomeze kujya ku murongo w’iterambere ry’ubukungu mu gihe kirekire”.

Iyi raporo ivuga kandi ko ishoramari rya leta rizaba izingiro ry’ibyateganyijwe, mu gihe icyuho mu ngengo y’imari kizakomeza kuzamuka mu gihe giciriritse kugira ngo hakomeze gusigasira ishoramari rya leta.

Bitewe n’uko izamuka ry’ibiciro ku masoko riri hasi, politiki y’ifaranga yitezweho gukomeza gushyigikira kugaruza imyenda amabanki yatanze, mu gihe isoko ry’ivunjisha rihagaze neza rizakomeza gufasha mu kugira umutungo uhagije kandi bifashe mu iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga.

Icyakora iyi raporo ivuga ko ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda bushobora guhura n’ibibazo yaba ibituruka imbere mu gihugu cyangwa hanze.

Imbere mu gihugu, ibibazo bushobora guhura nabyo ni ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe nk’amapfa n’imyuzure bishobora kubangamira umusaruro w’ubuhinzi.

Banki y’Isi kandi yavuze ko kuzamura ishoramari rya leta ari imbogamizi ndetse n’amahirwe kuko bishobora guteza ingaruka y’imyenda ihoraho mu gihe iterambere ry’ishoramari ry’u Rwanda, ryaba ritiyongereye.

Ibyago by’ingenzi bishobora guturuka hanze bishingiye ku kugabanyuka kw’iterambere ry’ubukungu bw’Isi rikomeye cyane kuruta uko riteganywa ibi bishobora kugira ingaruka ku biciro by’ibyo u Rwanda rwohereza hanze.

Iyi raporo kandi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku 8.6% mu 2018. Iri zamuka rikaba ryaratewe cyane n’izamuka ry’ubuhinzi rigera hafi kuri 6%, mu gihe urwego rw’inganda rubifashijwemo n’ubwubatsi ndetse n’inganda zikora ibicuruzwa rwazamutse akarenga 10% naho urwego rwa serivisi rwazamutse 9%.

Src : IGIHE

2019-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibigo by’ubwishingizi byigenga byatangiye gushora imari mu bindi kubera ibihombo

Ibigo by’ubwishingizi byigenga byatangiye gushora imari mu bindi kubera ibihombo

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa- Perezida Kagame

Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa- Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Ubwanditsi 05 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta
Mu Rwanda

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Ubwanditsi 04 May 2017
Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti
IMIKINO

Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Ubwanditsi 19 Sep 2019
U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana
ITOHOZA

U Bufaransa bwasoje iperereza ku ndege ya Habyarimana

Ubwanditsi 23 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru