• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Ubwanditsi 04 May 2017 Mu Rwanda

Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta Obadiah Biraro, kuri uyu wa 3 Gicurasi 2017 yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’ ubugenzuzi bakoreye mu bigo byose Leta y’ u Rwanda igenera ingengo y’ imari agaragaza ko WASAC, REG, UR na RAB biri mu bigo byakoresheje nabi ingengo y’ imari mu buryo bukurira Leta ibihombo.

Biraro yavuze ko hakigaragara ibikoresho bigurwa ntibikoreshwe icyo byagenewe bigakurira Leta igihombo.

Mu kigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC, raporo yagaragaraje ko amazi atakara ku kigero cya 42% bigatuma Leta ihomba miliyari hafi 9. Ibikoresho bya WASAC bifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 100 ntibikoreshwa neza ahubwo ngo buri gihe WASAC igura ibindi.

Mu kigo cy’ igihugu gishinzwe iby’ amashanyarazi REG, raporo igaragaza ko mu nganda z’ amashyanyarazi 33, inganda 7 arizo zonyine zikora kandi nazo zikora ku kigero cya 50%.

Muri Kaminuza y’ u Rwanda UR, raporo yagaragaje ko amafaranga adacunzwe neza hakiyongeraho kuba hari umutungo ufite agaciro ka miliyari 3 iyo kaminuza yataye.

Mu kigo cy’ ubuhinzi RAB, raporo yagaragaje ko hari ibikoresho bidakoreshwa. Ibyo bikoresho birimo ituragiro, moto, imashini zihinga zimaze imyaka irindwi zidakora, ikusanyirizo ry’ amata n’ icyuzi cya Mahama kitaragezwamo amazi kuva cyakorwa.

Iyi raporo kandi yagaragaraje ko muri RAB hagaragara toni 700 zifite agaciro ka miliyoni 300 zaguzwe ari imbuto zigahindurwa ibiribwa, ibi umugenzuzi w’ imari ya Leta asanga biteza Leta igihombo kuko imbuto n’ ibiribwa bitanganya agaciro.

Uretse ibyo raporo igaragaza ko muri RAB hari ikibazo cy’ ifumbire yateje Leta igihombo cya miliyari 11.

Raporo y’ umugenzuzi w’ imari ya Leta yatunze agatoki ikigo cy’ igihugu gishinzwe iby’ imihanda RTDA kugenda gake mu gushyira mu bikorwa amasezerano igaragaraza ko RTDA icyereza imishinga ku kigero cya 90%.

-6458.jpg

Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta Obadiah Biraro

Mu kigo cy’ igihugu cy’ ubumenyi ngiro WDA, raporo ivuga ko hari ibikoresho bifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 200 bidakoreshwa.

Raporo kandi ivuga ko mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC miliyoni 324 zaburiwe irengero.

Ibigo byose uko ari 14 aribyo WASAC, REG (EUCL & EDCL), RAB, RDB, REB, RBC, RTDA, WDA, UR, RGB, RRA, RURA, RCS na NAEB byakoresheje miliyari 1 147 ni ukuvuga 60% by’ ingengo y’ imari ya Leta.

Iyi raporo ni iya 2015/2016, ingengo y’ imari ya Leta yari 1,923,132,183,998

2017-05-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Igisilikare cy’u Rwanda ‘RDF ‘ cyasobanuye iby’Umurundi bivugwa ko yarasiwe muri Rweru

Igisilikare cy’u Rwanda ‘RDF ‘ cyasobanuye iby’Umurundi bivugwa ko yarasiwe muri Rweru

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Ubwanditsi 29 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda  rwateye utwatsi amakuru ari muri  Uganda avuga ko rushaka gufasha   IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni
ITOHOZA

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

Ubwanditsi 06 Oct 2017
USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro
ITOHOZA

USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro

Ubwanditsi 23 Jun 2018
Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora  bicwa
INKURU NYAMUKURU

Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora bicwa

Ubwanditsi 14 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru