• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Ubwanditsi 13 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Impera z’icyumweru dushoje zisize mu mukino w’intoki wa Volleyball hakinwa igice cya mbere cy’irushanwa ryateguwe na Forzza ndetse iranaryitirirwa, forzza Volleyball tournament 2021 ryari ryabereye mu mujyi wa Kigali, mu bagabo Gisagara VC yegukanye umwanya wa mbere naho Union Volleyball Club iyobora mu bagore.

Ni irushanwa ryahuje amakipe atandukanye yo mu kiciro cya mbere mu bagabo ndetse n’abagore ryatangiye ku wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021 ribera mu nyubako ya Petit Stade ndetse n’inzu ikinirwamo n’abafite ubumuga ya NPC.

Uhereye ku wa gatandatu amakipe yahuye hagati yayo mu byiciro byombi kugeza ubwo habonetse amakipe 4 ajya muri 1/2, abona guhatanira umwanya wa mbere waraye ukinwe mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021.

Ku mukino wa nyuma mu kiciro cy’abagabo, ikipe ya Gisagara VC yatsinze ikipe ya REG VC amaseti 3-1 (25-20, 25-20, 23-25, 25-17).

Mu kiciro cy’abagore, ikipe ya Union Volleyball Club (UVS) yegukanye umwanya wa mbere itsinze ikipe ya APR VC amaseti 3-2 (25-18, 11-25, 22-25, 25-18, 15-09).

Iri rushanwa rya Forzza Volleyball tournament 2021 rikinwe nyuma yaho kugeza ubu ishyirahamwe ry’uyu mukino w’intoki mu Rwanda (FRVB) ryahagaritswe, ibi bikaba bivuze ko nta marushanwa ayariyo yose FRVB ishobora gutegura ngo akinwe ndetse kandi ntabwo yanatanga amakipe mu marushanwa mpuzamahanga.

Forzza Volleyball Tournament 2021 igiye gukinwa mu byiciro bine bizarangirana n’uku kwezi k’ Ukuboza 2021, biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru dutangiye igice cya kabiri kizakinirwa mu karere ka Gisagara ndetse na Huye, naho ibindi bibiri bisigaye bikaba bizakinirwa mu mujyi wa Kigali.

Ikipe izegukana iri rushanwa izamenyekana nyuma y’ibyo byiciro byose hamaze guteranywa amanota y’uko yitwaye mu byiciro 4 bizaba byakinwe haba mu bagabo ndetse n’abagore.

2021-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards

Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards

Ubwanditsi 17 Feb 2016
Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Ubwanditsi 31 Jan 2024
Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Ubwanditsi 23 May 2024
Uko isomwa ry’urubanza rwa  Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi  ikizava mu isomerwa

Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Ubwanditsi 01 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022
Amakuru

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 04 Apr 2022
Miss Uwase Ndahiro Liliane ashaka kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda
SHOWBIZ

Miss Uwase Ndahiro Liliane ashaka kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya
INKURU NYAMUKURU

Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya

Ubwanditsi 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru