• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Ubwanditsi 13 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Impera z’icyumweru dushoje zisize mu mukino w’intoki wa Volleyball hakinwa igice cya mbere cy’irushanwa ryateguwe na Forzza ndetse iranaryitirirwa, forzza Volleyball tournament 2021 ryari ryabereye mu mujyi wa Kigali, mu bagabo Gisagara VC yegukanye umwanya wa mbere naho Union Volleyball Club iyobora mu bagore.

Ni irushanwa ryahuje amakipe atandukanye yo mu kiciro cya mbere mu bagabo ndetse n’abagore ryatangiye ku wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021 ribera mu nyubako ya Petit Stade ndetse n’inzu ikinirwamo n’abafite ubumuga ya NPC.

Uhereye ku wa gatandatu amakipe yahuye hagati yayo mu byiciro byombi kugeza ubwo habonetse amakipe 4 ajya muri 1/2, abona guhatanira umwanya wa mbere waraye ukinwe mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021.

Ku mukino wa nyuma mu kiciro cy’abagabo, ikipe ya Gisagara VC yatsinze ikipe ya REG VC amaseti 3-1 (25-20, 25-20, 23-25, 25-17).

Mu kiciro cy’abagore, ikipe ya Union Volleyball Club (UVS) yegukanye umwanya wa mbere itsinze ikipe ya APR VC amaseti 3-2 (25-18, 11-25, 22-25, 25-18, 15-09).

Iri rushanwa rya Forzza Volleyball tournament 2021 rikinwe nyuma yaho kugeza ubu ishyirahamwe ry’uyu mukino w’intoki mu Rwanda (FRVB) ryahagaritswe, ibi bikaba bivuze ko nta marushanwa ayariyo yose FRVB ishobora gutegura ngo akinwe ndetse kandi ntabwo yanatanga amakipe mu marushanwa mpuzamahanga.

Forzza Volleyball Tournament 2021 igiye gukinwa mu byiciro bine bizarangirana n’uku kwezi k’ Ukuboza 2021, biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru dutangiye igice cya kabiri kizakinirwa mu karere ka Gisagara ndetse na Huye, naho ibindi bibiri bisigaye bikaba bizakinirwa mu mujyi wa Kigali.

Ikipe izegukana iri rushanwa izamenyekana nyuma y’ibyo byiciro byose hamaze guteranywa amanota y’uko yitwaye mu byiciro 4 bizaba byakinwe haba mu bagabo ndetse n’abagore.

2021-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Ubwanditsi 20 Nov 2016
Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Ubwanditsi 13 Aug 2023
Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Ubwanditsi 27 May 2021
Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Ubwanditsi 09 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15
ITOHOZA

Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15

Ubwanditsi 03 Mar 2017
U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko
POLITIKI

U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020
UBUKUNGU

Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Ubwanditsi 12 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru