• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Ubwanditsi 12 Jul 2019 UBUKUNGU

Hagati ya tariki 26 na 30 Kamena 2019, mu turere twose tw’igihugu uko ari 30 harimo hemezwa ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2019-2020.
Uko ingengo y’imari itorwa kandi ikemezwa n’inama njyanama y’akarere, ni na ko igabanywa mu bice, hagendewe ku bikorwa byateganyijwe gukorwa mu karere runaka.

Tariki ya 13 Kamena 2019, nibwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yamurikiye inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020.

Ingengo y’imari y’igihugu cyose muri uyu mwaka wa 2019/20 ingana na miliyari 2,876.9 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yariyongereyeho miliyari 291.8, ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2018/19.

MINECOFIN ivuga ko intego y’uyu mwaka ari “Guteza imbere inganda hagamijwe guhanga imirimo mishya no guteza imbere ubukungu”.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko ingengo y’imari ya 2019/20 izibanda ku bikorwa byo guteza imbere inkingi eshatu z’iterambere (NST1), hakazibandwa cyane ku guhanga imirimo mishya.

Agira ati “Mu ngengo y’imari ya 2019/20, turateganya kuzamura umusaruro muri gahunda zitandukanye, ndetse no gushyiraho gahunda zihamye zo guhanga imirimo mishya”.

Ingengo y’imari y’uyu mwaka kandi ikazanibanda ku bikorwa by’uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo ndetse n’imibereho y’abaturage.

Kigali Today dukesha iyi nkuru yazengurutse tumwe mu turere tw’igihugu, ireba uko twagiye tugabanya ingengo y’imari yemejwe n’inama njyanama, mu bikorwa binyuranye, by’umwihariko mu nkingi enye: ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo n’imibereho y’abaturage.

Nk’uko gahunda y’igihugu ibiteganya, no mu turere twose igice kinini cy’ingengo y’imari cyizakoreshwa muri izo nkingi enye, ariko cyane cyane bigaragara ko imibereho y’abaturage ari yo izatwara igice kinini cy’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Kicukiro
Mu karere ka Kicukiro, ingengo y’imari yemejwe n’inama njyanama muri uyu mwaka wa 2019/2020 ni miliyari 18,709,966,665Frw.
Mu burezi hazakoreshwa miliyari 3,545,745,844Frw, mu buzima miliyari 1,450,303,246Frw, imibereho y’abaturage hazakoreshwa miliyoni 997,105,295Frw, naho mu bikorwa remezo hakazakoreshwa miliyari 4,570,767,153Frw.

Bugesera
Mu karere ka Bugesera, ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/2020 ni miliyari 19,053,085,701 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu burezi hazakoreshwa miliyari 5,476,766,345Frw, mu buzima hazakoreshwa miliyari 1,634,210,891Frw, mu mibereho y’abaturage ho hazakoreshwa miliyari 2,912,102,891Frw, naho mu bikorwa remezo ho hakazakoreshwa miliyari 2,541,477,015Frw.

Ruhango 
Ingengo y’imari y’Akarere ka Ruhango mu mwaka wa 2019-2020 ingana na miliyari 16,247,113,554Frw.
59% by’ingengo y’imari y’aka karere bizakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage, naho ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu bikazatwara ingengo y’imari ingana na 23%, mu gihe ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere bizatwara 18%.

Nyamasheke

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yasuzumye inemeza ingengo y’ imari y’akarere y’umwaka wa 2019-2020 ingana na miliyari 24,702,250,588Frw.
Muri iyi ngengo y’imari y’Akarere ka Nyamasheke, ibikorwa by’iterambere (ibikorwa remezo n’ibindi) byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 11,813,745,144Frw ingana na 48% by’ingengo y’imari yose y’akarere.
Ibikorwa bindi bisigaye harimo n’ibyo guteza imbere imibereho y’abaturage, byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 12,888,505,444Frw, ingana na 52%.

Rubavu 
Ingengo y’imari izakoreshwa muri aka karere mu mwaka wa 2019-2020, ingana na miliyari 21,563,268,312.

Amakuru agaragara ku rubuga rwa twitter rw’akarere ka Rubavu, agaragaza ko mu bikorwa remezo, hazakoreshwamo ingengo y’imari ya miliyari zirenga 7,000,000,000Frw.

Nyagatare 
Ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 mu karere ka Nyagatare, ingana na miliyari 25,569,417,140 FRW. 
Muri uyu mwaka, 43% by’iyi ngengo y’imari azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu, 41% akoreshwe mu kuzamura imibereho myiza, naho 16% akoreshwe mu kuzamura imiyoborere myiza.

Rulindo
Ingengo y’imari y’Akarere ka Rulindo mu mwaka wa 2019/20 ingana na miliyari 16,031,837,144Frw. Kimwe no mu tundi turere, ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 8,546,884,112Frw ingana na 53.31%, ibikorwa by’iterambere bizatwara miliyari 3,979,459,591Frw ingana na 24.82%, naho ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere bikazatwara miliyari 3,505,493,441Frw, ingana na 21.87%.

Nyabihu
Mu karere ka Nyabihu, inama njyanama yemeje ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka wa 2019/2020, ingana na miliyari 15,000,319,227Frw.

Ibikorwa bigamije guhindura imibereho y’abaturage bizakoreshwamo ingengo y’imari ingana na miliyari 7,962,736,707, angana na 53%. Ibikorwa byo guteza imbere ubukungu bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 3,826,128,311, angana na 26%, naho ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 3,211,454,209, ingana na 21% by’ingengo y’imari yose.

Nyanza
Akarere ka Nyanza muri uyu mwaka wa 2019/2020 kazakoresha ingeno y’imari ingana na miliyari 15,965,335,23Frw. Ingengo y’imari izakoreshwa mu guteza imbere imibereho y’abaturage ingana na miliyari 1,684,320,343Frw, mu burezi ho hakazakoreshwa miliyari 5,090,533,548Frw, mu gihe mu buzima hazakoreshwa miliyari 1,433,524,416Frw.

Burera
Ingengo y’imari izakoreshwa mu karere ka Burera muri uyu mwaka wa 2019/20 ingana na miliyari 17,906,971,148Frw.

Ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara miliyari 3,491,023,137Frw, ibyo guteza imbere ubukungu bizatwara miliyari 1,301,616,306Frw naho ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere byo bikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyoni 105,600,000Frw.

Nyaruguru
Mu karere ka Nyaruguru, inama njyanama yemeje ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka wa 2019/20, ingana na miliyari 18,502,588,934Frw.

Ibikorwa bijyanye n’imibereho y’abaturage bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 2,530,316,010Frw, ibikorwa by’uburezi bizatwara miliyari 5,135,597,112Frw, mu buzima hazakoreshwa miliyari 1,272,140,557Frw, ibikorwa remezo bizatwara miliyoni 670,616,781Frw, mu buhinzi hazakoreshwa miliyari 2,323,628,814Frw, naho imiyoborere n’ubutabera byo bikazatwara miliyoni 791,632,753Frw.

Ugendeye ku ngengo y’imari y’uturere 11 Kigali Today yabashije kureba, bigaragara ko ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage ari byo biziharira igice kinini cy’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Ahenshi mu turere bazibanda ku bikorwa byo guteza imbere uburezi, ubuzima, gufasha ndetse no kubakira abatishoboye.

Inkingi y’ibikorwa remezo kandi na yo, bigaragara ko izatwara igice kitari gito cy’ingengo y’imari, ahenshi mu turere bakazibanda ku kubaka imihanda mishya no gusana iyangiritse, kubaka ibiraro (amateme), n’ibindi.

Src : KT

2019-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

Ubwanditsi 18 Jul 2019
Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi

Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi

Ubwanditsi 11 Dec 2019
Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame

Mu 2018, twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose – Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Dec 2018
U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Ubwanditsi 21 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Isano ya Museveni n’urupfu rwa Kirumira rwashegeshe imitima y’Abanya-Uganda
INKURU NYAMUKURU

Isano ya Museveni n’urupfu rwa Kirumira rwashegeshe imitima y’Abanya-Uganda

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Abanyeshuli ba Kenyatta University bavugirije induru Museveni banatwika ibendera rya Uganda ubwo yasuraga kaminuza yabo
HIRYA NO HINO

Abanyeshuli ba Kenyatta University bavugirije induru Museveni banatwika ibendera rya Uganda ubwo yasuraga kaminuza yabo

Ubwanditsi 30 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru