• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

Ubwanditsi 26 Feb 2016 UBUKUNGU

Muri gahunda yo guteza imbere Afrika no gukemura ibibazo biyugarije bijyanye no gushishikariza abanyafrika kwihangira imirimo, MTN ifatanyije na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu gufasha abanyafrika kwikemurira ibibazo.

-2280.jpg

Sarah Anne Arnold umuyobozi wa MTN Solution Space

MTN Solution Space ku bufatanye na Jumia batangije kumugaragaro irushanwa ryiswe “MTN Entrepreneurship Challenge” rizahuriza hamwe abantu basaga 1000 bihangiye imirimo, abanyeshuri n’abashoramari mu gushakira hamwe ibyateza imbere Afrika, bagakora Application yihariye (Unique Digital Application or Smart Solution) izakemura ibibazo byugarije Afrika.

-2279.jpg

Iryo rushanwa rizitabirwa na kaminuza zisaga 60 zo mu bihugu 13 byo muri Afrika. Sarah Anne Arnold umuyobozi wa MTN Solution Space, yatangaje ko Afrika ari umugabane w’isezerano bityo intego yabo mu gutangiza uwo mukoro, ikaba ari ugufasha abanyafrika kwikemurira ibibazo bikazabafasha kuzuzanya n’aya masezerano. Ati Twizeye ko Entrepreneurship Challenge ari urufunguzo rw’ibyo bibazo”.

-2281.jpg

Herman Singh umwe mu bayobozi ba MTN Entrepreneurship Challenge yavuze ko ari uburyo buzafasha Afrika gutera imbere, bugateza imbere umuco wo kwihangira umurimo. Kugeza ubu Applications zatangiye kwakirwa kugeza kuwa 27 Werurwe 2016, abo muri Kaminuza zitabiriye iki gikorwa, bakaba batanga Applications zabo banyuze kuri:http://www.gsb.uct.ac.za/MTNECbyJumia/

-2282.jpg

Abazagera kuri Finale bazatangazwa kuwa 16 Mata 2016 aho amatsinda azahiga ayandi azabona amahirwe yo kwitabira Fesitavale y’abihangiye imirimo(Enterpreneurship Festival) izabera muri Kaminuza ya Cape Town Graduate School of Business iherereye muri Afrika y’epfo, uwo muhango ukazaba kuwa 27 Gicurasi 2016.

-2283.jpg

Iyo Fesitivale izitabirwa n’abo mu bihugu bitandukanye ku isi, bakoze udushya n’abihangiye imirimo. Hazaba hari kandi abacuruzi bakomeye ku rwego rw’isi, abayobozi, abashoramari n’ibinyamakuru mpuzamahanga. Muri iyo Fesitival nibwo hazatangazwa uwatsinze irushanwa MTN Entrepreneurship Challenge ahembwe ibihembo bitandukanye.

Umuntu uzatsinda iryo rushanwa MTN Entrepreneurship Challenge azahembwa igihembo kingana n’ibihumbi 25 y’amadorali y’Amerika ndetse umushinga we azaba yakoze wemererwe gukorana na Jumia mu gihe cy’umwaka
.
Azahembwa kandi kwemererwa gukora Porogarame izakoreshwa na Facebook,izaba ishobora no gukora Applications za Telefone, icyo gihembo kikaba kingana n’ibihumbi 15 y’amadorali y’Amerika. Ikindi ni uko azemererwa gukora muri MTN Solution Space muri Kaminuza ya Cape Town’s Graduate School of Business. Abantu babiri bazakurikira uwa mbere, bazahembwa buri umwe ibihumbi 5 y’amadorali y’Amerika.

Bankole Cardoso ushinzwe itangazamakuru muri Jumia yavuze ko uyu mukoro batangije uzafasha Afrika gutera imbere mu bucuruzi ndetse bikazafasha abakiri bato kwihangira imirimo bakajya bakora imishinga yabo bwite.

Ku muntu wakenera kumenya byinshi kuri MTN Entrepreneurship Challenge, yasura MTN Solution Space kuri http://www.gsb.uct.ac.za/ cyangwa agasura Jumia kuri https://www.jumia.com/ cyangwa agasura Twitter zabo arizo @uctgsbsolutions and @Africa_IG.

M.Fils

2016-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 7.7% mu gihembwe cya gatatu cya 2018

Ubwanditsi 13 Dec 2018
BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi

Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi

Ubwanditsi 17 Aug 2018
RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Ubwanditsi 26 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo kotswa igitutu Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu bamaze iminsi batotezwa n’inzego z’iperereza,  bagarurwa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo kotswa igitutu Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu bamaze iminsi batotezwa n’inzego z’iperereza, bagarurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Dec 2017
Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka
Mu Rwanda

Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Ubwanditsi 04 Dec 2017
”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru