• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwahawe miliyari 180 FRW zo guteza imbere ireme n’ibikorwa remezo by’uburezi

U Rwanda rwahawe miliyari 180 FRW zo guteza imbere ireme n’ibikorwa remezo by’uburezi

Ubwanditsi 01 Aug 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda yahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 200$ (hafi miliyari 180 FRW), azifashishwa mu mushinga wo guteza imbere ireme ry’uburezi bw’ibanze, kongera ibikorwa remezo n’ubushobozi bw’abarimu.

Amasezerano y’ibikubiye muri iyi nguzanyo yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana n’umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal kuri uyu wa 1 Kanama 2019.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu guteza imbere ireme ry’uburezi bw’ibanze, kubaka amashuri, kuzamura ubumenyi bwa mwarimu no kugabanya ubucucike mu mashuri.

Ati “Azifashishwa mu guteza imbere urwego rw’uburezi yibanda cyane cyane ku kuzamura ireme ry’uburezi bw’ibanze kuva ku mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Harimo ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri, ubwiherero, ibikoresho, kubaka ubushobozi bwa mwarimu.”

Biteganyijwe ko hazubakwa ibyumba by’amashuri ibihumbi 11 n’ubwiherero 14 680, bingana na 50% by’ibikorwa remezo urwego rw’uburezi mu Rwanda rukeneye.

Minisitiri Ndagijimana ati “Byose bigamije kongera ireme ry’uburezi, kugabanya ubucucike mu mashuri n’urugendo umwana akora avuye mu rugo ajya ku ishuri. Ni inkunga ikomeye idufasha gushyira mu bikorwa zimwe mu ntego twiyemeje muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere mu rwego rw’uburezi.”

Yasser yavuze ko Banki y’Isi yishimira iterambere ry’urwego rw’uburezi mu Rwanda by’umwihariko intambwe rwateye mu kugeza uburezi bw’ibanze kuri bose.

Ati “Hari impamvu nyinshi zituma nishimira gushyira umukono kuri uyu mushinga ugamije iterambere ry’u Rwanda. Iya mbere ni uko ugamije kubaka ahazaza h’u Rwanda, hashingiye ku baturage barwo, cyane cyane urubyiruko ruzagira uruhare ku iterambere ry’imiryango n’ubukungu bw’igihugu n’akarere.”

Yavuze ko by’umwihariko azifashishwa mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri kubera impamvu zitandukanye zirimo gukora urugendo rurerure bajya ku ishuri.

Yasser yavuze ko buri gihugu kugira ngo giteze imbere ireme ry’uburezi bigisaba kwita ku banyeshuri, abarimu, aho bigira n’ibyo bakenera byose.

Ati “Iyo mu cyumba cy’ishuri harimo abanyeshuri bake byorohereza mwarimu kubakurikirana no kubongerera ubumenyi. Iyo ufite abarimu bafite ubushobozi bwo kwigisha nk’imibare, siyansi cyangwa icyongereza biguha icyizere ko uzagira uburezi bwiza kandi uyu mushinga ufite inshingano zo kubirebaho byose.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abarimu kumenya neza ururimi rw’Icyongereza, siyansi n’imibare mu buryo butandukanye burimo ubwo kwifashisha ikoranabuhanga.

Ati “Ikindi gikomeye, uyu mushinga uzafasha abarimu mu buryo bwo kwimenyereza umwuga wabo mu mashuri nderabarezi, aho bazajya bahabwa umwanya uhagije, bakigishwa hagamijwe kongera ubushobozi bwabo.”

Iyi nguzanyo y’igihe giciriritse u Rwanda ruzayishyura mu gihe cy’imyaka 38 irimo itandatu isonewe, ku nyungu ya 0.75%.

Src : IGIHE

2019-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Intego umunani muri 52 z’icyerekezo 2020 nizo zimaze gushyirwa mu bikorwa 100%

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho

Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Ubwanditsi 02 Aug 2018
I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu

I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu

Ubwanditsi 22 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru
Amakuru

Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Ubwanditsi 04 Oct 2021
Vanessa Mdee yatawe muri yombi
ITOHOZA

Vanessa Mdee yatawe muri yombi

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya
HIRYA NO HINO

Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya

Ubwanditsi 17 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru